Impanuka ya moto yagonze imodoka yasize inkuru ibabaje y’abapolisi babiri b’u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abapolisi babiri muri Polisi y’u Rwanda, basize ubuzima mu mpanuka yabereye mu muhanda uva mu Karere ka Muhanga werecyeza mu Karere ka Ruhango.

Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cya kare kuri uyu wa Kane tariki 05 Ukwakira 2023, mu gace gaherereye mu Mudugudu wa Nyarutovu mu Kagari ka Buhoro mu Murenge wa Ruhango.

Izindi Nkuru

Ni impanuka ya moto yari iriho aha bapolisi babiri, yagonze imodoka nini y’ikamyo yari iparitse ku ruhande rw’uyu muhanda wa Muhanga-Ruhango.

Aba bakoze impanuka, ni PC Mushabe Fred na AIP Ngaboyimana Jean Felix, bombi bahise bitaba Imana, imibiri yabo ikaba yahise ijyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kabgayi mu Karere ka Muhanga.

Aya makuru y’abapolisi bitabye Imana, yanemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Habiyaremye Emmanuel, wavuze ko hahise hatangira gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka.

Iyi mpanuka yahitanye abapolisi, ibaye nyuma y’amasaha macye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye, agiranye ikiganiro n’abanyamakuru, cyagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo n’ingamba ziri gukorwa mu gukumira impanuka zo mu muhanda.

Muri iki kiganiro cyarimo na Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana, hanagaragajwe imibare y’impanuka zabaye, aho inyinshi ari iza moto, ziri ku gipimo cya 25%.

Naho impanuka z’amagare zaje ku mwanya wa kabiri, zifite 15%, hagakurikiraho amakamyo manini afite 13%, amakamyo mato yo akaba yaragize 10%, na bisi zitwara abagenzi ziza ku mwanya wa nyuma.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru