Ubuyobozi bwa Sosiyete Nyarwanda y’indege, RwandAir bwatangaje ko imwe mu ndege yayo yagize ikibazo igasa nk’ita inzira ubwo yari iri kururuka ku Kibuga cy’Indege cya Entebbe muri Uganda.
Itangazo rito rya RwandAir rivuga ko iyi ndege ya “WB464 ubwo yagwaga ku Kibuga Mpuzamahanga cya Entebbe muri iki gitondo cya kare, yagize ikibazo cyo guta inzira bitewe n’ikirere kitari kimeze neza.”
Iri tangazo rivuga ko nubwo iyi ndege yagize ikibazo ariko “Abagenzi bose bari bayirimo ndetse n’abakozi b’indege bameze neza ndetse ntawakomeretse.”
Mu kwezi k’Ugushyingo 2009, indege ya RwandAir yakoreye impanuka ku Kibuga cy’Indege cya Kanombe ubwo yagwaga mu buryo butunguranye nyuma y’uko umupilote wari uyitwaye afashe icyemezo cyo kongera kuyisubiza hasi avuga ko ifite ikibazo cya tekiniki.
Icyo gihe iyi ndege yasubiye ku butaka isekura imwe mu nzu zo ku kibuga cy’indege, bamwe mu bagenzi 10 bari bayirimo barakomereka ndetse umwe aza kuhasiga ubuzima.
RADIOTV10