Friday, December 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Imodoka zo mu kirere zamuritswe mu Rwanda zigiye gutangira gutwara abagenzi mu mujyi ukomeye ku Isi

radiotv10by radiotv10
15/10/2025
in AMAHANGA
0
Imodoka zo mu kirere zamuritswe mu Rwanda zigiye gutangira gutwara abagenzi mu mujyi ukomeye ku Isi
Share on FacebookShare on Twitter

Umujyi wa Dubai urateganya gutangira gukoresha imodoka zo mu kirere zitwara abagenzi mu mwaka utaha, umushinga umwe n’uherutse kumurikwa mu Rwanda mu ntangiro za Nzeri 2025.

Ikoreshwa ry’izi modoka zimeze nk’indege zitagira abapilote zizwi nka ‘eVTOL’, zamuritswe mu Rwanda muri Nzeri uyu mwaka ubwo i Kigali haberaga inama Nyafurika y’iminsi ibiri yigaga ku iterambere ry’ubwikorezi bwo mu kirere izwi nka ‘Aviation Africa’.

Izi modoka zikoresha amashanyarazi zishobora kunyarukana abagenzi mu gihe cya vuba zikabageza aho berecyeza ariko hatarimo urugendo rurerure.

Ikoreshwa ryazo mu Mujyi wa Dubai, ryitezweho kuzanira amahirwe uyu mujyi, byumwihariko rikazagabanya imodoka zakoraga ingendo ku butaka.

Ali Ahmad Al Blooshi, inzobere mu kigo gishinzwe indege za Gisivile i Dubai (Dubai Civil Aviation), yagize ati “Tekereza kuba ikirere kigiye gukoreshwa nk’umuhanda.”

Kompanyi y’Abashinwa ya Xpeng Aeroht, isanzwe ikora imodoka zikoresha amashanyarazi, iherutse kumurika iyi ijya kumera nk’indege ya eVTOL, yayimurikiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Iyi modoka yo mu kirere, ifite ubushobozi bwo gutwara abantu babiri kandi nta mupilote, aho iyi kompanyi yatangaje ko byoroshye kuyiyobora mu rugendo, kandi umutekano wayo mu kirere ukaba wizewe.

Michael Du usanzwe ari Umuyobozi ushinzwe Imari akaba na Visi Perezida wa Xpeng Aeroht yagize ati “Mu by’ukuri ishobora kugenda mu bihe byose.”

Yakomeje agira ati “Mu bushakashatsi bwayo no kuyikora, twabanje gukoresha 200 mu 5000 twakoze, mu igerageza ko zishobora gukora mu bihe by’ubushyuhe bukabije, mu butumburuje bwo hejuru, mu bukonje bukabije ndetse no mu bice birimo ubuherere.”

Muri Nzeri uyu mwaka ubwo izi modoka zamurikwaga mu Rwanda, Umuyobozi ushinzwe Ubuhahirane Mpuzamahanga mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Indege zitari iza gisirikare (RCAA), Melissa Rusanganwa yavuze ko iki Gihugu cyabaye icya 21 ku Isi kigejewemo uyu mushinga.

Yavuze kandi ko izi ndege zizafasha cyane abo mu rwego rw’ubukerarugendo. Yagize ati “Umuntu agashobora kujya gusura Intara y’Amajyaruguru mu minota micye, izanye amahirwe menshi cyane cyane ko ari ubwa mbere bikozwe hano muri Afurika hano mu Rwanda.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 1 =

Previous Post

Haravugwa gusubiranamo hagati ya FARDC n’umwe mu mitwe iyifasha guhangana na AFC/M23

Next Post

Abaregwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko babusanyije imvugo imbere y’Urukiko

Related Posts

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

by radiotv10
04/12/2025
0

Ibitero birimo iby’indege biri guturuka i Burundi, bikagabwa mu gace gatuwemo n’Abaturage ka Kamanyola muri Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira...

Kurasana hagati y’igisirikare cya Congo n’icya Uganda kwasize uruhande rumwe rupfushije abasirikare bamwe

Kurasana hagati y’igisirikare cya Congo n’icya Uganda kwasize uruhande rumwe rupfushije abasirikare bamwe

by radiotv10
03/12/2025
0

Ubushyamirane bwabaye hagati y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’icya Uganda (UPDF) bwatumye habaho kurasana mu mujyi wa...

AFC/M23 yagaragaje ingero z’ibyakozwe n’uruhande bahanganye idashobora kwihanganira

AFC/M23 yagaragaje ingero z’ibyakozwe n’uruhande bahanganye idashobora kwihanganira

by radiotv10
03/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryamaganye uburyarya rishinja ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buvuga ko bushaka amahoro, nyamara bugaca ruhinganyuma bugakomeza...

BREAKING: Tshisekedi yageze muri America yitabiriye igikorwa azahuriramo na Perezida Kagame

BREAKING: Tshisekedi yageze muri America yitabiriye igikorwa azahuriramo na Perezida Kagame

by radiotv10
03/12/2025
0

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo yageze i Washington yitabiriye umuhango wo gusinya amasezerano y’amahoro, azashyirwaho...

Igihugu kimwe muri Afurika cyemeje ko cyahaye ubuhungiro umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’ikindi

Igihugu kimwe muri Afurika cyemeje ko cyahaye ubuhungiro umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’ikindi

by radiotv10
03/12/2025
0

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Nigeria yatangaje ko iki Gihugu cyatanze ubuhungiro kuri Fernando Dias, umukandida w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri...

IZIHERUKA

Amateka ariyanditse: Perezida Kagame na Tshisekedi basinye amasezerano yari atagerejwe n’Isi yose
MU RWANDA

Amateka ariyanditse: Perezida Kagame na Tshisekedi basinye amasezerano yari atagerejwe n’Isi yose

by radiotv10
04/12/2025
0

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Hahishuwe byinshi ku by’amashusho y’urukozasoni ya Yampano na we akomozwaho mu rubanza

04/12/2025
Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

04/12/2025
Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

Umunyamakuru ‘Djihad’ uregwa ibifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni ari mu bageze ku Rukiko

04/12/2025
Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

Dore uko gahunda y’isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC iteye kuva itangiye kugeza ihumuje

04/12/2025
Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

Ikigiye gukurikira nyuma yuko hari ab’i Rusizi bagaragaye bigamba ko banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi

04/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abaregwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko babusanyije imvugo imbere y’Urukiko

Abaregwa ubucukuzi bw'amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko babusanyije imvugo imbere y’Urukiko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amateka ariyanditse: Perezida Kagame na Tshisekedi basinye amasezerano yari atagerejwe n’Isi yose

Hahishuwe byinshi ku by’amashusho y’urukozasoni ya Yampano na we akomozwaho mu rubanza

Hatangajwe amakuru y’akaga kasizwe n’ibitero byaturutse i Burundi bikagabwa muri Congo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.