Umwe mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, urasaba Minisitiri w’Umutekano kwegura kuko adashoboye inshingano byumwihariko yananiwe gushakira umuti amakimbirane yo mu miryango gakondo akomeje kwiyongera mu Ntara ya Kasaï.
Uyu Muryango OCDH (Observatoire Congolais des Droits Humains) ishami ryaryo rya Kasaï uvuga ko amakimbirane akomeye kwiyongera mu bice binyuranye byo muri iyi Ntara.
Hubert Ngulandjoko, Umuhuzabikorwa ku rwego rw’Intara w’uyu Muryango, yatangaje ibi mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’iminsi micye hishwe Kalunga Sha Nyebe, Umuyobozi wo muri iyi miryango gakongo muri Gurupoma ya Bakwa Lemba muri Kibulundi muri Teritwari ya Tshikapa.
Ngulandjoko yavuze ko ubwicanyi bawakorewe uyu muyobozi atari ubwa mbere kuko bwiyongera ku bundi ku buryo “bugaragaza ubushobozi” bucye bwa Minisitiri w’Umutekano wagagaraye “nk’udafite icyo amaze, akaba atazi urwego rw’umutekano.”
Yagize ati “Nta makimbirane n’amwe yigeze amenywa na Minisitiri. Ni ikosa rikomeye, ni Guverineri wenyine wakurikiranye i Kibulungu nyuma y’urupfu rwa Shefu wa Kalundu, mu gihe Minisitiri we yongeye kubura. Nyamara ubu tuvugana ibibazo bihungabanya umutekano bikomeje kwiyongera, agomba kwegura mu rwego rwo kurengera ko haboneka amahoro muri iyi Ntara.”
Uyu muryango uvuga ko abaturage bagomba guhagurua bagasaba ko uyu Muminisitiri yegura ku nshingano ze, ukabasaba abaturage bo muri iyi Ntara ya Kasaï kudaceceka kuri ibi bibazo byose ndetse n’Abadepite bayihagarariye mu Nteko Ishinga Amategeko bakabihagurukira.
RADIOTV10