Nyuma yuko Leta Zunze Ubumwe za America zitangaje ko zitazitabira Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize G20 bikize kurusha ibindi ku Isi, ibera muri Afurika y’Epfo, Perezida w’iki Gihugu kigiye kuba icya mbere muri Afurika kiyakiriye, yavuze amagambo atashimishije kiriya Gihugu.
Kuri uyu wa Gatandatu, Abakuru b’Ibihugu bikize kurusha ibindi, barateranira i Johannesburg mu nama yiga ku iterambere ry’ubukungu bw’isi. Abakuru b’ibihugu bikomeye ku isi mu bukungu, imiryango y’ibihugu n’abatumirwa muri iyi nama bamaze kugera muri Afurika y’Epfo, ariko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk’Igihugu cya mbere ku isi mu bukungu, yanze kwitabira iyi nama.
Icyakora Perezida wa Afurika y’Epfo, Bwana Matamela Cyril Ramaphosa, yavuze ko i Washington bamumenyesheje ko bifuza guhindura ibitekerezo.
“Twakiriye ubutumwa buvuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko turacyabiganiraho. Barashaka guhindura ibitekerezo bakitabira iyi nama mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Ibiganiro birakomeje.
Ibi bije mbere y’amasaha make kugira ngo inama itangire. Turacyaganira ngo turebe uko byakorwa. Ibi twabyakiriye neza. Nk’uko nkunda kubivuga; politiki yo kwigumura ntacyo imaze. Ni byiza kwitabira inama aho kwigumura. Ibihugu byose bikomeye mu bukungu biri hano. Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’ikiyoboye ibindi muri urwo rwego, cyakagombye kuba kiri hano.Nishimiye kumva ko hari ibyo bahinduye.
Turacyabiganiraho. Ni ingenzi gusobanukirwa ibishoboka n’ibidashoboka, ukanamenya n’ibigomba guhinduka. Ibihugu byose bigize uyu muryango wa G20 byihariye 85% by’umusaruro mbumbe w’isi yose, byihariye 75% by’ubucuruzi ku isi, kandi bigize 1/3 cy’abatuye isi bose.
Kugira ngo uyu muryango ugere ku ntego zo guteza imbere ubukungu bw’isi no kwimakaza imikoranire mu bukungu, nta gihugu kigomba gukoresha amategeko atanditse kugira ngo gipyinagaze abandi.
Ntabwo aho igihugu giherereye, ubukungu gifite cyangwa ingabo gifite bitanga uburenganzira bwo kugena abafite ijambo n’abagomba gusuzugurwa. Ibyo bivuze ko nta Gihugu kigomba gusuzugura ikindi. Twese turangana.”
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntizahakanye ko zafashe umwanzuro wo kutitabira iyi nama. Ariko igice cya kabiri cy’ayo magambo ya Perezida wa Afurika y’Epfo bagaragaje ko kitabashimishije.
Karoline Leavitt, umuvugizi w’ibiro bya Perezida Trump, yagize ati “Ntabwo twahindutse ku ijambo. Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntabwo iri mu biganiro bigamije kwitabira inama ya G20 muri Afurika y’Epfo.
Nabonye Perezida wa Afurika y’Epfo avuga nabi Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Perezida w’iki gihugu. Irya mvugo ntabwo Perezida n’itsinda rye bayishimiye.
Ariko umuntu uhagarariye ambasade yacu muri Afurika y’Epfo azajya kwakira ubuyobozi bw’iyi nama kugira ngo tuzayakire. Nta biganiro bihari, kabone n’ubwo Perezida wa Afurika y’Epfo avuga amagambo atari yo.”
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigumuye kuri iyi nama igiye kubera ku mugabane wa Afurika ku nshuro ya mbere. Bashinja Afurika y’Epfo ko yananiwe gukemura ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa Abanya-Afurika y’Epfo b’abazungu. Amerika ivuga ko bakorerwa jenoside, ariko Afurika y’Epfo ikabihakana.
David NZABONIMPA
RADIOTV10











