Umuyobozi wa RIB mu Ntara y’Iburasirazuba, yahaye urubyiruko impanuro zo guhora rutekereza icyatuma rutaguma aho rwatangiriye, ku buryo uwari umuyede aharanira kuba umufundi, uwari umunyonzi akaba umumotari, ati “umuntu abaho bingana n’uko atekereza.”
Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Ntara y’Iburasirazuba, Rutaro Herbert yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 09 Ugushyingo 2023 mu biganiro byahuje urubyiruko bigamije kubereka amahirwe ahari ku isoko ry’umurimo.
Rutaro yavuze ko benshi mu bari guha impanuro uru rubyiruko, bo batagize amahirwe yo kuzihabwa. Ati “Twe twarirwarije. Ntabwo twigeze tugira umwanya wo kumva izi mpanuro.”
Yakomeje asaba uru rubyiruko ko impanuro rwaherewe muri ibi biganiro, zikwiye kubabera inyota yo gutekereza icyatuma ruharanira kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu cyababyaye.
Ati “Nanjye ibanga natahuye, ni uko umuntu wese abaho bingana n’uko atekereza. Niba wicaye hano, ndagira ngo mborohereza, hitamo ikintu kimwe kivuga ngo ‘ndashaka iki?’ ibitekerezo bijyanye no kukigeraho bihita byizana.”
Yavuze ko hari ingero nyinshi z’abantu bagaragaza ko ‘umuntu abaho bingana n’uko atakereza’, ati “Mujya mwumva abantu bita abayede, bariya bafasha abafungi, ahembwa amafaranga macye ashoboka, umufundi akamukoresha, ariko ikikwereka ko amahitamo aba afite icyo avuze cyane, ni ukuntu umuntu aba umuyede afite experience [ubunararibonye] y’imyaka 20.”
Rutaro uvuga ko adasuzugura umwuga uwo ari wo wose, ariko ko uwo umuntu atangiriyeho nk’uyu w’ubuyede ukwiye kumubera ingazi imuzamura ku wundi.
Ati “Si ugusuzugura umwuga, kuko n’ubuyede ndabwemera, ariko reka bube intangiriro […] Ni yo waba utwara igare uyu munsi, ariko ukavuga uti ‘ejo ayo ndi bubone, ndagenda nge kwihugura ku modoka cyangwa kuri moto’.”
Yakomeje agira ati “Niba wicaye aha ukumva amaso yawe ari clean [ntacyo abona] nta kavuyo k’ibitekerezo uvuge uti ‘noneho ndakora iki ko menye byinshi ndabigenza gute’ umenye ngo uri muri ba bandi ntashaka kuvuga ariko wumve icyo nshaka kuvuga.”
Avuga ko n’umunyeshuri adashobora kwiga mu mwaka umwe ngo awuhamemo, bityo ko na buri wese uri mu nshingano runaka, akwiye guharanira kugera mu zisumbuyeho.
🤔Niba wibaza uko uyu munsi bizakugenda
🤔Niba umaze iminsi utekereza uko wagera aho kuri za nzozi
🤔Niba hari intambwe ushaka gutera
🤔Niba uri muto wifuza kugira aho ugera;⚠️Uyu Mukozi w’Imana uhagarariye @RIB_Rw muri @RwandaEast agufitiye IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA!… pic.twitter.com/3YyPfcHPde
— Ruzindana Rugasaguhunga (@RuzindanaRUGASA) November 10, 2023
Yanagarutse ku bafite imyumvire ko bakora akazi kiyubashye gusa, atanga urugero rw’ukora akazi kamugaragaza nk’udasirimutse ariko kakaba karamugejeje kure.
Yatanze urugero rw’uwo mu Karere ka Gatsibo ufite uruganda rwa Kawa, yigeze gusanga mu nama ariko ubuyobozi bwifuza kumva ibitekerezo bye.
Ati “Agira ibipimo ngo ni iby’amakawa [ubwo aba Gatsibo barabizi] umugabo nagiye kubona mbona bamwicaje ahantu arimo aratubyiga, twebwe tukavuga tuti ‘ariko se uyu mugabo n’iri koti ko wateraho n’igishyimbo rwose kikamera’ nkareba barakomeza kumuha ijambo kugira ngo ataza gucikanwa, ahagurutse afashe micro, ukagira ngo hari ibintu yibitseho, naho ni amafaranga.
Ndangije ndabaza nti ‘ariko uyu muntu mbona abantu babyigana kumuha ijambo kandi mbona ntaryo yakabaye afite mu by’ukuri…’ arangije arahaguruka afata n’umwanya, burya iyo ufite ibyo wibitseho ufata n’umwanya wawe, ntabwo ahubuka, avuga ijambo ukagira ngo ni dogiteri wa filozofi, atangira koriyanta [guha icyerekezo] Akarere ka Gatsibo, ngo ‘mugire vuba dukeneye umuriro, inganda zacu z’ikawa ntabwo zikora neza’.”
Yasabye urubyiruko gutangira kwiha umukoro ubu bagifite imbaraga, bakumva ko aho bari uyu munsi atari ho bagomba kuguma, ubundi bagatekereza uko bagera ku rwego rwisumbuyeho bifuza kugeraho.
RADIOTV10