Wednesday, November 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Impanuka nk’iherutse kuba mu Rwanda yanabaye muri DRCongo ihitana abantu 50

radiotv10by radiotv10
30/01/2024
in AMAHANGA
0
Impanuka nk’iherutse kuba mu Rwanda yanabaye muri DRCongo ihitana abantu 50
Share on FacebookShare on Twitter

Impanuka y’ubwato yabereye mu Kiyaga cya Kivu mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahitanye abantu 50 bamaze kumenyekana, mu gihe abarenga 30 bakomeje kuburirwa irengero.

Ubu bwato bwarohamye mu Kiyaga cya Kivu mu Ntara ya Kivu y’Epfo, bwari bwikoreye imifuka 20 ya sima, n’abantu bagera mu 100.

Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Epfo, bwatangaje ko iyi mpanuka yatewe no kuba ubu bwato bwari bwarengeje ibilo bwagenewe gutwara.

Uretse abantu 50 baguye muri iyi mpanuka, abandi 37 bakomeje kuburirwa irengero, ibisobanuye ko umubare w’abo yahitanye ushobora kwiyongera. Abantu 10 nibo batangajwe ko batabawe ari bazima.

Impanuka nk’izi zisanzwe ziba muri RDC, kuko n’ubundi iyi ije ikurikira indi yabaye mu ntango z’uku kwezi kwa mbere 2024 mu kiyaga cya Maî-Ndombe, igahitana abasaga 22.

Ni mu gihe mu Rwanda na ho mu Ntara y’Iburengerazuba mu cyumweru gishize habaye impanuka y’ubwato bwarohamye mu Kiyaga cya Mugesera mu Karere ka Rwamagana, igahitana abantu 16.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine + 10 =

Previous Post

Agezweho kuri rutahizamu utsinda ibitego byinshi mu Rwanda nyuma y’uko muri Libya byanze

Next Post

Andi mahirwe aturutse mu Bwongereza aje guha imbaraga urwego rutunze benshi mu Rwanda

Related Posts

Urujijo ruracyari rwose ku babyeyi bashimutiwe abana bakuwe ku ishuri muri Nigeria

Urujijo ruracyari rwose ku babyeyi bashimutiwe abana bakuwe ku ishuri muri Nigeria

by radiotv10
19/11/2025
0

Ababyeyi b’abakobwa 25 bashimuswe bakuwe ku ishuri muri Nigeria, baracyari mu gihirahiro, bategereje amakuru ku buzima bw’abana babo nyuma y’igitero...

Perezida Trump yahishuriye rurangiranwa Cristiano Ronaldo ko umuhungu we amufana bikomeye

Perezida Trump yahishuriye rurangiranwa Cristiano Ronaldo ko umuhungu we amufana bikomeye

by radiotv10
19/11/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump ubwo yakiraga ku meza Igikomangoma cy’Ubwami bwa Saudi Arabia, wari kumwe...

Menya Igihugu cyabaye icya mbere muri Afurika cyakiriye umuti ukora nk’urukingo rwa SIDA

Menya Igihugu cyabaye icya mbere muri Afurika cyakiriye umuti ukora nk’urukingo rwa SIDA

by radiotv10
19/11/2025
0

Eswatini yabaye Igihugu cya mbere muri Afurika cyakiriye umuti wa Lenacapavir, ukora nk'urukingo rurinda umuntu kwandura Virusi itera SIDA, rutangwa...

Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

by radiotv10
18/11/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko bitangaje kubona Umuganga Dr Denis Mukwege wanahawe igihembo cy’amahoro ‘Nobel’ yamagana...

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

by radiotv10
17/11/2025
0

Indege yarimo intumwa ziyobowe na Minisitiri w’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wari ugiye gukurikirana iby’impanuka yahitanye...

IZIHERUKA

Urujijo ruracyari rwose ku babyeyi bashimutiwe abana bakuwe ku ishuri muri Nigeria
AMAHANGA

Urujijo ruracyari rwose ku babyeyi bashimutiwe abana bakuwe ku ishuri muri Nigeria

by radiotv10
19/11/2025
0

BREAKING: Amasezerano atazibagirana hagati y’u Rwanda na Arsenal agiye gushyirwaho akadomo

BREAKING: Amasezerano atazibagirana hagati y’u Rwanda na Arsenal agiye gushyirwaho akadomo

19/11/2025
Hatangiye gutangwa ubutumwa bukomeza umuririmbyi Vestine nyuma yo kugaragaza ibyateye urujijo

Hatangiye gutangwa ubutumwa bukomeza umuririmbyi Vestine nyuma yo kugaragaza ibyateye urujijo

19/11/2025
Icyo Urukiko rwashingiyeho rurekura nyiri uruganda rw’inzoga rwasanzwemo umuntu wapfuye

Icyo Urukiko rwashingiyeho rurekura nyiri uruganda rw’inzoga rwasanzwemo umuntu wapfuye

19/11/2025
Rwanda and Arsenal to conclude landmark eight-season Visit Rwanda partnership in June 2026

Rwanda and Arsenal to conclude landmark eight-season Visit Rwanda partnership in June 2026

19/11/2025
Hamenyekanye igihe hazabera igitaramo mbaturamugabo cyakunze kwifuzwa na benshi muri muzika Nyarwanda

Hamenyekanye igihe hazabera igitaramo mbaturamugabo cyakunze kwifuzwa na benshi muri muzika Nyarwanda

19/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Andi mahirwe aturutse mu Bwongereza aje guha imbaraga urwego rutunze benshi mu Rwanda

Andi mahirwe aturutse mu Bwongereza aje guha imbaraga urwego rutunze benshi mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urujijo ruracyari rwose ku babyeyi bashimutiwe abana bakuwe ku ishuri muri Nigeria

BREAKING: Amasezerano atazibagirana hagati y’u Rwanda na Arsenal agiye gushyirwaho akadomo

Hatangiye gutangwa ubutumwa bukomeza umuririmbyi Vestine nyuma yo kugaragaza ibyateye urujijo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.