Imiryango IBUKA, AERG na GAERG-AHEZA, yihuje ikora Umuryango umwe witwa IBUKA, mu rwego rwo gushyira hamwe no kongera imbaraga mu mikorere y’Imiryango y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uku kwihuza kwatangajwe mu itangazo ryagiye hanze kuri iki Cyumweru tariki 08 Ukuboza 2024, ryavuze ko byakozwe nyuma y’igihe biganirwaho.
Iyi miryango yose uko ari itatu, isanzwe ikora ibijyanye no kurengera ndetse no kuzamura imibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi bikazanabikomeza nyuma yo kwihuza.
Iri tangazo rya IBUKA rigira riti “Nyuma y’imyaka 30 Jenoside imaze ihagaritswe, haracyagaragara ingaruka za Jenoside mu Rwanda ndetse no mu mahanga. Umuryango IBUKA ukaba ukomeje Gufata ingamba zo guhangana na zo no kuzikemura. Umuryango IBUKA ufatanyije n’Abanyarwanda muri rusange ndetse n’inshuti z’u Rwanda uzaharanira ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi atazibagirana, uzakomeza kuvuguruza abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Rikomeza rivuga kandi ko uyu muryango IBUKA uzakomeza gukorana na Leta y’u Rwanda muri gahunda z’ubumwe n’ubudaheranwa, nka zimwe mu nkingi zubakiyeho u Rwanda ruzira ivangura n’amacakubiri byigeze kuba muri iki Gihugu bikakigeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iri tangazo kandi rivuga ko nyuma yuko hafashwe icyemezo cyo kwihuza kw’iyi miryango ikaba IBUKA, hahise hanatorwa abayobozi ba Ibuka, barimo Philbert Gakwenzire wagizwe Perezida, akaba yungirijwe na Christine Muhongayire wagizwe Visi Perezida wa mbere, ndetse Blaise Ndizihiwe wagizwe Visi Perezida wa kabiri.
Naho Umunyamabanga Mukuru wa IBUKA, ni Louis de Montfort Mujyambere, Komiseri ushinzwe Urubyiruko, Uburezi n’Umuco ni Aline Mpinganzima, naho Komisiyeri kwibuka, ubudaheranwa, ubutabera no kubaka amahoro arambye, ni Me Janvier Bayingana.
Komiseri ushinzwe ubuzima, Imibereho myiza no kwimakaza uburinganire, yagizwe Monique Gahongayire, naho Komiseri ushinzwe ubushakashatsi, iterambere, kubaka ubushobozi n’ishoramari, ni Evode Ndatsikira.
RADIOTV10