Nsengimana Herman wabaye Umuvugizi w’Umutwe MRCD-FLN wari ukuriwe na Paul Rusesabagina, akaba ari umwe mu baherewe rimwe imbabazi, avuga ko nyuma yo kubona ibyiza biri mu Rwanda, nta muntu yakwifuriza ubuzima bwo mu mashyamba.
Nsengimana Herman wari wasimbuye Nsabimana Callixte Sankara ku mwanya w’Umuvugizi wa FLN, na we akaza gufatwa akoherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda, ni umwe mu bahoze mu mitwe yitwaje intwaro, basoje amahugurwa i Mutobo kuri uyu wa Kane tariki 20 Nyakanga 2023.
Ni umwe kandi mu baherewe imbabazi rimwe na Paul Rusesabagina, babariwe na Perezida Paul Kagame nyuma yo kubisaba, we na bagenzi be, bagahita boherezwa i Mutobo.
Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Igihe, Nsengimana Herman yagarutse ku buryo yisanze muri uyu mutwe wa MRCD-FLN, avuga ko yabanje kuva mu Rwanda akajya muri Uganda, ari na bwo yatangiye kujya avuga na Nsabimana Callixte Sankara, akaza kumusaba ko bakorana.
Avuga ko haje kubaho ihuriro ry’imitwe irwanya Leta y’u Rwanda, irimo PDR-Ihumure ya Rusesabagina ndetse na CNRD-Ubwiyunge, mu gihe we na Sankara bari bafite ishyaka ryitwa RRM, yose hamwe yaje kuvukamo uriya mutwe wahungabanyaga umutekano w’u Rwanda.
Agaruka ku byo kuba yaragizwe Umuvugizi, yagize ati “Aho Sankara afatiwe, kubera amasezerano bari bagiranye ko RRM ari yo izajya itanga umuvugizi, njyewe bahita bangira umuvugizi nk’umuntu wari usanzwe uhamenyereye.”
Mu ishyamba nta buzima
Nsengimana uvuga ko ubwo yafatwaga yari amaze iminsi arwaye, yavuze ko nubwo barwanaga ariko nta buzima bufatika bari bafite mu mashyamba.
Ashimira Umukuru w’u Rwanda ku mbabazi yabahaye, kandi ko adashobora gutekereza kuba yatekereza ikibi ku Rwanda, ku buryo impinduka ze zizagaragarira mu bikorwa agiye gukora nyuma y’uko arekuwe.
Atanga ubutumwa by’umwihariko ageneye urubyiruko, yavuze ko niba hari abatekereza kuba bumva ko bashobora kujya mu mashyamba, bakwiye kuzibukira.
Ati “Hariya nta buzima bundi buhari, ni ahantu ahubwo haba hakujyana ahandi hantu habi, mu rupfu, bakagombye kuvuga bati ‘reka tunyurwe n’uko turi kandi dushakishirize aho turi’.”
Avuga ko we ingero zose azizi, kuko ayo mashyamba yayagiyemo yibonera ibyaho, ndetse no mu Rwanda yarubayemo akaba yaranarugarutsemo.
Ati “Hariya nta buzima buhari, cyane ko buriya njyewe nkinariyo na Sankara najyaga mubwira nti ‘ibintu biri aha nta gahunda bifite’.”
Nsengimana Herman ni umwe mu bantu 22 bari baburanye mu rubanza rwaregwamo Paul Rusesabagina na Nsabimana Callixte Sankara, bose baza no guhamywa ibyaha baranakatirwa, aho we yari yakatiwe gufungwa imyaka irindwi, akaza kurekurwa we na bagenzi be badasoje igihano, nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida Paul Kagame.
Uyu musore wahoze mu mitwe irwanya u Rwanda, ubu akaba yasoje amahugurwa i Mutobo, avuga ko ubu agiye gushakisha imibereho nk’abandi banyarwanda bose, ubundi akaba yanashinga urugo, akiteza imbere.
RADIOTV10