Polisi y’u Rwanda yafatiye mu Karere ka Rubavu imodoka ebyiri zambaye pulake zo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zirimo imwe yari ipakiye amabalo 25 y’imyenda ya caguwa n’ibindi bicuruzwa byinjijwe mu Gihugu mu buryo bwa magendu, mu gihe indi imwe yari ipakiyemo amavuta yangiza uruhu n’ibindi birimo inzoga.
Izi modoka zafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Mutarama 2025, mu bikorwa byo kurwanya ubucuruzi bwa magendu.
Muri ibi bikorwa kandi, hanafashwe umushoferi w’imwe muri izo modoka zo mu bwoko bwa Noah yari ipakiye amabaro 25 y’imyenda ya caguwa.
Ni mu gihe indi ipakiye amapaki 604 y’amavuta yangiza uruhu, amapaki 72 y’inzoga za likeri zo mu bwoko bwa leffe blonde, amapaki 216 ya red bull, amapaki 20 ya red wine, amapaki 24 ya camino whisky, amapaki 24 ya smirnoff ndetse n’amapaki 3 y’amata ya Nido, uwari uyitwaye yahise yiruka agacika.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba SP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko iki gikorwa cyagezweho kubera amakuru yatanzwe n’abaturage bavugaga ko mu Mudugudu wa Rurembo, Akagari ka Byahi mu Murenge wa Rubavu hapakirirwa magendu zizanwa n’abazikoreye ku mutwe bazikuye hakurya y’umupaka.
Yagize ati “Abapolisi bo mu Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu berekejeyo, bakihagera umushoferi umwe arabikanga ahita yiruka aracika, hafatwa mugenzi we wari utwaye indi modoka.”
Uwafashwe yemeye ko biriya bicuruzwa byambutswa mu buryo bwa magendu n’abantu babikura mu Gihugu cy’abaturanyi babyikoreye ku mutwe, na bo bakabipakira mu modoka, bakabishyikiriza ba nyirabyo bakorera mu Mujyi wa Kigali ari naho bigurishirizwa.
Gusa ntiyagaragaje imyirondoro y’abo avuga ko babishyira n’uko babishyura; gusa akaba ari ubwa kabiri abifatiwemo.
Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Gisenyi, imodoka na magendu zari zipakiye bishyikirizwa ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA), ishami rya Rubavu, mu gihe hagikomeje gushakishwa umushoferi watorotse n’abandi bafite uruhare muri ubu bucuruzi bunyuranyije n’amategeko.
RADIOTV10