Mu gihe Donald Trump akomeje gushyiraho abayobozi bazamufasha kuyobora Leta Zunze Ubumwe za America, impaka zikomeje kugwira kubera abo akomeje gushyiraho, barimo nk’uwo yagize Minisitiri w’Ingabo, usanzwe ari umusivile wanabaye Umunyamakuru.
Ishyaka ry’Aba-Republicans rya Trump uherutse gutsinda amatora, kandi ryanegukanye imyanya myinshi mu mitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za America rihigitse iry’Aba-Democrats, bivuze ko Donald Trump n’ishyaka rye, bazaba bafite ububasha bwose mu kuyobora Igihugu.
Ubwo yiyamamazaga, Perezida Donald Trump yasezeranyije Abanyamerika ko azayobora Igihugu mu cyerekezo gitandukanye cyane n’icyo Joe Biden yabaganishagamo, ndetse kuri ubu afite ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa ibitekerezo bye, kuko azaba ashyigikiwe n’ishyaka rye rifite ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko.
Nyuma yo kwakirwa na Joe Biden muri White House nk’ikimenyetso cyo guhererekanya ubutegetsi, ubu Trump ari gushyiraho abayobozi bazamufasha kuyobora iki Gihugu, ariko bazabanza kwemezwa na Sena.
Mu bo aheruka gushyiraho harimo na Pete Hegseth yagize Minisiteri w’Ingabo. Pete yabaye umunyamakuru kuri Fox News, ndetse yakunze kugaragaza ibitekerezo bihabanye n’ibya benshi ku miterere y’igisirikare cya Amerika, aho yavugaga ko abagore batagomba kujya mu nshingano z’urugamba.
Gushyirwa kuri uyu mwanya, byatumye Abanyamerika bacika ururongogoro kuko bitari bisanzwe ko Umusivile ayobora urwego nkuru rwa gisirikare.
Ntibyagarukiye aho kuko, ku mwanya w’intumwa nkuru ya Leta, Trump yagennye Matt Gaetz. Uyu na we yakuruye impaka zitari nke, kuko yigeze gukorwaho iperereza ku byaha birebana n’icuruzwa ry’abana rishingiye ku mibonano mpuzabitsina, ariko ntiyigeze agezwa mu butabera, icyakora ngo ni umuntu wa hafi wa Trump, kuko yari mu b’imbere basabye ko haburizwemo ibyavuye mu matora ya 2020, yarangiye Trump atsinzwe na Joe Biden.
Kugeza ubu amahitamo ya Perezida watowe, mu gushyiraho abazamufasha kuyobora, akomeje kutavugwaho rumwe na benshi mu Banyamerika biganjemo abo mu ishyaka ry’Aba-Democrats, bavuga ko guhera muri Mutarama umwaka utaha wa 2025, Amerika izafata icyerekezo gishya, ndetse ko amahitamo ya Trump yerekana icyerekezo Igihugu cyabo kigiye kujyamo.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10