Wednesday, December 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ingaruka z’ibihano bishya bya Trump zahise zigaragaza ku isoko ry’igicuruzwa gifatiye runini byinshi ku Isi

radiotv10by radiotv10
24/10/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Trump yavuze icyumvikana nk’igitangaza kidasanzwe azakora naramuka yongeye gutorwa
Share on FacebookShare on Twitter

Ibihano Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Turmp yafatitye kompanyi ebyiri zicuruza ibikomoka kuri petrole zo mu Burusiya, byahise bigira ingaruka ku isoko ry’ibi bicuruzwa bisanzwe bigena n’ishusho y’ibiciro by’ibindi.

Ibyo Perezida Donald trump yabyemeje ubwo yari amaze kwakira Mark Rutt, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ubutabarane uhuriweho n’Ibihugu byo ku Mugabane w’u burayi, Canada na Leta Zunze Ubumwe za America (NATO).

Mark Rutte yari yagiye kuganira na Perezida Trump ku buryo bwose bwo bushobora guhagarika intambara u Burusiya bumazemo imyaka 3 n’igice muri Ukraine.

Ku munsi nk’uyu w’icyumweru gishize ni bwo Perezida Trump yaganiriye na mugenzi we utegeka u Burusiya bemeranya ko bashobora guhurira i Budapest muri Hongiriya.

Ubu Trump yavuze ko yahagaritse iyo nama, anashimangira ko yafatiye ibihano u Burusiya. Yagize ati “Nahagaritse inama ikomeye nagombaga kugirana na Perezida putin. Byatewe n’uko nasanze tudashobora kugera aho nifuza. Nsanga nta mpamvu yo guhura, ariko ubwo tuzahura mu gihe kiri imbere.”

Nyuma yo guhagarika iyi nama yagombaga kumuhuza na Perezida Putin; Trump yahise anavuga ko yafatiye u Burusiya ibihano by’ubukungu, icyakora ngo ntabwo yizeye ko nabyo bizashyira iherezo kuri iyi ntambara.

Yagize ati “Nafashe ibihano kubera ko nabonye igihe cyabyo kigeze. Ntabwo nizeye ko ibi bihano bizahagarika iyi ntambara, ariko nizeye ko bizagira ingaruka ku Burusiya. Ariko kompanyi ebyiri twashyiriyeho ibihano ni zo zikomeye mu Burusiya. Nizeye ko bizatuma u Burusiya na Ukraine bashyira mu gaciro. Birasaba igihe.”

Yakomeje agira ati “Aba bantu bombi barazirana cyane, ndagira ngo murabizi kurusha undi muntu wese. Ni yo mpamvu kumvikana bigoye. Guhagarika yi ntambara byakabe byoroshye cyane ariko urwango ruri hagati ya Perezida Zelensky na Putin rurakabije.”

Nyuma y’aho Leta Zunze Ubumwe za America zifashe ibi bihano; ibiciro by’ibikomoka kuri petrole byahise bizamukaho 4%.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters bigaragaza ko kuri uyu wa Kane ibiciro by’ibikomoka kuri petrole ku masoko byahise bitumbagira. Ubu akagunguru kamwe karagura amadorali ya amerika ari hagati ya 61 na 65.

 

Ibi byatumye Ibihugu nk’u Buhindi bitangira gutekereza uku byaca ukubiri n’isoko ry’u Burusiya. Ingaruka z’ibyo bihano zishobora kurushaho gukomera; kuko n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wafatiye u Burusiya bihano ku nshuro ya 19.

Ibi bihano birimo no guhagarika gutumiza mu Burusiya ibikomoka kuri petrole. Uburusiya nibudahagarika intambara, ibyo Bihugu byose bivuga ko bazakomeza gushyira igitutu kuri Perezida Putin binyuze muri iyo nzira y’ibihano.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + fourteen =

Previous Post

Ibitekerezo bitangwa nyuma yuko hagaragajwe ko umubare w’imanza zisubirishwamo mu Rwanda wiyongera

Next Post

Sarközy wabaye Perezida w’u Bufaransa uherutse kwishyikiriza Gereza ngo afungwe hatangajwe ibyo atazemererwa

Related Posts

Israel yashyizwe ku isonga ku Isi mu gushinjwa kwica abanyamakuru bari mu kazi

Israel yashyizwe ku isonga ku Isi mu gushinjwa kwica abanyamakuru bari mu kazi

by radiotv10
09/12/2025
0

Raporo y'Umuryango w'Abanyamakuru batagira umupaka (Reporters Without Borders-RSF) yagaragaje ko Igihugu cya Israel ari cyo cyabaye icya mbere mu kwica...

