Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Impumeko iri mu Mavubi yarahiriye kwiyunga n’Abanyarwanda aho ari muri Nigeria

radiotv10by radiotv10
18/11/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Impumeko iri mu Mavubi yarahiriye kwiyunga n’Abanyarwanda aho ari muri Nigeria
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi yitegura umukino wa nyuma mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, yasuwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, Bazivamo Christophe wababwiye ko yizeye ko iri bubone intsinzi.

Ni imyitozo yabereye kuri sitade ya Godswill Akpabio ari na ho habera uyu mukino wa nyuma wo mu itsinda uhuza u Rwanda rwa gatatu na Nigeria ya mbere.

Ambasaderi Bazivamo Christophe, iyi kipe, yabagejejeho ubutumwa bwo kubatera imbaraga ndetse akaba yanavuze ko yizeye ko intsinzi iboneka nta kabuza.

Amakuru ava muri Nigeria, aremeza ko abakinnyi b’Amavubi bameze neza ndetse biteguye gutanga imbaraga zose zabo, kugira ngo batsinde uyu mukini.

Ni mu gihe nyuma ikipe ya Nigeria bagiye guhura yo yamaze kubona itike yo kuzerekeza mu gikombe cya Afurika, ndetse nyuma y’umukino iheruka, ikaba yarahise irekure bamwe mu bakinnyi bayo ngenderwaho nka Aina Ukinira Nottingham Forest yo mu Bwongereza, Ademola Lookman ufatwa nk’umukinnyi wa mbere muri Afurika akaba akinirira Atalanta yo mu Butaliyani ndetse n’abandi barimo umunyezamu wayo ubanzamo Stanley Nwabali we wagize ibyago agapfusha umubyeyi we.

Imibare y’Amavubi yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika isa nk’iyayoyotse nyuma yo gutsindwa na Libya igitego 1-0 mu mukino wabereye kuri Sitade Amahoro ku wa Kane w’icyumweru gishize.

Amahirwe asigaye ni uko Amavubi yatsindaa Nigeria mu gihe Libya na yo yatsinda Benin, u Rwanda rwahita rubona itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizabera muri Maroc.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria yasuye ikipe y’Igihugu
Abakinnyi bose bameze neza biteguye gutsinda uyu mukino

Mangwende na we ariteguye

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − 3 =

Previous Post

Ibyo bize bizezwa ko akazi kabategereje ubu bicaranye ubumenyi bwabyo

Next Post

IFOTO: Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje umunezero aterwa n’umwana we

Related Posts

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

by radiotv10
23/01/2026
0

Ikipe ya Police FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi bane, barimo Rudasingwa Prince na Nshimirimana Ismail Pitchou wanyuze mu makipe ya...

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

by radiotv10
22/01/2026
0

Minisitiri wa Siporo n'Imyidagaduro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Didier Budimbu, yashyikirije igihembo cy’imodoka nshyashya yo mu bwoko bwa...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
IFOTO: Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje umunezero aterwa n’umwana we

IFOTO: Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje umunezero aterwa n’umwana we

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.