Friday, October 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zateye ibiti zinavura abaturage

radiotv10by radiotv10
21/08/2023
in AMAHANGA, IMIBEREHO, IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, POLITIKI, POLITIKI, UBUKUNGU, UMUTEKANO
0
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zateye ibiti zinavura abaturage

Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri UNMISS

Share on FacebookShare on Twitter

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zateye ibiti ndetse zinatanga serivisi z’ubuvuzi mu bukangurambaga bwo kurwanya Malariya.

Ibyo bikorwa byakozwe na Batayo eshatu ari zo RWANBATT-3, RWANBATT-1 n’Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda rirwanira mu kirere (Rwanda Aviation Unit 11/RAU-11), mu gikorwa cy’Umuganda wabaye ku wa Gatandatu taliki ya 19 Kanama 2023.

Ayo matsinda yifatanyije n’abaturage muri ibyo bikorwa ndetse bongeraho no gusukura ibice bitandukanye byo ku nyubako ya Njyanama ya Muniki iherereye mu Murwa Mukuru,  Juba.

Uwo muganda wanitabiriwe n’Umuyobozi w’Ingabo za Sudani y’Epfo zikorera i Juba Brig Gen Abdullah Al Mamun, Umuyobozi wa Njyanama ya Muniki Timo Wani Marcelino, Umuryango mugari w’Abanyarwanda batuye cyangwa bakorera muri Sudani y’Epfo, abanyamuryango b’Ihuriro riharanira Imicungire iboneye y’imyanda, Umuryango uteza imbere uruhare rw’Urubyiruko mu kubungabunga Ibidukikije n’abandi.

Nyuma y’uwo Muganda wahuje abantu basaga 1000, ni bwo itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda rikora ubuvuzi rifatanyije n’Umuryango SFH muri Sudani y’Epfo, batanze serivisi z’ubuvuzi ku buntu.

Muri serivisi zahawe abaturage harimo kubasuzuma no kubavura Malariya, igikorwa kikaba cyasojwe abarenga 200 babonye izo serivisi, aho bashimira Ingabo z’u Rwanda mu guharanira imibereho myiza y’abaturage ba Sudani y’Epfo.

Umuyobozi w’Itsinda Rwanbatt-3 ry’Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri UNMISS, Col Bertin Mukasa Cyubahiro, yasobanuye agaciro k’Umuganda nk’igisubizo u Rwanda rwishatsemo aho abaturage bahurira hamwe bagakora ibikirwa biteza imbere umuryango mugari w’Abanyarwanda.

Ingabo z’u Rwanda zakoze ibikorwa byo gusuzuma indwara no kuzivura

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − 4 =

Previous Post

Umenya ko akazi kawe kagenze neza iyo  Umuyobozi ukomeye abikubwiye- Bruce Melodie

Next Post

Hagaragajwe ingingo nyamukuru iri gukorwa mu kugarurira agaciro ifaranga ry’u Rwanda

Related Posts

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

by radiotv10
24/10/2025
0

Musirikare Obed wari umukinnyi w’ikipe y’umupira w’amaguru ya Muganza Trainning center ibarizwa mu kiciro cya gatatu mu Rwanda wageragezaga kwambuka   Rusizi...

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abamwifurija isabukuru nziza y’amavuko

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abamwifurija isabukuru nziza y’amavuko

by radiotv10
24/10/2025
0

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yashimiye abamwifurije isabukuru nziza y’amavuko, ababwira ko na we byamushimishije, anabifuriza umugisha. Kuri...

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
24/10/2025
3

Rwanda’s ambitious move to introduce a new digital identification system has sparked widespread curiosity among citizens and observers eager to...

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

by radiotv10
23/10/2025
0

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Karambo mu Karere ka Gakenke, bavuga ko batumva ukuntu ingo zabo zasimbutswe mu guhabwa...

Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda

Eng.-Rwanda sets date to begin nationwide photo capture for the new digital ID ‘eNdangamuntu’

by radiotv10
23/10/2025
0

The National Identification Agency (NIDA) has announced that by the end of this month, activities will begin to verify personal...

IZIHERUKA

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti
MU RWANDA

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

by radiotv10
24/10/2025
0

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abamwifurija isabukuru nziza y’amavuko

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abamwifurija isabukuru nziza y’amavuko

24/10/2025
Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

24/10/2025
Umuhanzikazi Marina yavuze amahirwe yagize agatuma akabya inzozi amaranye imyaka 8

Umuhanzikazi Marina yavuze amahirwe yagize agatuma akabya inzozi amaranye imyaka 8

23/10/2025
Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

23/10/2025
Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda

Eng.-Rwanda sets date to begin nationwide photo capture for the new digital ID ‘eNdangamuntu’

23/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hagaragajwe ingingo nyamukuru iri gukorwa mu kugarurira agaciro ifaranga ry’u Rwanda

Hagaragajwe ingingo nyamukuru iri gukorwa mu kugarurira agaciro ifaranga ry’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abamwifurija isabukuru nziza y’amavuko

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.