Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Inkongi y’amayobera yibasiye ishuri iteza igikuba mu banyeshuri

radiotv10by radiotv10
24/04/2023
in AMAHANGA
0
Inkongi y’amayobera yibasiye ishuri iteza igikuba mu banyeshuri
Share on FacebookShare on Twitter

Inyubako y’ishuri rya Lycée Mwanga riherereye muri Komini ya Dilala mu Mujyi wa Kolwezi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yibasiwe n’inkongi y’umuriro bitazwi icyayiteye, itera ubwoba abanyeshuri basimbutse igorofa bakiza amagara yabo, barakomereka, abandi bagahungabana.

Iyi nkongi yibasiye inyubako y’iri shuri mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 24 Mata 2023, itangirira mu gisenge cy’inzu yo hejuru.

Minisititi w’Umutekano w’Imbere, Adeoudat Kapenda yatangaje ko nta muntu waburiye ubuzima muri iyi nkongi y’umuriro.

Gusa abanyeshuri bagera muri 30 bakomeretse ubwo basimbukaga igorofa, bahunga iyi nkongi, nkuko bitangazwa na bamwe mu bibonye iby’iyi nkongi.

Me Gautier Kayombo wo mu Muryango utari uwa Leta uharanira Uburenganzira bwa Muntu uzwi nka Amis d’Obama, yagize ati “Abanyeshuri bagize ubwoba. Hari bamwe muri bo bakomeretse kuko bamwe bakijije amagara yabo banyura mu madirishya.”

Yavuze ko kandi hari n’abana bagize ikibazo cy’ihungabana kubera ubukana bw’iyi nkongi y’umuriro yari ifite ikibatsi kidasanzwe.

Atangaza ko abana bakomerekeye muri ibi bikorwa byo guhunga, ari benshi, ati “Njyewe ubwanjye niboneye abana bagera muri mirongo bajyanywe n’imbangukiragutabara ku Bitaro bya Mwangezi. Ariko hari abandi benshi bagize ibibazo barimo n’abagize ihungabana, na bo bajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Kolwezi.”

Iyi nkongi y’umuriro yamaze igihe kinini kuko yatangiye saa yine ikarinda igeza saa sita, kuko muri aka gace hari ikibazo cy’imodoka zizimya umuriro.

Iyi nkongi yari ifite ubukana
Abanyeshuri basimbutse bamwe barahakomerekera

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × one =

Previous Post

Muri Soudan byarushijeho kuba bibi, Ibihugu bikomeye bitangira guhungisha ababyo

Next Post

Umunyamakuru yagaragaje impamvu yihariye izatuma ikipe ikomeye yirukana umutoza w’umunyabigwi

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyamakuru yagaragaje impamvu yihariye izatuma ikipe ikomeye yirukana umutoza w’umunyabigwi

Umunyamakuru yagaragaje impamvu yihariye izatuma ikipe ikomeye yirukana umutoza w’umunyabigwi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.