Thursday, November 6, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Impaka zabaye nyinshi muri America kubera ibyemezo bya Trump nyuma y’intsinzi

radiotv10by radiotv10
14/11/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Impaka zabaye nyinshi muri America kubera ibyemezo bya Trump nyuma y’intsinzi
Share on FacebookShare on Twitter

Mu gihe Donald Trump akomeje gushyiraho abayobozi bazamufasha kuyobora Leta Zunze Ubumwe za America, impaka zikomeje kugwira kubera abo akomeje gushyiraho, barimo nk’uwo yagize Minisitiri w’Ingabo, usanzwe ari umusivile wanabaye Umunyamakuru.

Ishyaka ry’Aba-Republicans rya Trump uherutse gutsinda amatora, kandi ryanegukanye imyanya myinshi mu mitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za America rihigitse iry’Aba-Democrats, bivuze ko Donald Trump n’ishyaka rye, bazaba bafite ububasha bwose mu kuyobora Igihugu.

Ubwo yiyamamazaga, Perezida Donald Trump yasezeranyije Abanyamerika ko azayobora Igihugu mu cyerekezo gitandukanye cyane n’icyo Joe Biden yabaganishagamo, ndetse kuri ubu afite ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa ibitekerezo bye, kuko azaba ashyigikiwe n’ishyaka rye rifite ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko.

Nyuma yo kwakirwa na Joe Biden muri White House nk’ikimenyetso cyo guhererekanya ubutegetsi, ubu Trump ari gushyiraho abayobozi bazamufasha kuyobora iki Gihugu, ariko bazabanza kwemezwa na Sena.

Mu bo aheruka gushyiraho harimo na Pete Hegseth yagize Minisiteri w’Ingabo. Pete yabaye umunyamakuru kuri Fox News, ndetse yakunze kugaragaza ibitekerezo bihabanye n’ibya benshi ku miterere y’igisirikare cya Amerika, aho yavugaga ko abagore batagomba kujya mu nshingano z’urugamba.

Gushyirwa kuri uyu mwanya, byatumye Abanyamerika bacika ururongogoro kuko bitari bisanzwe ko Umusivile ayobora urwego nkuru rwa gisirikare.

Ntibyagarukiye aho kuko, ku mwanya w’intumwa nkuru ya Leta, Trump yagennye Matt Gaetz. Uyu na we yakuruye impaka zitari nke, kuko yigeze gukorwaho iperereza ku byaha birebana n’icuruzwa ry’abana rishingiye ku mibonano mpuzabitsina, ariko ntiyigeze agezwa mu butabera, icyakora ngo ni umuntu wa hafi wa Trump, kuko yari mu b’imbere basabye ko haburizwemo ibyavuye mu matora ya 2020, yarangiye Trump atsinzwe na Joe Biden.

Kugeza ubu amahitamo ya Perezida watowe, mu gushyiraho abazamufasha kuyobora, akomeje kutavugwaho rumwe na benshi mu Banyamerika biganjemo abo mu ishyaka ry’Aba-Democrats, bavuga ko guhera muri Mutarama umwaka utaha wa 2025, Amerika izafata icyerekezo gishya, ndetse ko amahitamo ya Trump yerekana icyerekezo Igihugu cyabo kigiye kujyamo.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 5 =

Previous Post

Ubuyobozi Bukuru bwa M23 bwatangaje impinduka mu bayobozi bashya b’ibice igenzura

Next Post

Rwanda: Hasobanuwe intandaro yo guta muri yombi abarimo Ababikira babiri

Related Posts

Hazamutse impaka kubera umugabo wagaragaye akorera Perezidante wa Mexico ibyo kumwubahuka

Hazamutse impaka kubera umugabo wagaragaye akorera Perezidante wa Mexico ibyo kumwubahuka

by radiotv10
05/11/2025
0

Madamu Claudia Sheinbaum, Perezida wa Mexico yahuye n’uruva gusenya, ubwo yari ku muhanda aganiriza abamushyigikiye, umugabo akaza akamukoraho, kugeza no...

Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku myitozo MONUSCO yahaye FARDC yo gukoresha intwaro rutura

Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku myitozo MONUSCO yahaye FARDC yo gukoresha intwaro rutura

by radiotv10
05/11/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yongeye kugaragaza ko Ingabo ziri mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu burasirazuba bwa DRC...

Hatangajwe umubare w’abaguye mu mpanuka ikomeye ya Gari ya moshi ebyiri zagonganye mu Buhindi

Hatangajwe umubare w’abaguye mu mpanuka ikomeye ya Gari ya moshi ebyiri zagonganye mu Buhindi

by radiotv10
05/11/2025
0

Mu Gihugu cy’u Buhindi, abantu 11 bapfiriye mu mpanuka ya gari ya moshi yari itwaye abagenzi, yagonganye n’iyari itwaye ibicuruzwa...

Amakuru agezwe ku ihagarikwa ry’ibikorwa by’Ikibuga cy’indege cya Bruxelles ryatewe n’impungenge

Amakuru agezwe ku ihagarikwa ry’ibikorwa by’Ikibuga cy’indege cya Bruxelles ryatewe n’impungenge

by radiotv10
05/11/2025
0

Ikibuga cy’Indege cya Bruxelles cyari cyahagaritse ibikorwa kubera impungenge z’umutekano zatewe n’indege zitagira abapilote (Drones) bitazwi aho zaturutse zahazengurutse, cyasubukuye...

DRC: Banyamulenge community protests against Burundian troops

DRC: Banyamulenge community protests against Burundian troops

by radiotv10
05/11/2025
0

The Banyamulenge people, together with other ethnic groups including the Babembe, Bapfuru, Bashi, and others living in Minembwe in the...

IZIHERUKA

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge
MU RWANDA

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

by radiotv10
05/11/2025
0

Hazamutse impaka kubera umugabo wagaragaye akorera Perezidante wa Mexico ibyo kumwubahuka

Hazamutse impaka kubera umugabo wagaragaye akorera Perezidante wa Mexico ibyo kumwubahuka

05/11/2025
Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

05/11/2025
Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku myitozo MONUSCO yahaye FARDC yo gukoresha intwaro rutura

Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku myitozo MONUSCO yahaye FARDC yo gukoresha intwaro rutura

05/11/2025
Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

05/11/2025
Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

05/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rwanda: Hasobanuwe intandaro yo guta muri yombi abarimo Ababikira babiri

Rwanda: Hasobanuwe intandaro yo guta muri yombi abarimo Ababikira babiri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

Hazamutse impaka kubera umugabo wagaragaye akorera Perezidante wa Mexico ibyo kumwubahuka

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.