Mu nkambi ya Musenyi iherereye muri Komini ya Giharo mu Ntara ya Rutana mu Burundi, icumbikiwemo impunzi z’Abanyekongo, haravugwa imibereho mibi izugarije, aho abana umunani bari munsi y’imyaka itanu bamaze kwitaba Imana mu byumweru bibiri gusa, bazira imirire mibi.
Izi mpunzi zisaba ko hagira igikorwa cyihuse kuko ubuzima zirimo bumeze nabi, ndetse ko hari benshi bashobora kuhasiga ubuzima kubera kubura ibyo kurya n’imiti yo kubavura.
Uku kubaho batabasha kubona ibyo kurya bifite intungamubiri, ndetse no kuvurwa, biri kugira ingaruka cyane ku biganjemo abana bato, ndetse bakomeje gupfa umusubirizo.
Umwe mu baganga ukorera muri iyi nkambi, yabwiye SOS Médias Burundi dukesha aya makuru ko abana benshi bari muri iyi nkambi bafite ibibazo bikomeye by’ingaruka z’imirire mibi, zirimo uburwayi bukomeye.
Ati “Hari abafite inkorora, abarwaye gucibwamo ndetse n’izindi ndwara z’imyanya y’ubuhumekero byibasiye abakiri bato.”
Uretse kubura ibiryo, izi mpunzi zivuga ko zinafite ikibazo cyo kutabona aho kurambika umusaya hafatika, imiti ndetse n’ibyo kuryamira.
Umwe yagize ati “Turi kugerageza gutanga impuruza ku miryango mpuzamahanga itabara imbabare. Tumeze nk’abari ku iherezo ry’ubuzima.”
Undi watanze amakuru, yavuze ko izi mpfu z’aba bana, zishobora kuba zifitanye isano n’izindi ndwara, ariko ko na we yemeza ko ikibazo cy’imirire mibi muri iyi nkambi giteye inkeke, ku buryo hatagize igikorwa, byarushaho kuba bibi.
RADIOTV10