• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Indwara y’amayobera yagaragaye muri Congo ikomeje kuba inshoberamahanga inahitana benshi

radiotv10by radiotv10
06/12/2024
in AMAHANGA
0
Indwara y’amayobera yagaragaye muri Congo ikomeje kuba inshoberamahanga inahitana benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko mu gace ka Panzi mu Ntara ya Kwango, hari indwara itaramenyekana, bikekwa ko imaze guhitana abantu barenga 70.

Byemejwe na Minisitiri w’Ubuzima muri DRC, Samuel Roger Kamba Mulamba kuri uyu wa Kane tariki 05 Ukuboza 2024, asaba abaturage bo muri aka gace kwitwararika.

Yavuze ko kugeza ubu habarwa abantu 27 bamaze kwitaba Imana baguye ku Bitaro, ndetse n’abandi 44 bamaze kuburira ubuzima mu ngo.

Ubwo yatangazaga ibi, Minisitiri w’Ubuzima muri DRC, Samuel Roger Kamba Mulamba yavuze ko bikigoye kwemeza ko aba bantu bose bamaze kwitaba Imana, byatewe n’iyi ndwara itaramenyekana.

Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko hafashwe ibizamini bikoherezwa mu kigo gishinzwe ubushakashatsi mu buzima INRB (Institut National de Recherche Biomédicale) kugira ngo hamenyekane iyi ndwara.

Yagize ati “Hafashwe ibizamini by’ibanze biroherezwa kugira ngo bisuzumwe. Ikindi kandi twohereje itsinda rigizwe n’abaganga b’ibyorezo n’abasuzuma ibizamini, kugira ngo bajye guha ubufasha amatsinda y’abaganga bo muri kariya gace.”

Yavuze ko ibyavuye muri ibi bizamini bitahita bishyirwa hanze mu gihe cya vuba, ariko ko mu gihe bigitegerejwe, abaganga bakomeza kuvura ibimenyetso by’iyi ndwara, birimo kubura amaraso, umuriro mwinshi, kubabara mu gihe umuntu ahumeka, no kubabara umutwe.

Kugeza ubu, iyi ndwara ikomeje kwibasira abana bari munsi y’imyaka itanu, aho kuri bo igipimo cyo kwandura kiri kuri 40%.

Amakuru ava muri aka gace ka Panzi, avuga ko abamaze kwitaba Imana baguye mu ngo no kwa muganga, bakabakaba mu ijana, imibare itandukanye n’iyatangajwe na Minisitiri.

Minisitiri w’Ubuzima muri Congo, Samuel Roger Kamba Mulamba yavuze ko ibisubizo ku bizamini byafashwe bitazahita biboneka

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 − 6 =

Previous Post

Airtel Rwanda yazanye agashya gashyira igorora abakiliya bayo kanabazaniye impano zizabanogera

Next Post

Amakuru agezweho ku mukino utegerejwe na benshi mu Rwanda ni amateka yiyanditse

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Amakuru agezweho ku mukino utegerejwe na benshi mu Rwanda ni amateka yiyanditse

Amakuru agezweho ku mukino utegerejwe na benshi mu Rwanda ni amateka yiyanditse

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.