Lt Col Emmanuel NSENGIYUMVA wo mu Ngabo z’u Rwanda ari mu basirikare bagangije amasomo y’Abofisiye Bakuru mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare mu gihugu cya Jordan (Royal Jordanian Command and Staff College).
Umuhango wo gusoza amasomo muri iri shuri, wabaye kuri iki Cyumweru tariki 14 Kamena 2026, ku cyicaro Gikuru cy’iri Shuri Rikuru rya Gisirikare.
Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda, bwatangaje ko Lt Col Emmanuel NSENGIYUMVA usanzwe ari Ofisiye muri RDF, na we ari mu Bofisiye Bakuru barangije amasomo muri iri shuri.
Ubuyobozi Bukuru bwa RDF buvuga ko “Umuhango wo gusoza amasomo yaba Ofisiye Bakuru (Senior Command and Staff Course 2025/2026) wayobowe na Maj Gen Yousef Huneiti, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Jordan.
Col Ephraim NGOGA, uhagarariye u Rwanda mu bya gisirikare muri Jordan, na we yitabiriye uyu muhango, agiye gushyigikira Lt Col Emmanuel NSENGIYUM.
Uyu musirikare wo ku rwego rw’Abofisiye Bakuru, arangije amasomo muri iri shuri rya Royal Jordanian Command and Staff College, nyuma y’umwaka umwe, mugenzi we Major Faustin Kevin Kayumba na we arirangijemo, we wasoje amasomo muri iri shuri muri Kamena umwaka ushize wa 2025.
Umwaka ushize ubwo iri shuri ryatangaga impamyabumenyi ku nshuro yaryo ya 65, hari harangije abasirikare b’Abofisiye Bakuru bagera muri 280.




RADIOTV10





