Friday, January 23, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Impaka mu Nteko: Abadepite b’u Rwanda ntibakozwa ibyo kugoragoza igifungo cya burundu

radiotv10by radiotv10
27/06/2023
in MU RWANDA, POLITIKI, UBUTABERA
1
Impaka mu Nteko: Abadepite b’u Rwanda ntibakozwa ibyo kugoragoza igifungo cya burundu
Share on FacebookShare on Twitter

Umushinga w’itegeko rivugurura kandi ryuzuza iriteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, urimo impinduka zo kuba igifungo cya burundu gishobora kugabanywa, wazamuye impaka mu Nteko Ishinga Amategeko, aho bamwe mu Badepite bavuga ko iki gihano gikwiye kuba ‘ntakorwaho’ bityo ko kidakwiye cyagoragozwa ngo kigabanywe.

Ni impaka zavutse mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite kuri uyu wa Mbere tariki 26 Kamena 2023, ubwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Ambasaderi Solina Nyirahabimana, yasobanuraga imishinga y’amategeko, Guverinoma yifuza ko avugururwa.

Mu mushinga w’Itegeko rivugurura iriteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, harimo impinduka zo kuba Umucamanza ashobora kugira ubwinyagamburiro bwo kugabanya ibihano byose kugeza no ku wagombaga gukatirwa gufungwa burundu, mu gihe ubusanzwe uteganyirizwa iki gihano, atajyaga agira impamvu nyoroshyacyaha ngo agabanyirizwe igihano.

Uyu mushinga ugaragaza impamvu zatuma Umucamanza agabanya iki gihano cy’igifungo cya burundu akagishyira ku myaka itari munsi y’icumi, zirimo kuba uregwa yagaragaje ibimenyetso nyoroshyacyaha, uburemere bw’icyaha, ingarukaza cyateye, impamvu zamuteye kugikora ndetse n’imyitwarire yari isanzwe imuranga.

Gusa bamwe mu ntumwa za rubanda, ntibakozwa ibyo kuba habaho kugabanya igihano kuri iki kiruta ibindi mu Rwanda.

Umwe mu Badepite yavugaga ko igifungo cya burundu, kidakwiye gukorwaho, ati “Icyo twita burundu, ikaba ari burundu nyine, akaba ari cya kindi ubona ko nta bwinyagamburiro, nta kuzana inyoroshyo. Kuba bamukatiye burundu, nashinyirize.”

Izi ntuma za rubanda, zivuga ko ubu bwinyagamburiro buzahabwa Umucamanza, bushobora kuzatuma habaho ruswa mu nkiko, ku buryo umuntu wari gukatirwa igifungo cya burundu, yakoresha ibishoboka byose kugira ngo agabanyirizwe.

Undi Mudepite yagize ati “Nyuma yo kuvanaho igihano cy’urupfu mu Rwanda, ibihano bihabwa igihano cya burundu, ari ibyaha biremereye cyane, wenda Umucamanza mu bubasha agiye guhabwa, wenda akavana kuri burundu agashyira ku myaka 20, ariko kuvuga imyaka icumu ku cyaha cyahabwaga igihano cya burundu, mbona dusa nk’aho twagiye cyane hasi.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Ambasaderi Solina Nyirahabimana, avuga ko kuremereza ibihano atari byo bitanga umusaruro wo kugorora abakoze ibyaha.

Avuga ko uyu mushinga w’itegeko, uzajya wihanukira ku mpamvu nsubiracyaha, ariko ko umuntu ufite impamvu nyoroshyacyaha, we hazajya habaho ubwinyagamburiro bwo kugabanyirizwa ibihano.

Ati “Iyo umuntu akoze icyaha, agasubira icyaha, muri bya bindi uca urubanza akurikiza, iyo arebye agasanga ya myitwarire ya wa wundi wafashwe harimo kuba yarigeze gukora icyaha, bihita bimuzamurira, aho kubaho impamvu nyoroshyacyaha ahubwo hakabaho impamvu nkabyacyaha.”

