Wednesday, November 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ingabo za SADC zari zaragiye gufasha FARDC zongeye gucisha mu Rwanda ibirimo ibifaru

radiotv10by radiotv10
12/05/2025
in MU RWANDA
0
Ingabo za SADC zari zaragiye gufasha FARDC zongeye gucisha mu Rwanda ibirimo ibifaru
Share on FacebookShare on Twitter

Ingabo zari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu butumwa bwa SADC bwamaze guhagarikwa, zongeye kunyura mu Rwanda zerecyeza muri Tanzania, ahongeye kugaragara ibikoresho byazo byinshi birimo intwaro za rutura.

Izi ngabo za SADC zari mu butumwa bwari bwiswe SAMIDRC, zatangiye gucyurwa mu mpera za Mata 2025, aho icyiciro cya mbere cyatashye ku ya 29 z’uko kwezi.

Nk’uko byagenze mu bindi byiciro byabanje, nanone kuri iki Cyumweru tariki 11 Gicurasi 2025, hongeye kugaragara imodoka z’amakamyo zari zitwaye ibikoresho by’izi ngabo, bigaragara ko ari intwaro za rutura zifashishwaga n’izi ngabo mu bufasha zari zaragiye gufa FARDC mu rugamba iki gisirikare cya Leta ya Congo gihanganyemo na AFC/M23.

Imodoka zicyuye ibi bikoresho zagaragaye mu muhanda wa Rubavu-Kigali, aho zinjiye mu Rwanda n’ubundi zikoresheje umupaka munini uhuza iki Gihugu na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umwe mu bakurikiranye iki gikorwa cy’icyurwa ry’ingabo n’ibikoresho bya SADC kuri iki cyiciro, avuga ko hagaragaye amakamyo agera muri 40 yari atwaye ibikoresho, byari bitwikirije amahema, kugira ngo abantu batabibona mu gihe ibindi byari mu bisanduku binini, ariko mu bushishozi bw’abazi iby’intwaro, bakemeza ko byagaragaraga ko ari intwaro zikomeye.

Abasirikare ba SADC bari mu butumwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubu bari gucyurwa, bazabanza kunyuzwa muri Tanzania, mbere yuko berecyeza mu Bihugu bari baturutsemo.

Ibihugu byari byohereje ingabo muri ubu butumwa bwa SAMDRC, ni Afurika y’Epfo, Tanzania, ndetse na Malawi, aho Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango wa SADC yateranye tariki 13 Werurwe 2025, yanzuye guhagarika ubu butumwa, ikemeza ko ibibazo byo muri Congo bizashakirwa umuti binyuze mu nzira z’ibiganiro.

Bigaragara ko ari ibikoresho byifashishwa mu rugamba

Photo/Igihe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 1 =

Previous Post

Ngoma: Hatanzwe umucyo kuri farumasi yafunze bigasiga mu rujijo abayikoreshaga

Next Post

Umuhanzikazi uzwi mu Rwanda yavuze ku ifungwa ry’Itorero ryari rimaze kugira abayoboke benshi

Related Posts

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Uko umugabo yisobanura ku cyaha cyo gusambanya kenshi umwana we yibyariye w’imyaka itandatu

by radiotv10
05/11/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi ukurikiranyweho gusambanya mu bihe bitandukanye umwana we w’imyaka itandatu, yemera...

Inkuru ibabaje y’uruhinja rwapfuye urupfu rutunguranye bikekwa ko rwatewe n’ababyeyi barwo

Umugore uvugwaho kuruma umugabo we igitsina ibyabo babishyize hanze n’icyabimuteye

by radiotv10
05/11/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, ushinja umugore we kumuruma igitsina, bombi barabyemera bakavuga n’uko byagenze,...

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

by radiotv10
05/11/2025
0

Inzego z’umutekano zataye muri yombi abatetsi babiri bo ku ishuli ribanza rya Nyarutovu riri mu murenge wa Bushenge, abanyonzi babiri...

From hobby to hustle: Turning your creative passion into income as a young woman in Rwanda

From hobby to hustle: Turning your creative passion into income as a young woman in Rwanda

by radiotv10
05/11/2025
0

In today’s world, creativity is more than just a hobby, it’s a powerful tool for building independence, confidence, and income....

MTN Rwanda Surpasses 8 Million Subscribers and Accelerates Digital Inclusion Through Innovative Smartphone Initiatives

MTN Rwanda Surpasses 8 Million Subscribers and Accelerates Digital Inclusion Through Innovative Smartphone Initiatives

by radiotv10
05/11/2025
0

MTN Rwandacell Plc (MTN Rwanda) is pleased to announce its unaudited financial results for the nine-months period ended 30 September...

IZIHERUKA

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore
MU RWANDA

Uko umugabo yisobanura ku cyaha cyo gusambanya kenshi umwana we yibyariye w’imyaka itandatu

by radiotv10
05/11/2025
0

DRC: Banyamulenge community protests against Burundian troops

DRC: Banyamulenge community protests against Burundian troops

05/11/2025
Inkuru ibabaje y’uruhinja rwapfuye urupfu rutunguranye bikekwa ko rwatewe n’ababyeyi barwo

Umugore uvugwaho kuruma umugabo we igitsina ibyabo babishyize hanze n’icyabimuteye

05/11/2025
Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

05/11/2025
Amakuru agezwe ku ihagarikwa ry’ibikorwa by’Ikibuga cy’indege cya Bruxelles ryatewe n’impungenge

Amakuru agezwe ku ihagarikwa ry’ibikorwa by’Ikibuga cy’indege cya Bruxelles ryatewe n’impungenge

05/11/2025
From hobby to hustle: Turning your creative passion into income as a young woman in Rwanda

From hobby to hustle: Turning your creative passion into income as a young woman in Rwanda

05/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzikazi uzwi mu Rwanda yavuze ku ifungwa ry’Itorero ryari rimaze kugira abayoboke benshi

Umuhanzikazi uzwi mu Rwanda yavuze ku ifungwa ry’Itorero ryari rimaze kugira abayoboke benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Uko umugabo yisobanura ku cyaha cyo gusambanya kenshi umwana we yibyariye w’imyaka itandatu

DRC: Banyamulenge community protests against Burundian troops

Umugore uvugwaho kuruma umugabo we igitsina ibyabo babishyize hanze n’icyabimuteye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.