Sunday, January 4, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Inama muhoramo zituma umuturage aza kwaka serivisi agatahira aho ni iz’iki?- P.Kagame abaza abayobozi

radiotv10by radiotv10
29/11/2021
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Inama muhoramo zituma umuturage aza kwaka serivisi agatahira aho ni iz’iki?- P.Kagame abaza abayobozi
Share on FacebookShare on Twitter

*Ntabwo mwatowe ngo muze guhora mwishimira ibyagezweho
*Iyo abana bacu bagwingiye n’Igihugu cyacu kiragwingira

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abayobozi baherutse gutorwa mu buyobozi bw’Inzego z’ibanze kugabanya inama za buri munsi zituma abaturage bajya kwaka serivisi bagataha batazihawe kuko abaturage babatoreye guhabwa uburenganzira bwabo aho guhora basiragizwa.

Perezida Paul Kagame yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki 29 Ugushyingo 2021 ubwo yasozaga umwiherero w’iminsi irindwi wari uhurije hamwe abayobozi bo mu nzego z’ibanze baherutse gutorwa.

Perezida Kagame yavuze ko umuyobozi akwiye guhora iteka atekereza impamvu ari we wabaye umuyobozi ko aba akwiye kuzirikana ko abereyeho abandi.

Ati “Kuba muri hano abandi badahari birenze wowe, ntabwo uri hano gusa kubera ko ari wowe. Uri hano kubera ko uri umuyobozi ufite abo uyobora, ufite abo uhagarariye.”

Perezida Kagame avuga ko kabone nubwo umuntu akora inshingano na we ubwe abanje kureba n’imibereho ye ariko ko akwiye gushyira imbere imibereho y’abo ayobora.

Ati “Ibyo ukora wibuke ko uri aho kubera abandi rwose nushaka wihereho, umuntu utekereza ubuzima bwawe, ibyo ntakibazo mfitanye na byo ariko wibuke inshingano nini ko uri aho uhagarariye abandi.”

Yasabye aba bayobozi kwibuka ko batowe kandi ko ababatoye hari icyo babatoreye kandi ko baba bakibategerejemo.

Ati “Abagutoye ni bo bahagushyize, bahagushyira se ngo bigende gute, ngo wirebe? Nushaka wirebe ariko wibuke ko ari bo bahagushyize kandi banakeneye byinshi kukurusha.”

Yagiriye inama aba bayobozi bashya kubanza kureba ibitaragenze neza ubundi bakabigaragaza bakanashaka uko haboneka umuti wabyo.

Ati “Ibyo dukwiye gutindaho ni ibitagenda neza, bitudindiza cyangwa se bikadusubiza inyuma kuko ni byo mwebwe mwatoroye kuza guhanga na byo mukabikemura, ntabwo ari ugutorwa ngo muzaze kwishimira ibyagezweho, ari abari bahari n’abatari bahari ngo muze duhore twishimira ibyagezweho. Igituma abantu batora ntabwo ari ukuza ngo muhore mwizihiza ibyagezweho.”

Avuga ko imbaraga z’abayobozi zikwiye kwibanda mu bikirimo ibibazo, ubundi bakareba icyabiteye, niba “harabaye uburangare, tuti dukwiye kwirinda uburangare,…habaye iki? Habuze ubumenyi? Ubwo bumenyi na bwo tukabushaka.”

Avuga ko hari n’igihe ibintu byose biba bihari ariko hakabura umuco wo gukora neza gusa.

Ati “Ushobora kugira ubumenyi, ukagira amikoro, ushobora kuba waranahawe n’ubwo bushobozi bw’uko watowe, ibintu byose bikaba bihari ariko hakabura umuco, hakabura umutima muzima wo kuvuga ngo urabizi ngomba gukora ntya,…ntabwo iteka haba habuze amikoro, ntabwo iteka haba habuze ubumenyi.”

 

Iyo abana bacu bagwingiye n’Igihugu kiragwingira

Umukuru w’u Rwanda wakunze kuvuga ko adashobora kugira uwo arenganya ku cyo atagezeho ku byo adafitiye ubushobozi ariko ko ibifitiwe ubushobozi bidakwiye kuba bipfa, yongeye kwibutsa aba bayobozi ko ntakintu gikwiye kugenda nabi kandi hari ubushobozi bwabyo.

