Ingabo ziherutse koherezwa muri Congo guhangana na M23 zavuze akaga zahise zihura nako

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Igisirikare cya Afurika y’Epfo, giherutse kohereza ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu butumwa bwa SADC, cyatangaje ko ibirindiro by’izi ngabo byarashweho igisasu cya rutura, kigahitana abasirikare babiri, abandi batatu bagakomereka.

Byatangajwe n’igisirikare cya Afurika y’Epfo kuri uyu wa Kane, nyuma y’uko iki Gihugu cyohereje abasirikare gufatanya na FARDC mu rugamba rwo guhashya umutwe wa M23.

Izindi Nkuru

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Afurika y’Epfo yatangaje ko izohereza izindi ngabo 2 900 mu rwego rwo gutanga umusanzu mu ngabo zoherejwe n’Umuryango w’Akarere ka Afurika y’Amagepfo uzwi nka SADC mu rwego rwo gufasha Congo gukemura ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bw’iki Gihugu.

Igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF) mu itangazo cyanyujije ku rubuga rwa X, cyavuze ko igisasu cya misile cyaguye muri bimwe mu birindiro by’izi ngabo kuri uyu wa Gatatu.

Iri tangazo rigira ritI “Kubera igisasu cyarashwe kuri SANDF, twatakaje abasirikare babiri, abandi batatu barakomereka. abakomeretse bajyanywe kuvurirwa mu Bitaro byegereye i Goma.”

SANDF yongeyeho ko hatangiye gukorwa iperereza kuri iki gikorwa cyahitanye bamwe mu basirikare bagiye gufasha igisirikare cya Congo mu rugamba kimazemo iminsi.

Umutwe wa M23, umaze iminsi ugaragaza ko nyuma y’uko ingabo za SADC zije gufatanya na FARDC, wagiye ugabwaho ibitero bikomeye ndetse n’ibisaru biremereye bikaraswa mu bice bituwemo n’abaturage, wakunze kuvuga ko utazihanganira kubona hari inzirakarengane zicwa.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru