Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Indege itwaye isanduku irimo iryinyo rimwe rya Lumumba yerecyeje muri DRC

radiotv10by radiotv10
22/06/2022
in Uncategorized
0
Indege itwaye isanduku irimo iryinyo rimwe rya Lumumba yerecyeje muri DRC
Share on FacebookShare on Twitter

Isanduku irimo iryinyo rya Patrice Lumumba wabaye Minisitiri w’Intebe wa DRCongo, ufatwa nk’Intwari ikomeye y’iki Gihugu, yavanywe i Bruxelles mu Bubiligi yoherezwa muri Congo.

Iyi sanduku irimo iryinyo rya nyakwigendera Patrice Lumumba, yoherezwe muri Congo nyuma y’iminsi ibiri u Bubiligi burishyishyikirije umuryango wa nyakwigendera mu muhango wabereye i Bruxelles.

Indege itwaye iyi sanduku yahagutse i Bruxelles mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Kamena 2022, yerecyeza muri Congo Kinshasa.

Abaherekeje iyi sanduku bazayijyana mu Ntara ya Sankuru aho nyakwigendera Patrice Lumumba yavukiye mu 1925 mu gace kazwi nka Onalua.

Muri Congo hateguwe urugendo rw’iminsi icyenda (9) rwateguwe mu rwego kwakira umubiri w’iyi ntwari ya DRC imaze imyaka 61 yishwe, ruzarangira tariki 30 Kamena 2022.

Umuyobozi mu rwego rw’umuco mu gace k’aho Lumumba akomoka akaba n’umwishywa we, Maurice Tasombo Omatuku yavuze ko bishimiye kuba umubiri wa Lumumba ugarutse iwabo.

Yagize ayti “Ibitekerezo bye byari bifungiye mu Bubiligi none biragarutse.”

Iryinyo rya Lumumba ni igice kimwe cy’umubiri we gisigaye, cyashyikirijwe umuryango we nyuma y’imyaka 61 yiciwe i Katanga muri DRC mu 1961, umubiri we uza gushongeshwa hakoreshejwe acise.

Iri ryinyo rye, ryasigaranywe n’umwe mu bamwishe witwa Gérard Soete, warisigaranye nk’ikimenyetso cy’iyi ntwari.

Abanye-Congo benshi bagiye kwakira iryinyo ry’intwari yabo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + 3 =

Previous Post

JIBU imaze iminsi ivugwaho gucuruza amazi atera ibicurane yafatiwe icyemezo gikomeye

Next Post

Guhimba ibirego ni ukwitarutsa inshingano ze nka Perezida- Kagame avuga kuri Tshisekedi

Related Posts

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

by radiotv10
27/01/2026
0

Umwarimu wo muri Kaminuza uherutse gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rumukurikiranyeho gusambanya abana b’abakobwa biga mu mashuri yisumbuye, hari...

Behind Every Success, There’s a Woman

Behind Every Success, There’s a Woman

by radiotv10
02/12/2025
0

In every great achievement, every celebrated milestone, and every story of resilience, there is often someone whose name is rarely...

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

by radiotv10
19/11/2025
0

Mu Kagari ka Mpare mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, hagaragaye umurambo w’umugabo w’imyaka 25 umanitse mu giti,...

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya Bugesera FC yahakanye amakuru yavugaga ko igiye gukina na Al Hilal, mu gihe iyi kipe yo yari yamaze...

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Guhimba ibirego ni ukwitarutsa inshingano ze nka Perezida- Kagame avuga kuri Tshisekedi

Guhimba ibirego ni ukwitarutsa inshingano ze nka Perezida- Kagame avuga kuri Tshisekedi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.