Umujyi wa Dubai urateganya gutangira gukoresha imodoka zo mu kirere zitwara abagenzi mu mwaka utaha, umushinga umwe n’uherutse kumurikwa mu Rwanda mu ntangiro za Nzeri 2025.
Ikoreshwa ry’izi modoka zimeze nk’indege zitagira abapilote zizwi nka ‘eVTOL’, zamuritswe mu Rwanda muri Nzeri uyu mwaka ubwo i Kigali haberaga inama Nyafurika y’iminsi ibiri yigaga ku iterambere ry’ubwikorezi bwo mu kirere izwi nka ‘Aviation Africa’.
Izi modoka zikoresha amashanyarazi zishobora kunyarukana abagenzi mu gihe cya vuba zikabageza aho berecyeza ariko hatarimo urugendo rurerure.
Ikoreshwa ryazo mu Mujyi wa Dubai, ryitezweho kuzanira amahirwe uyu mujyi, byumwihariko rikazagabanya imodoka zakoraga ingendo ku butaka.
Ali Ahmad Al Blooshi, inzobere mu kigo gishinzwe indege za Gisivile i Dubai (Dubai Civil Aviation), yagize ati “Tekereza kuba ikirere kigiye gukoreshwa nk’umuhanda.”
Kompanyi y’Abashinwa ya Xpeng Aeroht, isanzwe ikora imodoka zikoresha amashanyarazi, iherutse kumurika iyi ijya kumera nk’indege ya eVTOL, yayimurikiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Iyi modoka yo mu kirere, ifite ubushobozi bwo gutwara abantu babiri kandi nta mupilote, aho iyi kompanyi yatangaje ko byoroshye kuyiyobora mu rugendo, kandi umutekano wayo mu kirere ukaba wizewe.
Michael Du usanzwe ari Umuyobozi ushinzwe Imari akaba na Visi Perezida wa Xpeng Aeroht yagize ati “Mu by’ukuri ishobora kugenda mu bihe byose.”
Yakomeje agira ati “Mu bushakashatsi bwayo no kuyikora, twabanje gukoresha 200 mu 5000 twakoze, mu igerageza ko zishobora gukora mu bihe by’ubushyuhe bukabije, mu butumburuje bwo hejuru, mu bukonje bukabije ndetse no mu bice birimo ubuherere.”
Muri Nzeri uyu mwaka ubwo izi modoka zamurikwaga mu Rwanda, Umuyobozi ushinzwe Ubuhahirane Mpuzamahanga mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Indege zitari iza gisirikare (RCAA), Melissa Rusanganwa yavuze ko iki Gihugu cyabaye icya 21 ku Isi kigejewemo uyu mushinga.
Yavuze kandi ko izi ndege zizafasha cyane abo mu rwego rw’ubukerarugendo. Yagize ati “Umuntu agashobora kujya gusura Intara y’Amajyaruguru mu minota micye, izanye amahirwe menshi cyane cyane ko ari ubwa mbere bikozwe hano muri Afurika hano mu Rwanda.”
RADIOTV10