Ibihano Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Turmp yafatitye kompanyi ebyiri zicuruza ibikomoka kuri petrole zo mu Burusiya, byahise bigira ingaruka ku isoko ry’ibi bicuruzwa bisanzwe bigena n’ishusho y’ibiciro by’ibindi.
Ibyo Perezida Donald trump yabyemeje ubwo yari amaze kwakira Mark Rutt, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ubutabarane uhuriweho n’Ibihugu byo ku Mugabane w’u burayi, Canada na Leta Zunze Ubumwe za America (NATO).
Mark Rutte yari yagiye kuganira na Perezida Trump ku buryo bwose bwo bushobora guhagarika intambara u Burusiya bumazemo imyaka 3 n’igice muri Ukraine.
Ku munsi nk’uyu w’icyumweru gishize ni bwo Perezida Trump yaganiriye na mugenzi we utegeka u Burusiya bemeranya ko bashobora guhurira i Budapest muri Hongiriya.
Ubu Trump yavuze ko yahagaritse iyo nama, anashimangira ko yafatiye ibihano u Burusiya. Yagize ati “Nahagaritse inama ikomeye nagombaga kugirana na Perezida putin. Byatewe n’uko nasanze tudashobora kugera aho nifuza. Nsanga nta mpamvu yo guhura, ariko ubwo tuzahura mu gihe kiri imbere.”
Nyuma yo guhagarika iyi nama yagombaga kumuhuza na Perezida Putin; Trump yahise anavuga ko yafatiye u Burusiya ibihano by’ubukungu, icyakora ngo ntabwo yizeye ko nabyo bizashyira iherezo kuri iyi ntambara.
Yagize ati “Nafashe ibihano kubera ko nabonye igihe cyabyo kigeze. Ntabwo nizeye ko ibi bihano bizahagarika iyi ntambara, ariko nizeye ko bizagira ingaruka ku Burusiya. Ariko kompanyi ebyiri twashyiriyeho ibihano ni zo zikomeye mu Burusiya. Nizeye ko bizatuma u Burusiya na Ukraine bashyira mu gaciro. Birasaba igihe.”
Yakomeje agira ati “Aba bantu bombi barazirana cyane, ndagira ngo murabizi kurusha undi muntu wese. Ni yo mpamvu kumvikana bigoye. Guhagarika yi ntambara byakabe byoroshye cyane ariko urwango ruri hagati ya Perezida Zelensky na Putin rurakabije.”
Nyuma y’aho Leta Zunze Ubumwe za America zifashe ibi bihano; ibiciro by’ibikomoka kuri petrole byahise bizamukaho 4%.
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters bigaragaza ko kuri uyu wa Kane ibiciro by’ibikomoka kuri petrole ku masoko byahise bitumbagira. Ubu akagunguru kamwe karagura amadorali ya amerika ari hagati ya 61 na 65.
Ibi byatumye Ibihugu nk’u Buhindi bitangira gutekereza uku byaca ukubiri n’isoko ry’u Burusiya. Ingaruka z’ibyo bihano zishobora kurushaho gukomera; kuko n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wafatiye u Burusiya bihano ku nshuro ya 19.
Ibi bihano birimo no guhagarika gutumiza mu Burusiya ibikomoka kuri petrole. Uburusiya nibudahagarika intambara, ibyo Bihugu byose bivuga ko bazakomeza gushyira igitutu kuri Perezida Putin binyuze muri iyo nzira y’ibihano.
David NZABONIMPA
RADIOTV10









