Ibyishimo mbonekarimwe byari bigiye kurara mu Banyarwanda ku bw’intsinzi y’Ikipe y’Igihugu Amavubi, ariko Benin iyigombora igitego yari yayibonyemo mu minota ya nyuma, kirogoya akanyamuneza kari kagiye kurara mu Banyarwanda.
U Rwanda na Benin banganyine 1-1 muri uyu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurica, wabereye i Cotonou muri Benin nk’Igihugu cyawakiriye.
Ni umukino wabanjirijwe n’impaka zabayeho zumvikana nko gushaka kwica mu mutwe abasore b’u Rwanda bagiye gukina uyu mukino bazi neza ko uwo kwishyura wari kuzabera mu Rwanda utakihabereye.
Abasore b’u Rwanda bihariye iminota 15’ ya mbere y’umukino kuko rwasatiriye bidasanzwe abasore ba Benin ndetse rugeragesa gushota mu izamu ruhusha igitego cyari cyabazwe cya Meddie Kagere ku munota wa 9’.
Abasore b’u Rwanda bakomeje kotsa igitutu aba Benin ndetse ku munota wa 15’ basekerwa n’amahirwe ku gitego cyatsinzwe na Mugisha Gilbert AKA Barafinda ku mupira mwiza yari ahawe na Hakim Sahabo.
Abasore b’u Rwanda bahise batangira gukina bugarira izamu ku buryo indi minota yose y’umukino yaranzwe no gukinira mu rubuga rw’ikipe y’u Rwanda.
Byatumye abasore ba Benin bakomeza gusatira izamu ry’u Rwanda, baza no kwishyura ku munota wa 82’ w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Steve Mounié.
Ni na ko umukino warangiye amakipe yombi anganya 1-1, agabana amanota, u Rwanda ruhita rugira amanota abiri mu gihe Benin yo yabonye inota rya mbere mu itsinda L riyobowe na Senegal ifite amanota atandatu (6), igakurikirwa na Mozambique ifite amanota ane (4) mu gihe Benin yahuye n’u Rwanda yo iza ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe (1).
RADIOTV10