Tuesday, November 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Imodoka zo muri Congo zafatiwe mu Rwanda mu bikorwa bitemewe na byinshi zari zipakiyemo

radiotv10by radiotv10
16/01/2025
in MU RWANDA
0
Imodoka zo muri Congo zafatiwe mu Rwanda mu bikorwa bitemewe na byinshi zari zipakiyemo
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda yafatiye mu Karere ka Rubavu imodoka ebyiri zambaye pulake zo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zirimo imwe yari ipakiye amabalo 25 y’imyenda ya caguwa n’ibindi bicuruzwa byinjijwe mu Gihugu mu buryo bwa magendu, mu gihe indi imwe yari ipakiyemo amavuta yangiza uruhu n’ibindi birimo inzoga.

Izi modoka zafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Mutarama 2025, mu bikorwa byo kurwanya ubucuruzi bwa magendu.

Muri ibi bikorwa kandi, hanafashwe umushoferi w’imwe muri izo modoka zo mu bwoko bwa Noah yari ipakiye amabaro 25 y’imyenda ya caguwa.

Ni mu gihe indi ipakiye amapaki 604 y’amavuta yangiza uruhu, amapaki 72 y’inzoga za likeri zo mu bwoko bwa leffe blonde, amapaki 216 ya red bull, amapaki 20 ya red wine, amapaki 24 ya camino whisky, amapaki 24 ya smirnoff ndetse n’amapaki 3 y’amata ya Nido, uwari uyitwaye yahise yiruka agacika.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba SP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko iki gikorwa cyagezweho kubera amakuru yatanzwe n’abaturage bavugaga ko mu Mudugudu wa Rurembo, Akagari ka Byahi mu Murenge wa Rubavu hapakirirwa magendu zizanwa n’abazikoreye ku mutwe bazikuye hakurya y’umupaka.

Yagize ati “Abapolisi bo mu Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu berekejeyo, bakihagera umushoferi umwe arabikanga ahita yiruka aracika, hafatwa mugenzi we wari utwaye indi modoka.”

Uwafashwe yemeye ko biriya bicuruzwa byambutswa mu buryo bwa magendu n’abantu babikura mu Gihugu cy’abaturanyi babyikoreye ku mutwe, na bo bakabipakira mu modoka, bakabishyikiriza ba nyirabyo bakorera mu Mujyi wa Kigali ari naho bigurishirizwa.

Gusa ntiyagaragaje imyirondoro y’abo avuga ko babishyira n’uko babishyura; gusa akaba ari ubwa kabiri abifatiwemo.

Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Gisenyi, imodoka na magendu zari zipakiye bishyikirizwa ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA), ishami rya Rubavu, mu gihe hagikomeje gushakishwa umushoferi watorotse n’abandi bafite uruhare muri ubu bucuruzi bunyuranyije n’amategeko.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 + 3 =

Previous Post

Kigali: Ababonye haba impanuka ikomeye yatwaye ubuzima bw’umuntu umwe bavuze icyo bakeka cyayiteye

Next Post

U Rwanda rwabwije ukuri America yongeye kuruvugaho ibyo muri Congo ikanagereranya M23 na FDLR

Related Posts

Hadutse udusimba twatumye bamwe batangira kwikanga inzara

Hadutse udusimba twatumye bamwe batangira kwikanga inzara

by radiotv10
25/11/2025
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, batangiye kwikanga ko bashobora kugarizwa n’amapfa nyuma yuko...

Dore ibyavugiwe mu rubanza rw’umwarimu uvugwaho kurya ibiraha by’abana b’abakobwa yarangiza akabasambanya

Dore ibyavugiwe mu rubanza rw’umwarimu uvugwaho kurya ibiraha by’abana b’abakobwa yarangiza akabasambanya

by radiotv10
25/11/2025
0

Umwarimu w’imyaka 50 wigisha muri Nyanza TSS waregwaga gusambanya abana b’abakobwa babiri bacuruza ibiraha, yanabanje no kubirya ubundi akaboshyoshya akabajyana...

Ibyo bakeka nyuma yo kubona umurambo wari umaze iminsi ibiri mu nzu itabamo abantu

Ibyo bakeka nyuma yo kubona umurambo wari umaze iminsi ibiri mu nzu itabamo abantu

by radiotv10
25/11/2025
0

Mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza, abaturage basanze umurambo w'umugabo mu nzu itabamo abantu, bigaragara ko wari umazemo...

Rwanda’s Visa-Free Leap: How Removing Barriers for All African Nationals Is Powering Trade and Economic Growth

Rwanda’s Visa-Free Leap: How Removing Barriers for All African Nationals Is Powering Trade and Economic Growth

by radiotv10
25/11/2025
0

In June 2025, Rwanda took a bold step by introducing visa-free travel for all African Union nationals, a landmark policy...

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Umugabo wakekaga ko umwana umwe muri batandatu yabyaranye n’umugore we atari uwe bamusanze yapfuye

by radiotv10
24/11/2025
0

Umugabo w’imyaka 47 y’amavuko wo mu Murenge wa Murunda mu Karere ka Rutsiro, wari ufitanye amakimbirane n’umugore we amushinja kumuca...

IZIHERUKA

Icyo umunyabigwi muri ruhago y’u Rwanda Haruna avuga ku gutsindwa kw’amakipe akomeye arimo Rayon
FOOTBALL

Icyo umunyabigwi muri ruhago y’u Rwanda Haruna avuga ku gutsindwa kw’amakipe akomeye arimo Rayon

by radiotv10
25/11/2025
0

Hadutse udusimba twatumye bamwe batangira kwikanga inzara

Hadutse udusimba twatumye bamwe batangira kwikanga inzara

25/11/2025
Imiterere mishya ya Michelle Madamu wa Obama wayoboye America yazamuye impaka z’urudaca

Imiterere mishya ya Michelle Madamu wa Obama wayoboye America yazamuye impaka z’urudaca

25/11/2025
Ubutumwa bw’umukinnyi w’Umunya-Senegal ukina i Burayi nyuma yo gukubita urushyi uwo bakinana

Ubutumwa bw’umukinnyi w’Umunya-Senegal ukina i Burayi nyuma yo gukubita urushyi uwo bakinana

25/11/2025
Mahama: Abana biga mu ishuri ry’impunzi bahaye Leta y’u Rwanda icyifuzo bamaranye igihe

Mahama: Abana biga mu ishuri ry’impunzi bahaye Leta y’u Rwanda icyifuzo bamaranye igihe

25/11/2025
Dore ibyavugiwe mu rubanza rw’umwarimu uvugwaho kurya ibiraha by’abana b’abakobwa yarangiza akabasambanya

Dore ibyavugiwe mu rubanza rw’umwarimu uvugwaho kurya ibiraha by’abana b’abakobwa yarangiza akabasambanya

25/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kuki Congo yabanje kwifata ku myanzuro yari yahariye u Rwanda ikaza kwemera kuyasinya?

U Rwanda rwabwije ukuri America yongeye kuruvugaho ibyo muri Congo ikanagereranya M23 na FDLR

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo umunyabigwi muri ruhago y’u Rwanda Haruna avuga ku gutsindwa kw’amakipe akomeye arimo Rayon

Hadutse udusimba twatumye bamwe batangira kwikanga inzara

Imiterere mishya ya Michelle Madamu wa Obama wayoboye America yazamuye impaka z’urudaca

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.