Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Inkuru ibaye impamo hagati ya kizigenza muri ruhago y’Isi Messi na PSG

radiotv10by radiotv10
01/06/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Inkuru ibaye impamo hagati ya kizigenza muri ruhago y’Isi Messi na PSG
Share on FacebookShare on Twitter

Byamaze kwemezwa ko Lionel Messi agiye gusohoka mu ikipe ya Paris Saint Germain, ndetse ko agiye kuyikinira umukino wa nyuma, nyuma y’igihe binugwanugwa ko yaba agiye kuva muri iyi kipe.

Byari biherutse kunugwanugwa ko uyu rutahizamu uyoboye ruhago ku Isi, ashobora kutazongera amasezerano ye arangira mu mpeshyi y’uyu mwaka, none byemejwe n’u mutoza wa Paris Saint Germain, Christophe Galtier.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuri iki gicamunsi, yitegura umukino bazakiramo Clermont Foot, Umutoza w’Umufaransa, Christophe Galtier yemeje ko Lionel Messi, kuri uyu wa Gatandatu, ari bukine umukino we wa nyuma muri PSG.

Galtier yagize ati “Nagiriwe ubuntu bwo gutoza umukinnyi mwiza cyane w’ibihe byose, uzaba ari umukino we wa nyuma kuri sitade Parc des Princes, ndizera ko azafatwa neza cyane mu buryo bwose bushoboka, yatubereye umukinnyi w’ingenzi mu ikipe yacu muri uyu mwaka w’imikino kandi iteka yabaga ahari.”

Umukino azakinira iyi kipe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, uzaba ari uwa nyuma muri PSG, yamaze no gutwara igikombe cya Shampiyona, ubwo izaba yakiriye Clermont Foot mu mukino usoza umwaka w’imikino muri Shampiyona y’u Bufaransa (Ligue 1).

Hari amakipe atatu yatangiye kunugwanugwa ko azahita aha ikaze Lionel Messi arimo Al Hilal yo muri Arabie Saudite, Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse FC Barcelone yo muri Espagne yari yanavuyemo ubwo yajyaga muri PSG.

Ikizwi ubu ni uko Messi umaze kwegukana ibikombe 2 bya Shampiyona y’u Bufaransa, azava muri iyi kipe, ibarizwa i Paris, mu murwa mukuru w’iki Gihugu.

Umwaka wa kabiri wa Lionel Messi muri PSG wagenze neza dore ko mu mikino 31 ya Shampiyona, yatsinzemo ibitego 16 ndetse atanga n’imipira 16 yavuyemo ibindi bitego, aho ashobora gusoza uyu mwaka w’imikino ari we utanze imipira myinshi yabyaye ibitego, bitandukanye n’umwaka we wa mbere mu Bufaransa, aho yatsinze ibitego 6 gusa.

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + 11 =

Previous Post

Senegal: Urwanya ubutegetsi wateje akaduruvayo yahanaguweho gufata ku ngufu ahamywa ruswa

Next Post

Umusesenguzi ahishuye impamvu ibiganiro ku bya Congo byitabiriwe n’Abaperezida babiri gusa abandi bagahagararirwa

Related Posts

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

by radiotv10
23/01/2026
0

Ikipe ya Police FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi bane, barimo Rudasingwa Prince na Nshimirimana Ismail Pitchou wanyuze mu makipe ya...

IZIHERUKA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka
AMAHANGA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umusesenguzi ahishuye impamvu ibiganiro ku bya Congo byitabiriwe n’Abaperezida babiri gusa abandi bagahagararirwa

Umusesenguzi ahishuye impamvu ibiganiro ku bya Congo byitabiriwe n’Abaperezida babiri gusa abandi bagahagararirwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.