Nyuma y’amezi atatu muri Uganda habereye impanuka y’imodoka itwara abagenzi ya sosiyete yo mu Rwanda ya Volcano Express, hongeye kuba indi mpanuka y’imodoka y’iyi kompanyi na yo yagonganye n’indi itwara abagenzi.
Ni impanuka yabaye mu gitondo cya kare kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Werurwe 2023, aho iyi modoka ya kompanyi ya Volcano Express yari ivuye mu Rwanda yerecyeza i Kampala, yagonganye n’indi ya Trinity.
Iyi modoka ya Volcano Express yari ivuye mu Rwanda yerecyeza i Kampala, mu gihe iyi ya Trinity yo yavagayo yerecyeza i Kigali mu Rwanda, zikaba zagonganiye hafi yo mu gace ka Ntungamo
Amakuru aturuka muri Uganda, avuga ko abantu batandatu mu bari mu modoka ya Volcano, bakomeretse, naho mu bari muri Trinity, hakaba hakomeretse abagera muri 21.
Tariki 30 Ukuboza 2022, muri Uganda hari habereye impanuka ijya gusa nk’iyi yabereye mu gace ka Rwahi kagabanya Uturere twa Ntungamo n’aka Rukiga mu burengerazuba bwa Uganda.
Ni impanuka n’ubundi yari yabaye hagati y’imodoka zitwara abagenzi zirimo iya Kompanyi ya Volcano Express yo mu Rwanda ndetse n’iya Oxygen yo muri Kenya.
Iyi mpanuka byaketswe ko yatewe n’igihu cyari kiriho kigatuma abashoferi batabasha kureba mu cyerekezo baganagamo, yaguyemo abantu batandatu barimo abashoferi bombi bari batwaye izi modoka, mu gihe abayikomerekeyemo bari 30.
RADIOTV10