Ati “Amashuri arahari, amafaranga yarishyuwe, abarimu barahari, ariko ukajya ku ishuri abana bakakubwira ngo 30% y’abari bakwiye kuba bari hano, bamaze icyumweru batiga, ukabaza uti ‘habaye iki se?’ wenda mbere ntiyazaga kuko umuryango ukennye cyangwa se abarimu barabuze…ariko ntabwo ari byo. Abana bakwiye kuba bari muri iryo shuri, habaye iki? Ikibazo se gikemurwa nande?”

Akomeza avuga ko wenda abo bana bashobora kuba badafite ababyeyi ariko ko abayobozi bo muri ako gace bakwiye kumenya ko ari bo babyeyi babo.

Perezida Kagame wanagarutse ku bibazo by’imirire mibi y’abana ituma bamwe bagwingira, avuga ko ubushobozi buhari ku buryo nta mwana wari ukwiye kuba ahura n’ikibazo cy’igwingira kandi ko iyo abana benshi bahuye n’iki kibazo binagira ingaruka ku Gihugu cyose.

Ati “Abana bacu iyo bagwingira n’Igihugu cyacu kiragwingira, mushaka kuba Igihugu kigwingiye? Kuki mushobora kwemera ibintu nk’ibyo?”

Yavuze ko hari Uturere tubiri tumaze kumenyekana kuba dufitemo abana bahura n’ikibazo cy’igwingira ku buryo baba bari hejuru ya 40% turimo Musanze.

Perezida Kagame yabajije Umuyobozi wa Musanze ati “Buriya muri Musanze mubona habuze iki cyatuma abana bagwingira?” Umuyobozi avuga ko ntakintu kibura cyagakwiye gutuma hari abana bagwingira.

Avuga ko ahari abayobozi bayobora ibice birimo abana bafite ibibazo by’igwingira, “ni ukuvuga ngo na bo baba baragwingiye haba hari Politiki na yo yagwingiye. Ibyo bikwiye gukosorwa.”

Perezida Kagame kandi yagarutse ku Karere ka Karongi na ko karimo ikibazo cy’igwingira, aba umuyobozi niba azi ko icyo kibazo gihari avuga ko abizi, ati “Niba ubizi wikwemera kubana na byo.”

Yavuze ko abayobozi bakwiye guhindura imiyoborere ituma ibi bibazo biranduka bitaba ibyo akaba ari bo bahinduka. Ati “Abantu barabatora mwarangiza mukabagwingiza.”

 

Inama za buri munsi zidakemura ibibazo ni iz’iki?

Abaturage bava ahantu kure bakajya ku biro by’ubuyobozi ariko bakababura bagasanga bari mu nama “umuturage agafata imodoka cyangwa n’amaguru, agasubira iyo yaturutse.”

Ati “Ndagira ngo mbabaze niba inama za buri munsi muhoramo, niba zidakemura ibibazo by’abaturage babagannye, bavunitse, ziba ari izo kugira gute? Inama muhoramo za buri munsi ni izigira zite?”

 

Ibya Kayizari…

Perezida Kagame yavuze hari n’ingeso yo kuba hari abayobozi baharira umwanya imishinga yabo bakibagirwa inshingano batorewe.

Yifashishije ibivugwa muri Bibiliya ngo ‘Kayizari mubihe Kayizari…’, Perezida Kagama yagize ati “mwebwe se ibyanyu byose biba ibya Kayiza?… oya, hagomba kugira uko ubitandukanya, ukamenya ibyawe n’iby’abandi.”