Mu mpinduka ziri muri uyu mushinga w’itegeko kandi, harimo kuba igifungo gito cyari giteganyijwe mu Rwanda cy’amezi atandatu, gishobora kugabanywa ndetse n’ihazabu ikaba ishobora kuzajya igabanywa kugeza kuri 1/4 cy’iteganyirijwe icyaha cyakozwe.

RADIOTV10

Comments 1

  1. NIYOREMBO David says:
    3 years ago

    Njye sinumva ahubwo impamvu, abantu bakora ibyaha bikomeye n’ibyaha by’ubugome bajya muri gereza bakaryama, leta ifite inshingano yo kubagaburira, bavuzwa, bakenera amazi n’amashanyarazi. n’ibindi nkenerwa mubuzima bwabo bwa buri munsi. igitekerezo cyanjye ni :

    1. Kuki hatabaho amahugurwa kubafungwa bakoze ibyaha byo kuri urwo rwego, agamije kubatoza imyuga irimo ubwubatsi bw ‘ibikorwa remezo ( imihanda, amateme, ibiraro, injira za gare ya moshi, inyubako zituwemo n’imiryango myinshi cyane cyane abatuye mumanegeka, no mukajagari) ko Leta yishyura amafaranga menshi kuri ba rwiyemezamirimo kandi byagakozwe nabo bagororwa?

    2. Kuri abo bagororwa bashoje ibihano byabo bagahabwa za Certificate z’ubumenyi batahanye byazabateza imbere bageze mumiryango yabo?

    3. Nko kubagororwa bakatiwe igifungo cya burundu, akoze iyo mirimo ifitiye igihugu akamaro nibura imyaka 15 yakoroherezwa igifungo yakatiwe bitewe n’imyitwarire yagaragaje akaba yahabwa amahirwe yakabili yo kuba mumuryango nyarwanda.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × three =

Previous Post

Hagaragaye amashusho y’uburyo ubutasi bw’u Burusiya bwafashe ukekwaho ibyaha bikomeye

Next Post

Hahishuwe umuzi w’icyatumye umuhanzi nyarwanda muto yivana mu gitaramo cy’umunyabigwi ukuze

Related Posts

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

by radiotv10
23/01/2026
0

Intumwa z’Umuryango w’Ingabo Zihora ziteguye Gutaba mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Standby Force-EASF), zagiriye uruzinduko mu Rwanda rugamije...

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

by radiotv10
23/01/2026
0

Abo mu Mirenge ya Kivumu na Kigeyo mu Karere ka Rubavu, bavuga ko ubujura bubarembeje nyamara ngo ubuyobozi bukaba bubirebera...

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

by radiotv10
22/01/2026
0

Umunyamakuru Sylivanus Karemera wamaze igihe akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru akaza guhagarikirwa rimwe n’abandi benshi bagikoragamo, yahawe inshingano mu buyobozi bw’ikindi...

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

by radiotv10
22/01/2026
0

Nkurikiyumukiza Daniel wari uzwi ku izina rya Rujanga  wabonywe yinjira mu kabari kazwi nko kwa Mukubite umwice kabarizwa mu kagari ka...

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

by radiotv10
22/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, baravuga ko ubujura bwa Kashipawa (Cash Power) bwafashe...

IZIHERUKA

Why Hobbies Can Make You Happier (and Which Ones Are Trending)
IMYIDAGADURO

Why Hobbies Can Make You Happier (and Which Ones Are Trending)

by radiotv10
23/01/2026
0

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

23/01/2026
Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

23/01/2026
Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

22/01/2026
Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

22/01/2026
Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

22/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hahishuwe umuzi w’icyatumye umuhanzi nyarwanda muto yivana mu gitaramo cy’umunyabigwi ukuze

Hahishuwe umuzi w’icyatumye umuhanzi nyarwanda muto yivana mu gitaramo cy’umunyabigwi ukuze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why Hobbies Can Make You Happier (and Which Ones Are Trending)

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.