Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ingabo n’Abanyamadini bashimiwe na Perezida Kagame ku butabazi bwakurikiye ibyashegeshe benshi

radiotv10by radiotv10
04/05/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, POLITIKI
0
Ingabo n’Abanyamadini bashimiwe na Perezida Kagame ku butabazi bwakurikiye ibyashegeshe benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yashimiye inzego zinyuranye zirimo iz’umutekano nk’Ingabo z’u Rwanda n’abanyamadini, ku kazi ntagereranywa bakoze mu bikorwa byo gutabara abagizweho ingaruka n’ibiza.

Ni nyuma yuko mu bice bitandukanye by’u Rwanda by’umwihariko mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru, habaye ibiza byatewe n’imvura idasanzwe yaguye mu ijoro ry’umusibo ejo hashize, igateza imyuzure n’inkangu, byahitanye Abaturage benshi.

Kugeza ubu, hamaze kumenyekana abantu 130 bishwe n’ibi biza, mu gihe abandi batanu bataraboneka, ndetse bikaba byarakomerekeje abaturage 77, barimo 36 bari mu Bitaro.

Ubwo ibi biza byabaga, inzego zinyuranye ndetse n’abaturage ejo ku wa Gatatu tariki 03 Gicurasi, baramukiye mu bikorwa byo gutabara abari bagihumeka bari bagwiriwe n’ibikuta by’inzu.

Perezida Paul Kagame yashimiye abantu bose bagize uruhare muri ibi bikorwa byo gutabara abagizweho ingaruka n’ibi biza.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yagize ati “Reka nshimire inzego z’umutekano zacu n’iza Gisirikare bakoranye n’abaturage ndetse n’izindi nzego zirimo n’amatorero, ku bw’akazi k’indashyikirwa bakoze kandi bakomeje gukora mu gutanga umusanzu mu guhangana n’ibiza byagize ingaruka byabaye ejo hashize.”

Muri ubu butumwa bw’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yasoje agira ati “Dushyize hamwe ntakizatunanira.”

Uretse bariya bantu 130 bahitanywe n’ibi biza, byanangije ibikorwa binyuranye birimo inzu 5 174 zasenyutse, ziganjemo izo mu Karere ka Rubavu, kuko muri aka Karere gusa hasenyutse inzu 3 371.

Perezida Paul Kagame kandi kuri uyu wa Gatatu, yari yatanze ubutumwa bwo kwihanganisha imiryango yaburiye ababo muri ibi biza, ndetse n’abo byakomerekeje, anizeza ko Leta ikora ibishoboka byose mu guhangana n’iki kibazo, ndetse ko na we ubwe akomeza kubikurikirana.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + 13 =

Previous Post

Hamenyekanye igikorwa kidasanzwe cyakorewe umukinnyi w’igihangange nyuma yo guca agahigo

Next Post

Padiri utazibagirana kubyo avugwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi yafatiwe icyemezo cy’ikirenga na Kiliziya y’Isi

Related Posts

Inkuba zikomeje kwiyongera mu Rwandau: Mu minsi ibiri ikurikirana zishe abantu mu Ntara ebyiri

Inkuba zikomeje kwiyongera mu Rwandau: Mu minsi ibiri ikurikirana zishe abantu mu Ntara ebyiri

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

IZIHERUKA

Inkuba zikomeje kwiyongera mu Rwandau: Mu minsi ibiri ikurikirana zishe abantu mu Ntara ebyiri
MU RWANDA

Inkuba zikomeje kwiyongera mu Rwandau: Mu minsi ibiri ikurikirana zishe abantu mu Ntara ebyiri

by radiotv10
29/01/2026
0

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Padiri utazibagirana kubyo avugwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi yafatiwe icyemezo cy’ikirenga na Kiliziya y’Isi

Padiri utazibagirana kubyo avugwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi yafatiwe icyemezo cy’ikirenga na Kiliziya y’Isi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inkuba zikomeje kwiyongera mu Rwandau: Mu minsi ibiri ikurikirana zishe abantu mu Ntara ebyiri

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.