Perezida Kagame yasoje ijambo rye yibutsa aba bayobozi bashya ko nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwiherero yabivugaga, bakwiye kujya mu biro bumva ko Umuturage agomba kuza imbere ndetse agahabwa serivisi zose yemererwa n’amategeko.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + six =

Previous Post

Madamu wa Perezida Ndayishimiye, Angeline yacyeje Mme J.Kagame ku bw’Umuryango Imbuto Foundation

Next Post

Inkura 30 z’umweru zaturutse muri Afurika y’Epfo zamaze gusanga iz’umukara muri Pariki y’Akagera

Related Posts

BREAKING: Herekanywe abakekwaho ubujura buhambaye bw’imodoka zirimo izihenze

Icyo Umuvugizi wa RIB yasubije uwamubajije niba kugurira agafanta Umugenzacyaha byemewe

by radiotv10
03/01/2026
0

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko umuntu wagira icyo agurira umukozi w’uru Rwego amushimira serivisi...

Ibyo wamenya ku ndwara yongewe mu zitangirwa urukingo ku bana bakivuka mu Rwanda

Ibyo wamenya ku ndwara yongewe mu zitangirwa urukingo ku bana bakivuka mu Rwanda

by radiotv10
03/01/2026
0

Inzego z’ubuzima mu Rwanda ziratangaza ko hatangijwe gahunda yo gutanga urukingo rw’indwara y’Umwijima wo mu bwoko bwa B rwiyongereye mu...

Let’s Talk About Abortion: A Simple Debate

Let’s Talk About Abortion: A Simple Debate

by radiotv10
03/01/2026
0

Abortion is a topic that often makes people feel strongly, and it can be hard to talk about. Today, let’s...

Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zageneye ubutumwa Gen.Ekenge wa FARDC uherutse gukoresha imvugo yamaganiwe kure

Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zageneye ubutumwa Gen.Ekenge wa FARDC uherutse gukoresha imvugo yamaganiwe kure

by radiotv10
02/01/2026
0

“Abagore b’Abatutsi turubaha kandi turi indahemuka.” Ni bumwe mu butumwa bw’Impunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi zinyuranye mu Rwanda, zongeye gukora...

Eng.-Congolese Refugees in Rwanda Send a Message to FARDC Gen. Ekenge

Eng.-Congolese Refugees in Rwanda Send a Message to FARDC Gen. Ekenge

by radiotv10
02/01/2026
0

Congolese refugees living in Rwanda have sent a message to FARDC Major General Sylvain Ekenge, who recently used language that...

IZIHERUKA

Ibivugwa nyuma yuko America ifatiye Perezida wa Venezuela mu Gihugu cye muri operasiyo rurangiza
AMAHANGA

Ibivugwa nyuma yuko America ifatiye Perezida wa Venezuela mu Gihugu cye muri operasiyo rurangiza

by radiotv10
04/01/2026
0

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ubutumwa bwuzuye agahinda bw’umuhanzi Yampano bw’ibyamubayeho muri 2025

03/01/2026
BREAKING: Herekanywe abakekwaho ubujura buhambaye bw’imodoka zirimo izihenze

Icyo Umuvugizi wa RIB yasubije uwamubajije niba kugurira agafanta Umugenzacyaha byemewe

03/01/2026
Ibyo wamenya ku ndwara yongewe mu zitangirwa urukingo ku bana bakivuka mu Rwanda

Ibyo wamenya ku ndwara yongewe mu zitangirwa urukingo ku bana bakivuka mu Rwanda

03/01/2026
Let’s Talk About Abortion: A Simple Debate

Let’s Talk About Abortion: A Simple Debate

03/01/2026
Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zageneye ubutumwa Gen.Ekenge wa FARDC uherutse gukoresha imvugo yamaganiwe kure

Impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zageneye ubutumwa Gen.Ekenge wa FARDC uherutse gukoresha imvugo yamaganiwe kure

02/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Inkura 30 z’umweru zaturutse muri Afurika y’Epfo zamaze gusanga iz’umukara muri Pariki y’Akagera

Inkura 30 z’umweru zaturutse muri Afurika y’Epfo zamaze gusanga iz’umukara muri Pariki y’Akagera

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa nyuma yuko America ifatiye Perezida wa Venezuela mu Gihugu cye muri operasiyo rurangiza

Ubutumwa bwuzuye agahinda bw’umuhanzi Yampano bw’ibyamubayeho muri 2025

Icyo Umuvugizi wa RIB yasubije uwamubajije niba kugurira agafanta Umugenzacyaha byemewe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.