Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka mu Rwanda kigaragaza ko ubutaka bwanditse ku bagore gusa bihariye badafite abo babuhuriyeho ari 18,88% mu gihe ubwanditse ku bagabo gusa ari 11,7%, naho ubwo abagore n’abagabo bahuriyeho ari 48,98%. Iki kigo cyasobanuye impamvu abagore basigaye barusha abagabo ubutaka bubanditseho nyamara atari ko byahoze.
Iki Kigo kivuga ko hamaze kwandikwa ubutaka bungana na 11 909 306, bungana na 90% by’ubugomba kwandikwa bwose.
Iyi mibare ikomeza igaragaza ko abagore barusha abagabo ubutaka bubanditseho. Ibyo bishimangirwa n’imibare yerekana ko abagabo banditseho ubutaka ku rugero rwa 11,7% naho ubugera kuri 18,88% bwanditse ku bagore bonyine.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubutaka, Marie Grace Nishimwe yavuze ko bifite ishingiro.
Yagize ati “Amategeko yagiye avugururwa, abagore na bo bagira uburenganzira ku butaka. Mbere wasangaga amategko atemerera umugore n’umwana w’umukobwa kuzungura; ariko ubu amategeko yarahinduwe bemerewe kuzungura.”
Usibye impinduka zishingiye ku mategeko; uyu muyobozi avuga ko abagore bamwe bagiye babukura ku bagabo.
Ati “Niba umuntu afite uwo bashakanye witabye Imana; ashobora gusigara acunga ubwo butaka. Niba ari umugabo witabye imana, umugore ashobora gusigara acunga ubwo butaka bukamwandikwaho kandi bwari bwanditse kuri bombi. Niba hari abantu batandukanye; Urukiko rushobora kugena uko ubutaka bujya kuri buri muntu muri abo batandukanye, nabwo birashoboka ko bwajya ku mugore kandi bwari bwanditse kuri bombi.”
Iki Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka kivuga ko 19,98% by’ubu butaka bwanditse ku zindi nzego zitari abantu ku giti cyabo.
Marie Grace Nishimwe ati “harimo amakoperative, amasosiyete, leta, amatorero n’ibindi.”
Nubwo ubutaka bwanditse ku rugero rwa 90%; haracyari ikibazo cyo gukosoza ibibabo by’imbibi, ariko ko iki kibazo na cyo kigiye kubonerwa umuti.
Ati “Ni byo hari aho ubutaka bufite ibibazo bitandukanye bijyanye n’imbibi zinjiranamo, tugenda rero dukosora, dukorana n’Uterere dutandukanye bakatugaragariza aho ibyo bibazo byagiye bigaragara tugafatanya natwo gukosora. Abafite icyo kibazo baturanye; bashaka abapima ubutaka bakabafasha.”
Iki kigo gisaba abaturage bose bafite ubutaka kubwandikisha, abatarakosoza imbibi nabo bazabafashirizwa mu nzego z’ibanze kugira ngo ibibazo byose bikiri mu butaka birangire.
David NZABONIMPA
RADIOTV10