Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Impamvu u Rwanda rusaba ko Congo iganira na M23 nubwo ari iby’Abanyekongo

radiotv10by radiotv10
18/12/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ibirambuye ku ngingo yafashe amasaha icyenda yahagaritse bitunguranye inama ya Perezida Kagame na Tshisekedi
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko nubwo ibibazo bya M23 ari iby’Abanyekongo ubwabo, ariko bigira ingaruka ku mutekano w’u Rwanda, bityo ko ari yo mpamvu rukomeje gusaba ko ubutegetsi bwa Congo buganira n’uyu mutwe.

Ibiganiro byagombaga guhuza Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, na Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mpera z’icyumweru gishize, byahagaritswe ku munota wa nyuma.

Imwe mu mpamvu zatumye ibi biganiro bisubikwa, ni ukuba Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yarisubiye ikavuga ko itazaganira n’umutwe wa M23.

Ni mu gihe mu ibaruwa itumira u Rwanda muri ibi biganiro by’Abakuru b’Ibihugu, umuhuza ari we Angola, yavugaga ko noneho ubutegetsi bwa Congo bwemeye kuzagirana ibiganiro n’uyu mutwe ugizwe n’Abanyekongo.

Inama yo ku rwego rw’Abaminisitiri yabaye ku ya 14 Ukuboza, yarangiye ntacyo igezeho kuko Guverinoma ya Congo yongeye kurahira ko itagaanira na M23, ingingo yafashe amasaha icyenda igibwaho impaka.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, avuga ko nubwo mu biganiro byabanje mbere hari intambwe yatewe ku ngingo ebyiri, zirimo kwemeranya gusenya umutwe wa FDLR ndetse no kuba u Rwanda ruzakuraho ingamba z’ubwirinzi rwakajije, ariko hatagomba no kwirengagizwa ingingo ya gatatu na yo ikomeye, yo kuba Congo igomba kugirana ibiganiro na M23.

Mu kiganiro yagiranye na France 24 kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri Nduhungirehe yabajijwe impamvu u Rwanda rukomeza gusaba ko Congo iganira n’uyu mutwe ugizwe n’Abanyekongo, kandi ari ibibazo bireba Abanyekongo.

Amb. Nduhungirehe yasubije agira ati “Ni byo rwose M23 ni umutwe w’Abanyekongo, ariko ikibazo cya M23, ni ikibazo cyototera umutekano w’u Rwanda, kuko hagendewe kuri iki kibazo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yubatse ubufatanye bwa gisirikare, bwanashyizwemo umutwe w’Abajenosideri wa FDLR, inyeshyamba za Wazalendo, abasirikare b’u Burundi, ndetse n’abacancuro b’i Burayi, barimo abo mu Bufaransa n’abandi bo muri Romania, kugira ngo bagabe ibitero kuri M23 kugira ngo babageze mu Rwanda, kuko M23 yakomeje kwegekwa ku Rwanda.”

Yakomeje agira ati “Rero ni n’ikibazo ku mutekano w’u Rwanda, ntabwo ari ikibazo gusa cy’umutwe w’Abanyekongo.”

Nduhungirehe kandi yaboneyeho kongera kwamagana ikinyoma cyakomeje kuzamurwa cyo kuvuga ko uyu mutwe wa M23 ufashwa n’u Rwanda, avuga ko ari ikinyoma cyacuzwe n’ubutegetsi bwa Congo, ndetse n’amwe mu mahanga akagendera muri uwo murongo.

Yavuze ko ibibazo bya M23 bisanzwe bizwi kandi ko atari bishya, bishingiye ku bibazo by’akarengane kakomeje gukorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi, bityo ko bikwiye gushakirwa umuti urambye kugira ngo biranduke burundu, kandi ko nta yindi nzira byanyuramo atari ibiganiro bigomba kuba hagati y’uyu mutwe wa M23 na Guverinoma ya Congo Kinshasa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − seven =

Previous Post

Umuhuza mu by’u Rwanda na Congo arohereza intumwa yihariye i Kigali

Next Post

AMAKURU MASHYA: Herekanywe 16 bakekwaho ubujura bwari bumaze iminsi buzamurwa mu majwi y’abaturage

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAKURU MASHYA: Herekanywe 16 bakekwaho ubujura bwari bumaze iminsi buzamurwa mu majwi y’abaturage

AMAKURU MASHYA: Herekanywe 16 bakekwaho ubujura bwari bumaze iminsi buzamurwa mu majwi y’abaturage

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.