Thursday, December 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Inkomere z’abasirikare ba Congo bahungiye Uganda basuwe na Ambasaderi ababwira ko ubutwari bwabo buzazirikanwa

radiotv10by radiotv10
15/06/2022
in Uncategorized
0
Inkomere z’abasirikare ba Congo bahungiye Uganda basuwe na Ambasaderi ababwira ko ubutwari bwabo buzazirikanwa
Share on FacebookShare on Twitter

Ambasaderi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Uganda, Jean Pierre Massala yasuye inkomere z’abasirikare ba FARDC bahungiye muri Uganda nyuma yo gukubitwa inshuro na M23 ubu bakaba bari mu Bitaro i Kisaro.

Aba basirikare 10 ba FARDC bari mu baherutse guhunga nyuma yo gukubitwa inshuro na M23 ubwo yafataga Umujyi wa Bunaga, bagakizwa n’agamaguru bakanata ibikoresho byabo birimo ibifaru, barwariye mu Bitaro Bya Saint Francis i Mutolere mu Karere ka Kisaro muri Uganda.

Bivugwa ko abasirikare 137 ba FARDC bahungiye muri Uganda kuri uyu wa Mbere ubwo M23 yafataga Umujyi wa Bunagana, ubu bakaba bacumbikiwe mu Nkambi ya Gisirikare ya Kibaya.

Umuyobozi wa Kisaro, Hajji Shaffiq Sekandi avuga ko benshi muri aba basirikare bahise basubira mu Gihugu cyabo mu ijoro ry’umunsi bari bahungiyeho, ndetse bakanafashwa na UPDF yabaherekeje ibarinze ikabageza mu mujyi wa Ishasha ku mupaka.

Hajji Shaffiq Sekandi ari kumwe Ambasaderi wa DRC muri Uganda, Jean Pierre Massala, kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Kamena 2022, basuye abasirikare ba FARDC bakomeretse bari kuvurirwa muri biriya Bitaro byitiriwe Mutagatifu Francis.

Umwe muri aba basirikare ni we urembye cyane kuko yarashwe isasu mu gituza, ndetse abaganga bo muri ibi Bitaro bakaba bavuga ko ubuzima bwe butari kumera neza byihuse kuko isasu yarashwe ryanyuze mu bihaha rihinguranya mu mugongo.

Naho abandi bo bari kuvurwa ibikomere batewe n’ibice bya za bombe byabakomerekeje, aho bazagenda babagwa mu bihe binyuranye.

Ambasaderi Massala yizeje aba basirikare ko Igihugu cyabo kifatanyije na bo muri ubu burwayi kandi ko kizishyura ikiguzi cy’ubuvuzi bazahabwa.

Uyu mudipolomate yavuze ko ubutwari bwabo ndetse n’umuhate wabaranze, bizakomeza kuzirikanwa n’Igihugu cyabo.

Amakuru avuga kandi ko umusirikare umwe wa FARDC yapfiriye muri ibi Bitaro bya Mutolere ubwo yari akigagera.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − six =

Previous Post

Ibyo Abakongomani bakoreye ku Mupaka w’u Rwanda na DRC ni agahomamunwa

Next Post

CHOGM: Ibyamamare byatangiye kuza, ikirangirire mu kubyina Sherrie Silver yaje

Related Posts

Behind Every Success, There’s a Woman

Behind Every Success, There’s a Woman

by radiotv10
02/12/2025
0

In every great achievement, every celebrated milestone, and every story of resilience, there is often someone whose name is rarely...

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

by radiotv10
19/11/2025
0

Mu Kagari ka Mpare mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, hagaragaye umurambo w’umugabo w’imyaka 25 umanitse mu giti,...

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya Bugesera FC yahakanye amakuru yavugaga ko igiye gukina na Al Hilal, mu gihe iyi kipe yo yari yamaze...

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

by radiotv10
31/07/2025
0

Nyuma yuko bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse basaba ko amatora y’iri Shyirahamwe asubikwa,...

IZIHERUKA

Perezida Kagame na Ndayishimiye bicaranye mu nama ya EAC itagaragayemo Tshisekedi
MU RWANDA

Perezida Kagame yavuze uko yahamagaye Ndayishimiye w’u Burundi ku biteye impungenge yabonaga n’icyo yamusubije

by radiotv10
11/12/2025
0

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

11/12/2025
Ntabwo u Rwanda rwaremwe n’abantu-Perezida Kagame yageneye ubutumwa abikoreza u Rwanda imitwaro y’abandi

Ntabwo u Rwanda rwaremwe n’abantu-Perezida Kagame yageneye ubutumwa abikoreza u Rwanda imitwaro y’abandi

11/12/2025
Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

11/12/2025
President Kagame dismisses claims of violating the recent Washington Accords

President Kagame dismisses claims of violating the recent Washington Accords

11/12/2025
Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

11/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
CHOGM: Ibyamamare byatangiye kuza, ikirangirire mu kubyina Sherrie Silver yaje

CHOGM: Ibyamamare byatangiye kuza, ikirangirire mu kubyina Sherrie Silver yaje

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yavuze uko yahamagaye Ndayishimiye w’u Burundi ku biteye impungenge yabonaga n’icyo yamusubije

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

Ntabwo u Rwanda rwaremwe n’abantu-Perezida Kagame yageneye ubutumwa abikoreza u Rwanda imitwaro y’abandi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.