Ingabo za Ukraine zikimara gutata amakuru y’ahaherereye Umuyobozi ukora mu biro bya Perezida Vladimir Putin, zaharashe imvura y’amabombe zishaka kumwivugana ariko abasirikare b’u Burusiya baramuhungisha.
Ni igitero cyabaye ubwo uyu muyobozi wungirije ushinzwe abakozi muri Perezidansi y’u Burusiya, Sergey Kirienko yari mu gace Kherson ko mu mujyi wa Nova Kakhovka uherereye mu majyepfo ya Ukraine.
Ibinyamakuru bitandukanye birimo Newsweek byatangaje ko Sergey Kirienko yari yagiye muri aka gace gusura urugomero rw’amashanyarazi rwa Kakhovskaya ndetse no guhura n’abayobozi batandukanye b’u Burusiya bari mu bice biri mu maboko y’iki Gihugu.
Ubwo ingabo za Ukraine zamaraga kumenya ko uyu muyobozi usanzwe ari inkoramutima ya Putin ari muri aka gace, zahise zihasuka amabombe kugira ngo ahagwe ariko ingabo z’u Burusiya zihita zimutabara ziramuhungisha.
Umunyamakuru w’Umurusiya, Semyon Pegov yanditse ku muyoboro wa Telegram ko Kirienko yariho asura abayobozi bashyizweho n’u Burusiya mu bice biri mu maboko y’ingabo z’iki Gihugu cyashoje intambara kuri Ukraine.
Yavuze ko ziriya bombe zarashwe n’ingabo za Ukraine ubwo inama Kirienko yagiranaga n’abo bayobozi yari ihumbuje, batangiye no kuva aho bayikoreraga.
Yagize ati “Abari mu nama bahise bafata impunzi bazijyana mu kigo cya gisirikare. Nta n’umwe mu bari muri iki gikorwa wakomeretse.”
Amezi atanu arihiritse u Burusiya bushoje intambara muri Ukraine yangije ibikorwa byinshi ndetse ikanahitana abatari bacye.
Igihugu cy’u Burusiya gikomeje kwigarurira ibice bitandukanye, bukomeje kugaragaza umugambi wo kwiyomekaho ubutaka bunini bwa Ukraine.
Gusa Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zidateze kwemerera u Burusiya kugera kuri uyu mugambi, zinatangaza ko zigiye kongera inkunga y’intwaro buha Ukraine.
RADIOTV10