Umuryango Mpuzamahanga uharanira Uburenganzira bwa Muntu, Human Rights Watch, urashinja ingabo za Mali n’umutwe w’abacancuro wa Wagner umaze imyaka ibiri ukorera ku butaka bwa Mali, gushimuta no kwica abaturage bo mu bwoko bw’abafulani biganjemo ab’igitsinagabo.
Human Rights Watch ivuga ko imaze kubarura abagabo b’abafulani bagera kuri 81, baraburiwe irengero, mu gihe abandi barenga icumi bishwe kuva muri Mutarama uyu mwaka.
Uyu muryango uharanira Uburenganzira bwa Muntu, wavuze ko bikekwa ko ibyo byaha byabaye mu gihe cy’ibikorwa bya gisirikare (operation) byakozwe ku bufatanye bw’ingabo za Mali n’abacancuro b’Abarusiya, bigamije kurwanya imitwe yitwaje intwaro y’abahezanguni b’Abayisilamu.
Ni mu gihe myinshi muri iyi mitwe ikunze kugerageza gushora abagabo b’Abafoulani mu bikorwa byayo by’iterabwoba.
Ibi byatumye abaturage bose b’Abafulani bafatwa nk’abari muri iyi mitwe, ndetse batangira guhigwa bukware na Leta ya Mali.
Umutwe w’abacancuro b’Abarusiya uzwi nka Wagner, udashyigikiwe na Leta y’u Burusiya, mu bihe bitandukanye wagiye ushinjwa ibyaha bikorerwa abasivile, byatumye Human Rights Watch isaba Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gushyira igitutu kuri Leta ya Mali iyobowe n’igisirikare gutangira iperereza ku birego bimaze igihe bishinjwa uyu mutwe.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10