Ifoto yafashwe mu 1863 yerekana umucakara yuzuye inkovu umugongo wose, igaragaza amateka y’ubucakara bwakorewe abirabura muri Leta Zunze Ubumwe za America, hatanzwe itegeko ko ivanwa mu nzu ndangamateka ku itegeko ry’ubutegetsi bwa Donald Trump.
Iyi foto yafashwe na ba gafotozi babiri bo muri Baton Rouge, yari muri Pariki z’Igihugu; iya Harpers Ferry National Historic Park mu Virginia y’Iburengerazuba ndetse no mu nzu iri muri Philadelphia ya George Washington wabaye Perezida wa mbere wa America, yanatungiyemo abacakara icyenda.
Iyi ifoto ni mu bibumbano birenga 10 byagaragazaga amateka y’ubucakara mu zindi nzu ndangamateka, byashyiriweho itegeko n’ubutegetsi bwa Trump ko bigomba kuvanwa aho byari biri.
Ngo ayo mashusho anyuranyije n’ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko rijyanye no “kugaragaza ukuri n’imyumvire ku mateka y’Abanyamerika” ryashyizweho muri Werurwe ryategetse Minisiteri y’Umutekano gukuraho ibibumbano ndetse n’inzu ndangamurage birimo “amakuru ahabanye n’ahahise n’imibereho by’Abanyamerika.”
Iri tegeko rishinja ubutegetsi bwa Biden kwimakaza “ingengabitekerezo idakwiye” ishyira Leta Zunze Ubumwe za America mu mwanya wo gushyira imbere “ivanguraruhu, ivangura rishingiye ku gitsinda, ikandamiza n’ibindi bikorwa bidakwiye.”
Ikinyamakuru Washington Post kivuga ko ayo mategeko yasobanuye mu buryo bwagutse ibyerekeye “amakuru ku ivanguraruhu, ivangura rishingiye ku gitsina, uburenganzira bw’abaryamana bahuje igitsina cyangwa gutoteza abantu basigajwe inyuma n’amateka.”
Umuvugizi wa Serivisi za Pariki y’Igihugu, yavuze ko ibishushanyo byose biri gusuzumwa, ariko ntakwemeza ibigomba gukurwaho.
Yagize ati “Ibikoresho byose bifite ibisobanuro bitari mu murongo mwiza bishimangira amateka mabi ya US cyangwa ibimenyetso by’amateka, bitari mu murongo wagutse cyangwa mu nzira ijya imbere, bishobora kugoreka imyumvire y’abantu aho kuyizamura.”
RADIOTV10