Wednesday, January 21, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ingimbi n’abangavu babangamiwe no kuba itegeko ritabemerera kwijyana kuboneza urubyaro

radiotv10by radiotv10
19/06/2021
in IMIBEREHO MYIZA
0
Ingimbi n’abangavu babangamiwe no kuba itegeko ritabemerera kwijyana kuboneza urubyaro
Share on FacebookShare on Twitter

Hari abangavu babwiye Radio & TV10 ko babangamirwa no kuba itegeko ritabemerera, kujya kuboneza urubyaro bijyanye kuko  bagira isoni zo kuba babwira ababyeyi ko bashaka kujyayo , kugira ngo birinde kuba batwara inda zimburagihe,ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC kivuga ko itegeko ririmo kuvugurwa kuko umunsinga washyikirijwe inteko ishingamategeko.

Ingingo ya karindwi y’itegeko ryerekeye ubuzima bw’imyororokere y’abantu mu Rwanda, ikumira abana bari munsi y’imyaka 18 mu kwifatira icyemezo kuri ahunda yo kuboneza urubyaro, umukobwa wese ukeneye iyi serivise yo kuboneza urubyaro  bimusaba kujyana n’umubyeyiwe cyangwase umurera, nyamara   iminsi uko ishira mu Rwanda abangavu baterwa inda bakomeje kwiyongera hari ababona igisubizo cyava mukwemerera abangavu bakijyana bidasabye guherekezwa nkuko nabo babyibwiriye Radio &Tv10.

Imibare igaragaza ko abakobwa b’abangavu babyariye iwabo mu myaka itanu ishize basaga ibihumbi 75 (75,000) mu gihe umwaka  wa 2019 habaruwe abana bangana n’abaturage bashingirwaho ngo bagire umubare w’abaturage batuye umurenge wose, ni ukuvuga abasaga ibihumbi 20.

Niyonshuti Pierre umukozi mu ihuriro ry’imiryango itari iya leta avuga ko igihe kigeze ngo abakobwa bari munsi y’imyaka 18 bemererwe kuboneza urubyaro, kuko abana bakora imibonano mpuzabitsina bakiri bato kabone n’iyo byaba bitarajya ku mugaragaro ku buryo bweruye.

Agira Ati “Urubyiruko abenshi banga kujya kuboneza urubyaro ku bajyanama b’ubuzima baturanye cyangwa mubigo by’urubyiruko  kandi rubikeneye.  bibatera isoni kuko abo bagannye baba babazi neza bityo bakanga ko babibwira ababyeyi babo cyangwa bakabataranga mu gace batuyemo, bagahitamo kubyihorera kandi batareka gukora imibonano mpuzabitsina”.

N’ubwo bivugwa uku ariko  hari ababyeyi batera utwatsi iki kifuzo  cy’uko itegeko ryakwemerera abangavu kujya kuboneza urubyaro  bidasabye ko baherekezwa.

Agira ati “Inshingano zo guhanura abana zifitwe n’umubyeyi, birakwiye ko abana berekwa ko nibatwita imburagihe inzozi zabo batazazigeraho, hari abana bigishwa kubara ukwezi k’umugore bararangije gutwita, ababyeyi ntibaha umwana umwanya kandi nyamara ababyeyi bafashe umwanya hakiri kare byatuma umwana yumva hakiri kare uko yitwararika”.

Undi we avuga ko umwana uri munsi y’imyaka 18 akwiye kwitabwaho , kuko umwana waganirijwe neza ku buzima bw’imyororokere agira uko yitwara bitandukanye n’utaraganirijwe.

Ese kuvugurura iri tegeko byaba bigeze he?

Umukozi mu kigo cy’ubuzima RBC ushizwe ubuzima ingimbi n’abangavu bw’imyororokere Elphaz  Karamage avuga ko harimo gutegurwa umushinga wakwemerera abangavu kuboneza urubyaro kuko uyumushinga kugeza ubu uri munteko ishingamategeko.

Imibare itangwa na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) igaragaza ko abakobwa bari hagati y’imyaka 15-19 bahawe serivisi zo kuboneza urubyaro,muri 2018 ni 27,357 naho muri 2019 ni 23,916.

Inkuru ya: MURAGIJEMALIYA Juventine

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen + 17 =

Previous Post

Polisi yatangije ubukanguramba bwibutsa abakoresha umuhanda ko kurwanya ikwirakwira rya COVID-19 ari inshingano zabo

Next Post

Adrien Niyonshuti Cycling Academy yatoranyije abakinnyi 6 izajyana mu irushanwa rizabera muri Kenya

Related Posts

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo Murenge wa Nyamwumva, mu Karere ka Rubavu bavuga ko kubona amazi meza bikiri ingorabahizi, kuko hari...

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

by radiotv10
21/01/2026
0

Many people focus on how many hours they sleep, but they forget something very important: when they sleep. Sleep timing...

Abasenateri bagaragarije Leta ihurizo rikizitira aborozi bo mu Rwanda mu kwiteza imbere

Abasenateri bagaragarije Leta ihurizo rikizitira aborozi bo mu Rwanda mu kwiteza imbere

by radiotv10
20/01/2026
0

Bamwe mu Basenateri muri Sena y'u Rwanda, bagararije Guverinoma y'u Rwanda ko aborozi bakigorwa cyane no kubona ibiryo by'amatungo, kuko...

If your work requires sitting for long periods each day, here’s what you need to know

If your work requires sitting for long periods each day, here’s what you need to know

by radiotv10
20/01/2026
0

Modern life involves a lot of sitting at work, at home, in transport, and during entertainment. Sitting for long hours...

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

by radiotv10
19/01/2026
0

Abatuye mu isantere ya Ruguti iri mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye bavuga ko bagiye bahubaka inzu babwirwa...

IZIHERUKA

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?
AMAHANGA

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

by radiotv10
21/01/2026
0

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

21/01/2026
Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

21/01/2026
Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

21/01/2026
Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

21/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

21/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Adrien Niyonshuti Cycling Academy yatoranyije abakinnyi 6 izajyana mu irushanwa rizabera muri Kenya

Adrien Niyonshuti Cycling Academy yatoranyije abakinnyi 6 izajyana mu irushanwa rizabera muri Kenya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.