Muri Seychelles hagiye gusubirwamo amatora ya Perezida wa Repubulika y’iki Gihugu, ahanganishije abakandida babiri bakomeye, nyuma yuko habuze uwuzuza amajwi yagenwe kugira ngo atsinde mu buryo bweruye.
Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi Patrick Herminie, yabonye 48,8% by’amajwi, mu gihe Perezida uri ku butegetsi, Wavel Ramkalawan, yabonye 46,4%, nk’uko Komisiyo y’Amatora yabitangaje.
Ni mugihe umukandida wegukana intsinzi agomba kubona amajwi arenga 50% kugira ngo atangazwe nk’uwatsinze, bityo igice cya kabiri amatora kikaba giteganyijwe mu cyumweru gitaha.
Seychelles ni cyo Gihugu gito muri Afurika, kigizwe n’ibirwa 115 biri mu Nyanja y’Abahinde, kikaba Gituwe n’abaturage barenga ibihumbi 120 gusa.
Wavel Ramkalawan arashaka manda ye ya kabiri, aho ishyaka rye Linyon Demokratik Seselwa (LDS) ryiyemeje kuzamura ubukungu, iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage ndetse no kurengera ibidukikije.
Ishyaka United Seychelles riyobowe na Herminie bahanganye, ni ryo ryari ku butegetsi kuva mu 1977 kugeza mu 2020, ubwo ryatakazaga ubwiganze ku ishyaka rya Ramkalawan.
Ndetse mu ijambo yavugiye kuri televisiyo y’Igihugu Herminie yagize ati “Twiteguye ku gice cya kabiri cy’amatora, ndetse ejo Tuzatangira ibikorwa byo kwiyamamaza.”
Seychelles ni Igihugu kizwi cyane ku bukerarugendo bushingiye ku bidukikije, ndetse ni cyo gikize kurusha ibindi muri Afurika ku bijyanye n’amafaranga umuturage yinjiza ku mwaka, (average income per person) aho umuturage umwe yinjiza asaga $9,440 (arenga miliyoni 14 Frw).
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10