Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Impinduka no ku mubiri: Uwavugiraga MRCD-FLN ya Rusesabagina hari icyo avumira ku gahera

radiotv10by radiotv10
22/07/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, POLITIKI
0
Impinduka no ku mubiri: Uwavugiraga MRCD-FLN ya Rusesabagina hari icyo avumira ku gahera
Share on FacebookShare on Twitter

Nsengimana Herman wabaye Umuvugizi w’Umutwe MRCD-FLN wari ukuriwe na Paul Rusesabagina, akaba ari umwe mu baherewe rimwe imbabazi, avuga ko nyuma yo kubona ibyiza biri mu Rwanda, nta muntu yakwifuriza ubuzima bwo mu mashyamba.

Nsengimana Herman wari wasimbuye Nsabimana Callixte Sankara ku mwanya w’Umuvugizi wa FLN, na we akaza gufatwa akoherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda, ni umwe mu bahoze mu mitwe yitwaje intwaro, basoje amahugurwa i Mutobo kuri uyu wa Kane tariki 20 Nyakanga 2023.

Ni umwe kandi mu baherewe imbabazi rimwe na Paul Rusesabagina, babariwe na Perezida Paul Kagame nyuma yo kubisaba, we na bagenzi be, bagahita boherezwa i Mutobo.

Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Igihe, Nsengimana Herman yagarutse ku buryo yisanze muri uyu mutwe wa MRCD-FLN, avuga ko yabanje kuva mu Rwanda akajya muri Uganda, ari na bwo yatangiye kujya avuga na Nsabimana Callixte Sankara, akaza kumusaba ko bakorana.

Avuga ko haje kubaho ihuriro ry’imitwe irwanya Leta y’u Rwanda, irimo PDR-Ihumure ya Rusesabagina ndetse na CNRD-Ubwiyunge, mu gihe we na Sankara bari bafite ishyaka ryitwa RRM, yose hamwe yaje kuvukamo uriya mutwe wahungabanyaga umutekano w’u Rwanda.

Agaruka ku byo kuba yaragizwe Umuvugizi, yagize ati “Aho Sankara afatiwe, kubera amasezerano bari bagiranye ko RRM ari yo izajya itanga umuvugizi, njyewe bahita bangira umuvugizi nk’umuntu wari usanzwe uhamenyereye.”

Herman akiri mu mashyamba

Mu ishyamba nta buzima

Nsengimana uvuga ko ubwo yafatwaga yari amaze iminsi arwaye, yavuze ko nubwo barwanaga ariko nta buzima bufatika bari bafite mu mashyamba.

Ashimira Umukuru w’u Rwanda ku mbabazi yabahaye, kandi ko adashobora gutekereza kuba yatekereza ikibi ku Rwanda, ku buryo impinduka ze zizagaragarira mu bikorwa agiye gukora nyuma y’uko arekuwe.

Atanga ubutumwa by’umwihariko ageneye urubyiruko, yavuze ko niba hari abatekereza kuba bumva ko bashobora kujya mu mashyamba, bakwiye kuzibukira.

Ati “Hariya nta buzima bundi buhari, ni ahantu ahubwo haba hakujyana ahandi hantu habi, mu rupfu, bakagombye kuvuga bati ‘reka tunyurwe n’uko turi kandi dushakishirize aho turi’.”

Avuga ko we ingero zose azizi, kuko ayo mashyamba yayagiyemo yibonera ibyaho, ndetse no mu Rwanda yarubayemo akaba yaranarugarutsemo.

Ati “Hariya nta buzima buhari, cyane ko buriya njyewe nkinariyo na Sankara najyaga mubwira nti ‘ibintu biri aha nta gahunda bifite’.”

Nsengimana Herman ni umwe mu bantu 22 bari baburanye mu rubanza rwaregwamo Paul Rusesabagina na Nsabimana Callixte Sankara, bose baza no guhamywa ibyaha baranakatirwa, aho we yari yakatiwe gufungwa imyaka irindwi, akaza kurekurwa we na bagenzi be badasoje igihano, nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida Paul Kagame.

Uyu musore wahoze mu mitwe irwanya u Rwanda, ubu akaba yasoje amahugurwa i Mutobo, avuga ko ubu agiye gushakisha imibereho nk’abandi banyarwanda bose, ubundi akaba yanashinga urugo, akiteza imbere.

Avuga ko ubu agiye gushakisha icyo akora ubundi akazanashinga urugo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − 1 =

Previous Post

Kenya: Umubare udasanzwe w’ibyaha bishinjwa Umunyarwanda bishingiye ku cyateye urupfu rw’abantu 53

Next Post

Bitunguranye Klyian Mbappe yemeye kwicara muri PSG aho kugenda

Related Posts

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

by radiotv10
25/01/2026
0

Umugabo witwa Sindayiheba Jean de Dieu wo mu kagari ka Mataba mu murenge wa Nkungu, arahigishwa uruhindu nyuma yo gukubita...

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye inshingano abasirikare babiri barimo Brig Gen Godfrey Gasana, wagizwe Umupilote...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Bitunguranye Klyian Mbappe yemeye kwicara muri PSG aho kugenda

Bitunguranye Klyian Mbappe yemeye kwicara muri PSG aho kugenda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.