Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yatangaje ko kuva tariki 31 Ukuboza 2026 iki Gihugu kizaba kitakiri umunyamuryango w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guteza imbere Uburezi, Siyansi, n’Umuco; ngo kuko uyu Muryango utari mu nyungu z’iki Gihugu.
Itangazo ry’icyemezo cyo kwikura muri UNESCO, kwa Leta Zunze Ubumwe za America, ryasohotse kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Nyakanga 2025, rivuga ko iki Gihugu cyifuje kumenyesha Umuyobozi Mukuru wa UNESCO, Audrey Azoulay, ko kikuye muri uyu muryango.
US ikomeza ivuga ko uyu Muryango ukora ibijyanye n’inyungu rusange mu birebana n’umuco yibanda cyane ku ngamba z’iterambere rirambye z’Umuryango w’Abibumbye, kandi bikaba biri mu murongo rusange ku Isi, bikaba binyuranye “n’umurongo wacu wo gushyira imbere inyungu za America (America First).”
Leta Zunze Ubumwe za America kandi zikomeza zigaragaza ko “Icyemezo cya UNESCO cyo kwemeza Leta ya Palestine nk’umunyamuryango, biteye impungenge zikomeye, binyuranyije na politiki ya US kandi bigashyigikira gahunda yo kurwanya Israel binyuze muri uyu Muryango.”
Iri tangazo rya Guverinoma ya America rivuga ko mu gihe iki Gihugu kizaba kikiri muri uyu Muryango mbere yuko igihe cyo kuwuvamo kigera, kizashyira imbere inyungu z’Abanyamerika.
Kuva Perezida Donald Trump yasubira ku butegetsi muri Mutarama uyu mwaka, yafashe ibyemezo byinshi bihagarika uruhare rwa America mu bikorwa bishyigikira gahunda mpuzamahanga binyuze mu mashami y’Umuryango w’Abibumbye.
RADIOTV10