Indege ya Sosiyete ya Singapore yari irimo abagenzi 211, yavaga i London mu Bwongereza yerecyeza muri Singapore, yahuye n’ikibazo cyo kwicekagura cyane mu kirere, cyatumye umwe yitaba Imana, abandi barenga 30 barakomereka.
Iyi ndege ya Singapore Airlines yarimo kandi abakoze b’iyi sosiyete 18, yasabwe kugwa by’igitaraganya muri Thailand nyuma yo guhura n’iki kibazo.
Iyi ndege yo mu bwoko bwa Boeing 777 yahuye n’ibibazo byo kubura umurongo mu kirere ubwo yari igeze mu kirere cy’aho yerecyezaga, muri iyi minsi kiri kurangwa n’ibibazo birimo imirabyo myinshi.
Yahise isabwa kugwa ku Kibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Suvarnabhumi i Bangkok muri Thailand.
Byari bitegenyijwe ko iyi ndege igwa ku Kibuga cy’Indege cya Changi saa kumi n’ebyiri z’umugoroba mu masaha y’i Singapore.
Indege itwara indembe yagaragaye yihuta yerecyeza aho iyi ndege yari imaze kugwa. Itangazamakuru rikaba rivuga ko umuntu umwe yitabye Imana, abandi barenga 30 bagakomereka.
Umuvugizi wa Singapore Airlines yatangaje ko “Indege yari ifite urugendo rwa SQ321 yavaga i London (Heathrow) yerecyeza Singapore kuri uyu wa 21 Gicurasi 2024, yahuye n’ihungabana ryo mu kirere. Indege yasabwe kugwa i Bangkok ku isaha ya saa 15:45 ku isaha yaho.”
Iyi sosiyete y’indege kandi yaboneyeho kwihanganisha umuryango w’umugenzi witabye Imana, ndetse inizeza abakomerekeye muri iyi mpanuka kuza kubaha ubufasha bwose bakenera.
RADIOTV10