AFC/M23 yashyize hanze amashusho ateye agahinda y’amarorerwa yakozwe n’uruhande bahanganye

AFC/M23 yashyize hanze amashusho ateye agahinda y’amarorerwa yakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
09/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryifashishije amashusho agaragaza abaguye mu mirwano, riravuga ko mu gihe hakomeje umugambi wo kurimbura Abanyekongo bo mu burasirazuba...

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

by radiotv10
09/12/2025
0

AFC/M23 has published shocking and heartbreaking footage showing individuals who lost their lives in recent clashes, alleging that as the...

Hahishuwe uko u Burundi buri kwitwara ku basirikare babwo bari gupfa umusubirizo muri Congo

Hahishuwe uko u Burundi buri kwitwara ku basirikare babwo bari gupfa umusubirizo muri Congo

by radiotv10
09/12/2025
0

Amakuru atangazwa n’ibitangazamakuru by’i Burundi, aravuga ko abasirikare b’iki Gihugu bari gupfira no gukomerekera mu mirwano iri kubera mu burasirazuba...

U Burundi bwavuze ko bwiteguye kurwana bunashinja u Rwanda ibirego bishya by’ibinyoma

U Burundi bwavuze ko bwiteguye kurwana bunashinja u Rwanda ibirego bishya by’ibinyoma

by radiotv10
09/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Bizimana Edouard yavuze ko iki Gihugu cyitifuza kwinjira mu ntambara ariko ko cyiteguye guhangana n’uwayigishozaho...

IZIHERUKA

Bagaragaje amakosa yabayeho batunga agatoki kuba ntandaro yo gushyira ubuzima bwabo mu kaga
IMIBEREHO MYIZA

Bagaragaje amakosa yabayeho batunga agatoki kuba ntandaro yo gushyira ubuzima bwabo mu kaga

by radiotv10
10/12/2025
0

Uwari Chairman wa APR FC yemeje ko atakiri muri izi nshingano avuga n’impamvu

Uwari Chairman wa APR FC yemeje ko atakiri muri izi nshingano avuga n’impamvu

09/12/2025
Israel yashyizwe ku isonga ku Isi mu gushinjwa kwica abanyamakuru bari mu kazi

Israel yashyizwe ku isonga ku Isi mu gushinjwa kwica abanyamakuru bari mu kazi

09/12/2025
Rutahizamu Byiringiro Lague arishimira imyaka ine amaze akoze ubukwe n’umugore we

Rutahizamu Byiringiro Lague arishimira imyaka ine amaze akoze ubukwe n’umugore we

09/12/2025
AFC/M23 yashyize hanze amashusho ateye agahinda y’amarorerwa yakozwe n’uruhande bahanganye

AFC/M23 yashyize hanze amashusho ateye agahinda y’amarorerwa yakozwe n’uruhande bahanganye

09/12/2025
Amakuru agezweho: Perezida Kagame yoherereje ubutumwa bwihariye Alassane Ouattara watorewe kuyobora Côte d’Ivoire manda ya kane

Amakuru agezweho: Perezida Kagame yoherereje ubutumwa bwihariye Alassane Ouattara watorewe kuyobora Côte d’Ivoire manda ya kane

09/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Sarközy wabaye Perezida w’u Bufaransa uherutse kwishyikiriza Gereza ngo afungwe hatangajwe ibyo atazemererwa

Sarközy wabaye Perezida w’u Bufaransa uherutse kwishyikiriza Gereza ngo afungwe hatangajwe ibyo atazemererwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bagaragaje amakosa yabayeho batunga agatoki kuba ntandaro yo gushyira ubuzima bwabo mu kaga

Uwari Chairman wa APR FC yemeje ko atakiri muri izi nshingano avuga n’impamvu

Israel yashyizwe ku isonga ku Isi mu gushinjwa kwica abanyamakuru bari mu kazi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.