Imwe mu mitwe ivugwaho gufasha igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) yagabye ibitero ku Banyamulenge, isanga umutwe washinzwe ugamije kubarinda uryamiye amajanja, uhita uyamurura.
Ibi bitero byagabwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Werurwe 2023, ni iby’umutwe wa Mai-Mai Bilozebishambuke ndetse n’umutwe uzwi nka RED-Tabara w’Abarundi.
Umutwe wa Twirwaneho washinzwe ugamije guhangana n’ibitero bikunze kwibasira Abanyamulenge, washyize hanze itangazo rivuga iby’ibi bitero.
Uyu mutwe uvuga ko abagabye ibi bitero baje baturutse mu gace ka Musika kari mu bilometero 30 uvuye muri Minembwe.
Umutwe wa Twirwaneho, uvuga ko ibi bitero byagabwe mu bice bya Rutigita, Masha na Monyi byasanze abo mu mutwe wa Twirwaneho baryamiye amajanja, bagahita babyamurura bakabisubiza inyuma.
Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuhuzabikorwa twa Twitwaneho, Ndakize Kamasa, rivuga ko imirwano yahise iba hagati y’impande zombi yakomereje mu gace ka Musika aho ababigabye bari baje baturuka.
Twitwaneho ikomeza iha ubutumwa Mai-Mai Bishambuke ko inyito yabo yo kuba uyu mutwe warahawe ikaze na Leta bitabemerera kugaba ibitero ku basivile nkuko bahoze babikora.
Iri tangazo risoza rigira riti “Igikorwa cyo kuba barashyizwe mu gisirikare cya Leta ntabwo bibaha uburenganzira bwo gutegeka ahantu hose.”
Twirwaneho isaba iyi mitwe kongera kureba ku myanzuro y’inama yabere i Nairobi igikomeje guhabwa agaciro, ikavuga ko byatuma idakomeza gukora ibikorwa nk’ibi.
RADIOTV10