Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Imyigaragambyo yo muri Kenya yafashe isura idasanzwe: Mu Nteko hakorewe iby’agahomamunwa

radiotv10by radiotv10
25/06/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Imyigaragambyo yo muri Kenya yafashe isura idasanzwe: Mu Nteko hakorewe iby’agahomamunwa
Share on FacebookShare on Twitter

Abanya-Kenya bakomeje ibikorwa by’imyigaragambyo imaze igihe ivuza ubuhuha muri iki Gihugu, noneho abigaragambya bakaba babashije gukura mu nzira inzego z’umutekano, bigabiza Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko, bangiza ibirimo ibirango by’Igihugu.

Iyi myigarambyo imaze igihe ibera i Nairobi mu Murwa Mukuru wa Kenya, ikorwa n’abiganjemo urubyiruko, rwamagana umushinga w’itegeko rishya ry’ubukungu, uzongera imisoro,

Abaturage bamagana uyu mushinga, bavuga ko ugamije gukomeza gukanyaga imibereho n’ubundi itaboroheye, ndetse n’ubukene bwakomeje kunuma kuva Perezida William Ruto yajya ku butegetsi.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Kamena 2024, inzego z’umutekano zari zawukajije ku biro bimwe by’Ibigo bya Leta birimo ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, ku Biro by’Umukuru w’Igihugu ndetse no kuri za Minisiteri.

Gusa amakuru aturuka i Nairobi mu masaha ya nyuma ya saa sita zo kuri uyu wa Kabiri, avuga ko abigaragambya bakozanyijeho bidasanzwe n’abapolisi, ndetse bakabanesha, ubundi bakinjira mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko.

Iyi myigaragambyo yahinduye isura, nyuma y’uko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Inteko Ishinga Amategeko itoye umushinga w’itegeko rigamije kongera Miliyari 2,7 $ ku misoro, hagamijwe kwikura mu myenda y’inguzanyo iremereye iki Gihugu gifite.

Amashusho yagiye hanze, agaragaza rumwe mu rubyiruko ruri muri iyi myigaragambyo, rwamaze kugera mu Nteko, ndetse ruri gushwanyaguza bimwe mu birango by’Igihugu, nk’amabendera, ndetse runangiza na bimwe mu bikoresho nk’intebe.

Kuri uyu wa Mbere, Perezida William Ruto yari yahamagaje abari muri iyi myigaragambyo, abizeza ko ubuyobozi bugiye gusuzuma ubusabe bwabo, gusa bamwe mu basesenguzi bavugaga ko mu byo yatangaje bidatanga igisubizo cy’ibyo Abanya-Kenya basaba.

Amakuru aturika i Nairobi, kandi aravuga kandi ko kuri uyu wa Kabiri, abantu 10 baguye muri iyi myigaragambyo yabereye ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, mu gihe abandi benshi bakomeretse.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen + 2 =

Previous Post

Icyo Perezida Kagame yasubije abifuza ko yazatorera muri Nyarugenge nubwo yahimutse

Next Post

Gahunda y’uko abanyeshuri biga bacumbikiwe bazasubira mu miryango yagiye hanze

Related Posts

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi ya Nigeria yarashe ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abaturage bigaragambyaga mu mujyi wa Lagos, bamagana ibikorwa byo gusenya...

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

IZIHERUKA

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda
MU RWANDA

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Gahunda y’uko abanyeshuri biga bacumbikiwe bazasubira mu miryango yagiye hanze

Gahunda y’uko abanyeshuri biga bacumbikiwe bazasubira mu miryango yagiye hanze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.