Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Inama yari itegerejwemo Putin ntayigaragaremo yavugiwemo ingingo yihariye kuri Afurika

radiotv10by radiotv10
23/08/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Inama yari itegerejwemo Putin ntayigaragaremo yavugiwemo ingingo yihariye kuri Afurika
Share on FacebookShare on Twitter

Ibihugu bitanu bigize Umuryango BRICS wiyemeje gukura idolari rya Amerika mu bucuruzi mpuzamahanga; byavuze ko bifite amahirwe yo kwigarurira Umugabane wa Afurika binyuze mu isoko rusange ryawo.

Ku munsi wa mbere w’inama ihuza Ibihugu bya Brezil, Russia, India, China na Afurika y’Epfo; abashinzwe ubukungu bwabyo bavuga ko nyuma y’imyaka 14 uyu muryango umaze, bagomba kubaka urwego rutajegajega.

Uyu muryango wiyemeje guhangana n’u Burayi na Amerika mu bukungu na politike; uvuga ko ugiye kwigarurira Umugabane wa Afurika binyuze mu isoko rusange ry’uwo mugabane.

Dr. Phuthi Mahanyele-Dabengwa, umwe mu bagize komisiyo y’ubucuruzi mu muryango wa BRICS ishami rya Afurika y’Epfo.

Yagize ati “Afurika ni izingiro by’ibiganiro by’uyu munsi. Uyu Mugabane ufite isoko rigari ku isi. Aya ni amahirwe akomeye ku muryango wacu. Ibyo bizamuta BRICS ikorana n’Umugabane wose. Twiteguye kubyaza umusaruro isoko rusange ry’Umugabane wa Afurika.”

Idorali rya Amerika ryihishe inyuma yo gutakaza agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda ku rugero rwa 8.76% mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka.

Nubwo bamwe bafata uyu muryango nk’amahirwe yo kwigobotora idorali rya amerika mu bucuruzi mpuzamahanga kubera ingaruka rigira ku izamuka ry’ibiciro; muri Kamena uyu mwaka, Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, ubwo yari mu Rwanda yavuze ko badafite umugambi yo gutera umugongo u Burayi na Amerika mu bucuruzi.

Yagize ati “Kwigobotora idorali tugomba kubiganiraho, ariko ntitugomba kuryamagana.”

Icyo gihe Perezida Paul Kagame we yavuze ko hari ibyo bagomba kubanza gutunganya kugira ngo imikoranire y’Umugabane wa Afurika mu bucuruzi ibanze igire icyerekezo kimwe.

Yagize ati “Abaturage ntibashobora gukorana ubucuruzi mu bwisanzure mu gihe badashobora kwisanzura mu ngendo. Nyuma nibwo wareba ngo baracuruza mu rihe faranga. Aho ni ho haza ikibazo cy’idorali. Ni nko gufata urugendo ruva hano rujya muri Zambia, ariko ukabanza gukora urugendo rw’ibilomero 500 uzenguruka kugira ngo ugereyo. Nyamara kuva i Kigali kugera Lusaka ni amasaha abiri yonyine. Ibyo biracyagaraga no mu itumanaho. Uburyo bwo kubikemura burahari kandi tumaze igihe kinini tubuzi. Tugomba kubanza gukemura ibindi kugira ngo tugere no ku ngingo y’ingenzi uvuze.”

Uyu muryango uyobowe n’ Burusiya n’u Bushinwa, wihariye 30% by’abatuye Isi, ari na byo bituma ugira imbaraga mu bucuruzi mpuzamahanga buri ku kigero cya 25%.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − 12 =

Previous Post

Habaye impinduka muri Guverinoma y’u Rwanda ku Baminisitiri 10 zinagaruramo Gen Murasira

Next Post

Umuhanzi ukunzwe akaba n’umuyobozi mu rwego wa Leta yatangiye undi mwuga w’imyidagaduro

Related Posts

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
30/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko uruhande bahangane rugizwe n’abarimo igisirikare cya DRC (FARDC) rwagabye ibitero bibiri byikurikiranya, birimo icya grenade yatewe...

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

by radiotv10
30/01/2026
0

Guverinoma ya Niger iyobowe n’igisirikare yatangaje ko ibihugu birimo u Bufaransa, Benin na Côte d’Ivoire bishinjwa kugira uruhare mu gutera...

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi ukunzwe akaba n’umuyobozi mu rwego wa Leta yatangiye undi mwuga w’imyidagaduro

Umuhanzi ukunzwe akaba n’umuyobozi mu rwego wa Leta yatangiye undi mwuga w’imyidagaduro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.