Umubyeyi w’imyaka 17 wo mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara, aravuga ko nyuma yo kubyara afite imyaka 16, yahuye n’imbogamizi zirimo kurera umwana we bimugoye ndetse no kuba hari serivisi atabasha kubona bitewe n’amakosa yakozwe mu irangamimerere ryagaragaje ko afite imyaka 40.
Uyu mubyeyi wo mu Mudugudu wa Nyarubare, Akagari ka Cyamukuza mu Murenge wa Ndora, ubu afite umwana w’umwaka umwe, arera bigoye, ariko hakaba hariyongereyeho n’ikibazo cy’amakosa yagaragaye mu irangamimerere.
Ati “Njya gusahaka ibyangombwa nk’irangamuntu nsanga mu irangamimerere handitsemo ko navutse mu 1985, ndetse ushinzwe irangamimerere mu Murenge bantuma icyemezo cy’umubatizo ndakibashyira ndetse bantuma n’ibindi byangombwa byerekana igihe cya nyacyo navukiye ndabibashyira, ariko imyaka ibaye ibiri bambwira ngo nintegereze. N’ejobundi nagiyeyo bamkambwira ngo nkomeze ntegereze. Ubu kuvuza umwana wanjye nabyaye ndetse nanjye kwivuza biragoye kuko nta ndangamuntu mfite.”
Ikibazo cye ngo iyo akibajije ababishinzwe bamubwira ko kizakemuka ariko agategereza agaheba bikamugiraho ingaruka kuri we ndetse n’uwo yabyaye.
Ati “Iyo ndwaye njya kwigurira imiti ntazi n’indwara kuko nta kundi nabigeza. Icyifuzo ni uko nabona ibyangombwa nkabasha kwivuza ndetse no kubona serivise zikenera indangamuntu kuko hari serivisi nyinshi zikenera indangamuntu ntahabwa.”
Nyirimana Edouard , se w’uyu mwana asaba ko yafashwa bigakosoka kuko bahangayikishijwe n’ubuzima abayeho atagira ibyangombwa.
Ati “Ubuzima bwe n’uwo yabyaye buri mu kaga kuko ari twe nta bushobozi dufite bwo kubitaho mu gihe barwaye kuko bisaba ko bivuza ijana ku ijana bitewe no kutagira indangamuntu.”
Ibyomanishaka Victoire, Umukozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Ndora avuga ko iki kibazo atakibuka agasaba ko uyu mwana yamwegera akamufasha.
Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10