Monday, November 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ingorane z’uwabyaye akiri muto ziyongereyeho ingaruka zo kongererwa imyaka igakubwa gatatu

radiotv10by radiotv10
20/09/2025
in MU RWANDA
0
Ingorane z’uwabyaye akiri muto ziyongereyeho ingaruka zo kongererwa imyaka igakubwa gatatu
Share on FacebookShare on Twitter

Umubyeyi w’imyaka 17 wo mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara, aravuga ko nyuma yo kubyara afite imyaka 16, yahuye n’imbogamizi zirimo kurera umwana we bimugoye ndetse no kuba hari serivisi atabasha kubona bitewe n’amakosa yakozwe mu irangamimerere ryagaragaje ko afite imyaka 40.

Uyu mubyeyi wo mu Mudugudu wa Nyarubare, Akagari ka Cyamukuza mu Murenge wa Ndora, ubu afite umwana w’umwaka umwe, arera bigoye, ariko hakaba hariyongereyeho n’ikibazo cy’amakosa yagaragaye mu irangamimerere.

Ati “Njya gusahaka ibyangombwa nk’irangamuntu nsanga mu irangamimerere handitsemo ko navutse mu 1985, ndetse ushinzwe irangamimerere mu Murenge bantuma icyemezo cy’umubatizo ndakibashyira ndetse bantuma n’ibindi byangombwa byerekana igihe cya nyacyo navukiye ndabibashyira, ariko imyaka ibaye ibiri bambwira ngo nintegereze. N’ejobundi nagiyeyo bamkambwira ngo nkomeze ntegereze. Ubu kuvuza umwana wanjye nabyaye ndetse nanjye kwivuza biragoye kuko nta ndangamuntu mfite.”

Ikibazo cye ngo iyo akibajije ababishinzwe bamubwira ko kizakemuka ariko agategereza agaheba bikamugiraho ingaruka kuri we ndetse n’uwo yabyaye.

Ati “Iyo ndwaye njya kwigurira imiti ntazi n’indwara kuko nta kundi nabigeza. Icyifuzo ni uko nabona ibyangombwa nkabasha kwivuza ndetse no kubona serivise zikenera indangamuntu kuko hari serivisi nyinshi zikenera indangamuntu ntahabwa.”

Nyirimana Edouard , se w’uyu mwana asaba ko yafashwa bigakosoka kuko bahangayikishijwe n’ubuzima abayeho atagira ibyangombwa.

Ati “Ubuzima bwe n’uwo yabyaye buri mu kaga kuko ari twe nta bushobozi dufite bwo kubitaho mu gihe barwaye kuko bisaba ko bivuza ijana ku ijana bitewe no kutagira indangamuntu.”

Ibyomanishaka Victoire, Umukozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Ndora avuga ko iki kibazo atakibuka agasaba ko uyu mwana yamwegera akamufasha.

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 11 =

Previous Post

Hygiene tips every Gen Z should follow to look good and feel confident

Next Post

Nyamasheke: Umukwe yahindutse umutekamitwe ku munsi w’ubukwe bitera ababyeyi b’umukobwa ikimwaro

Related Posts

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

by radiotv10
10/11/2025
0

Umusaza w’imyaka 72 wo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, wakoraga akazi ko gucukura imva, bamusanze ku nzira...

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

by radiotv10
10/11/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko bahawe amatara akoresha imirasire y’izuba, nyuma...

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

Ikigo gisuzuma ubuziranenge bw'Ibinyabiziga by’umwihariko ibirimo moto zidakoresha amashanyarazi zizajya zipimwa imyuka zisohora, kigiye gutangira gukora, kikaba giherereye mu Murenge...

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

In today’s fast-changing world, having a degree alone isn’t enough. Many opportunities require practical skills that schools don’t always teach....

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Umwarimukazi wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibare I rwo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, wafashwe yahishe akadishi...

IZIHERUKA

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?
SIPORO

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

10/11/2025
Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

10/11/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

10/11/2025
Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

10/11/2025
Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyamasheke: Umukwe yahindutse umutekamitwe ku munsi w’ubukwe bitera ababyeyi b’umukobwa ikimwaro

Nyamasheke: Umukwe yahindutse umutekamitwe ku munsi w’ubukwe bitera ababyeyi b’umukobwa ikimwaro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.