Umugabo ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza na Afurika y’Epfo, yaciye agahigo ko kwambukiranya Umugabane wa Afurika n’amaguru aho yagiye yirukanka, agakoresha iminsi itageze ku mwaka, agahita agabanyaho iminsi 17 ku wari ufite aka gahigo.
Uyu mugabo witwa Keith Boyd w’imyaka 57, yakoresheje iminsi 301 akuraho agahigo kari karaciwe n’undi wabikoze afite imyaka 25 y’amavuko.
Uru rugendo yakoze yirukanka, yarutangiriye Cape Town muri Afurika y’Epfo, arusoreza i Cairo mu Misiri mu Gihugu cyo mu majyaruguru ya Afurika, bituma yandikwa mu gitabo cy’abanyaduhigo ku Isi cya ‘Guinness World Records’.
Uru rugendo rwatumwe Keith Boyd aca agahigo ku Isi, rureshya n’ibilometero 10 793, aho yaturutse muri Afurika y’Epfo, anyura Botswana, yinjira Zimbabwe, akomereza Zambia, anaca hirya aha muri Tanzania no muri Kenya, akomereza muri Ethiopia, aho yavuye yinjira muri Sudan, aza gusoreza mu Misiri.
Mbere y’uko atangira uru rugendo, yari yateguye kurutangirira i Cairo mu Misiri agasoreza i Cape Town muri Afurika y’Epfo, ariko aza gukora ibinyuranye n’uku yari yabiteguye kubera intambara yari iri kuba muri Sudan, aho yatekerezaga ko ashobora kuzagera muri iki Gihugu, iyi ntambara yarahosheje.
Ni mu gihe kandi muri Ethiopia yaje kuhahurira n’ibibazo bikomeye, byatumye uru rugendo rwe arwita “hell on Earth” cyangwa “Ikuzimu ho mu Isi.” Aho yari agiye gushimutwa.
Iyo ataza guhura n’ibi bibazo, byarashobokaga ko yari gukoresha igihe kiri munsi y’icyo yakoresheje muri uru rugendo rwe, ku buryo hari ibyumweru byari kuvaho.
Ni igikorwa yakoze agamije gukusanya amafaranga yo gutera inkunga umuryango we udaharanira inyungu wa ‘Rainbow Leaders’, ugamije kurwanya ubukene muri Afurika, aho yari agamije gukangurira urubyiruko kwitabira gahunda za Leta z’Ibihugu byabo, nk’amatora.
Yagize ati “Nigendeye urugendo rwanjye n’amaguru kuva i Cape Town kugera i Cairo mu mbogamizi zikomeye zagiye zikora ku buzima bwanjye bw’umubiri n’ubwo mu mutwe. Kandi nari nizeye ko ngomba kuzarusoza nciye agahigo ku Isi ku myaka yanjye, ibi bizabera urugero abantu mu buryo bunyuranye.”
Yavuze ko muri uru rugendo yari agamije gushishikariza urubyiruko rwa Afurika kwitabira ibikorwa bya Leta z’Ibihugu byabo mu kubahiriza ihame rya Demokarasi.
Ati “Ubu ni bwo buryo bwonyine bushobora kuzamura ubukungu mu buryo bwihuse, nanone kandi bugatuma habaho guhanga imirimo ikenewe no kugabanya ubukene.”
Keith Boyd wakoreye Ibigo by’Itumanaho bitandukanye muri Afurika mu gihe cy’imyaka 30, yamaze amezi ane ari mu myitozo yo guca aka gahigo, aho yagendaga ibilometero nibura 200 mu cyumweru mu rwego rwo gukomeza ibirenge bye, amaguru ndetse n’umugongo nka bimwe mu bice by’umubiri bifasha umuntu gukora urugendo n’amaguru.
RADIOTV10