Nyuma y’umwaka Igihugu cy’u Rwanda n’icya Uganda byongeye kubura umubano wabyo wigeze kuzamo igitotsi, hafashwe ikindi cyemezo gishimangira ko umubano w’ibi Bihugu uhagaze neza.
Kuva tariki 31 Mutarama 2022 umupaka uhuza u Rwanda na Uganda wa Gatuna, wongeye kuba nyabagendwa nyuma y’imyaka ibiri wari ufunze, kuko wafunzwe muri Werurwe 2019.
Uyu mupaka wafunguwe nyuma y’ibiganiro byagiye biba hagati ya Guveirnoma y’u Rwanda n’iya Uganda, byaje kugira ingufu mu ntangiro z’umwaka ushize ubwo General Muhoozi Kainerugaba yagiriraga uruzinduko mu Rwanda.
Kuva icyo gihe umubano w’u Rwanda wakomeje kugenda neza ndetse abayobozi bakuru barimo na Perezida Paul Kagame na mugenzi we Yoweri Kaguta Museveni baragendererana.
Mu mpera za Nyakanga 2022, mu Rwanda hari hateraniye inama ya Komisiyo ihuriweho n’Ibihugu byombi yashyiriweho gukomeza gushyira ku murongo umubano w’Ibi Bihugu by’ibituranyi.
Icyo gihe kandi Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane b’u Rwanda na Uganda, Dr Vincent Biruta na Gen. Odongo Jeje Abubakhar, bayoboye iyi nama, banashyize hanze itangazo rihuriweho bagaragaza ko bashima intambwe yariho iterwa mu kuzahura umubano w’Ibihugu.
Iyi Komisiyo ihuriweho yongeye guteranira i Kigali kuri iyi nshuro aho yabaye muri iki cyumweru ikaba yasojwe kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023, ndetse inatangarizwamo ibindi bikorwa bikomeje kugerwaho mu gukomeza gutsimbataza umubano w’ibi Bihugu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Gen. Odongo Jeje witabiriye ibi biganiro, yatangaje ko u Rwanda rwemeye ko sosiyete y’Indege ya Uganda (Uganda Airlines), ikorera ingendo mu Rwanda.
Yavuze ko iki cyemezo kizatuma umubano ndetse n’ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Uganda, birushaho gutera imbere, kuko bizagura imigenderanire ndetse n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa hagati y’ibi Bihugu.
Yagize ati “Bizatuma ubucuruzi burushaho gutera imbere ndetse n’abaturage barusheho kugenderana no guhahirana hagati yabo.”
Uyu muyobozi wa Dipolomasi ya Uganda, yongeye gushimangira ko Igihugu cye n’u Rwanda ari abavandimwe, uretse kuba bitandukanywa n’imipaka yashyizweho n’abakoloni, ariko ko ibindi byinshi babihuriyeho.
Gen. Odongo Jeje yaboneyeho kongera gushimira Perezida Paul Kagame na mugenzi we Yoweri Kaguta Museveni kuba bakomeje kuzamura umubano w’ibi Bihugu by’ibituranyi.
RADIOTV10