Guverinoma ya Uganda yatangaje indwara yahitanye Jacob Oulanyah wari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, waguye muri Leta Zunze Ubumwe za America aho yari yaragiye kwivuriza.
Inyandiko dukesha urubuga rw’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, ivuga ko Minisitiri w’Ubuzima wa Uganda, Hon. Jane Ruth Aceng yatangaje ko Jacob L’Okori Oulanyah yazize indwara ya Cancer yari yarangije ibice by’umubiri we.
Yagize ati “Umutima, ibihaha, umwijima n’impyiko ze ntizari zikibasha gukora. Umwijima watangiye gutakaza ubushobozi akiri muri Uganda ndetse n’ibihaha byari byatangiye kuzamo amazi.”
Minisitiri w’Ubuzima Jane Ruth Aceng yatangaje ibi ubwo yagaragariza Inteko Ishinga Amategeko ibyereke ubuzima bwa nyakwigendera mu Nteko Rusange idasanzwe yareranye kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Mata 2022.
Jane Ruth Aceng yavuze ko nyakwigendera Jacob Oulanyah yasanzwemo Cancer muri 2019 ubwo yabanzaga kugira ikibazo cy’ikibyimba cyo ku zuru akajya kwivuriza mu Budage bakamubaga ariko ibizamini bikagaragaza ko ari Cancer.
Yagize ati “Yatangiye gufata imiti aza kuyirangiza ayifatira mu kigo kirwanya Cancer muri Uganda [Uganda Cancer Institute].”
Minisitiri Jane Ruth Aceng yavuze ko nyakwigendera yagiye ajya kwivuriza mu bindi bitaro ariko akaza guhura n’imbogamizi z’ingamba zashyizweho zo gukumira icyorezo cya COVID-19 ntabashe gukomeza kwivuza nk’uko byari bisanzwe.
Urupfu rwa Jacob Oulanyah L’Okori rwatangajwe na Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni ku itariki 19 Werurwe 2022.
RADIOTV10