Abanya-Kenya bakomeje ibikorwa by’imyigaragambyo imaze igihe ivuza ubuhuha muri iki Gihugu, noneho abigaragambya bakaba babashije gukura mu nzira inzego z’umutekano, bigabiza Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko, bangiza ibirimo ibirango by’Igihugu.
Iyi myigarambyo imaze igihe ibera i Nairobi mu Murwa Mukuru wa Kenya, ikorwa n’abiganjemo urubyiruko, rwamagana umushinga w’itegeko rishya ry’ubukungu, uzongera imisoro,
Abaturage bamagana uyu mushinga, bavuga ko ugamije gukomeza gukanyaga imibereho n’ubundi itaboroheye, ndetse n’ubukene bwakomeje kunuma kuva Perezida William Ruto yajya ku butegetsi.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Kamena 2024, inzego z’umutekano zari zawukajije ku biro bimwe by’Ibigo bya Leta birimo ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, ku Biro by’Umukuru w’Igihugu ndetse no kuri za Minisiteri.
Gusa amakuru aturuka i Nairobi mu masaha ya nyuma ya saa sita zo kuri uyu wa Kabiri, avuga ko abigaragambya bakozanyijeho bidasanzwe n’abapolisi, ndetse bakabanesha, ubundi bakinjira mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko.
Iyi myigaragambyo yahinduye isura, nyuma y’uko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Inteko Ishinga Amategeko itoye umushinga w’itegeko rigamije kongera Miliyari 2,7 $ ku misoro, hagamijwe kwikura mu myenda y’inguzanyo iremereye iki Gihugu gifite.
Amashusho yagiye hanze, agaragaza rumwe mu rubyiruko ruri muri iyi myigaragambyo, rwamaze kugera mu Nteko, ndetse ruri gushwanyaguza bimwe mu birango by’Igihugu, nk’amabendera, ndetse runangiza na bimwe mu bikoresho nk’intebe.
Kuri uyu wa Mbere, Perezida William Ruto yari yahamagaje abari muri iyi myigaragambyo, abizeza ko ubuyobozi bugiye gusuzuma ubusabe bwabo, gusa bamwe mu basesenguzi bavugaga ko mu byo yatangaje bidatanga igisubizo cy’ibyo Abanya-Kenya basaba.
Amakuru aturika i Nairobi, kandi aravuga kandi ko kuri uyu wa Kabiri, abantu 10 baguye muri iyi myigaragambyo yabereye ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, mu gihe abandi benshi bakomeretse.
RADIOTV10