Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, rwasubitse urubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ruregwamo Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, nyuma yuko uregwa arugaragarije inzitizi z’ubwunganizi bwe, agasaba ko umunyamategeko ukomoka muri Kenya yafashwa kuzuza inshingano zo kumuburanira.
Ni icyemezo cyafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Nyakanga 2025 nyuma yuko Ingabire Victoire Umuhoza agaragarije Urukiko izi nzitizi zo kuba yitabye Urukiko atunganiwe mu mategeko.
Ingabire Victoire Umuhoza witabye Urukiko atunganiwe, yagaragarije Urukiko afite inzitizi zo kuba atunganiwe, kandi yifuza kuburana afite umunyamategeko.
Yavuze ko afite umunyamategeko w’Umunya-Kenya ugomba kumwungabira muri uru rubanza, bityo ko yafashwa kugira ngo azabashe kuzuza inshingano ze zo kumuburanira.
Ubushinjacyaha bwasabaga Urukiko gutesha agaciro izi nzitizi, bwavuze ko uregwa yari yunganiwe ubwo yabazwaga mu mabazwa yakozwe n’uru rwego rw’Ubushinjacyaha, bukavuga ko iki cyifuzo cye kigamije gutinza nkana urubanza.
Urukiko rumaze kumva ibyatangajwe n’impande zombi, rwafashe icyemezo cyo gusubika urubanza, rwanzura ko ruzasubukurwa mu cyumweru gitaha tariki 15 Nyakanga 2025.
Ingabire uregwa ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gukurura imvururu muri rubanda, yatawe muri yombi nyuma yuko agiye agarukwaho inshuro nyinshi mu rubanza ruregwamo abantu icyenda (9) baregwa ibyaha birimo gushaka gukuraho ubutegetsi hatabaye imirwano.
Uyu munyapolitiki washinze ishya DALFA-Umurinzi ritemewe mu Rwanda, yavuzwe muri ruriya rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru ko yagiranye ibiganiro na bariya bantu baruregwamo bari no mu ishyaka rye, ndetse akanatera inkunga ibikorwa byabo, mu bufasha bw’amikoro ndetse n’ibitekerezo.
RADIOTV10