Saturday, January 24, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Inkuru itangaje y’umugabo waciye agahigo ku Isi kubera ibyo yakoze ku Mugabane wose

radiotv10by radiotv10
20/07/2024
in AMAHANGA, IMIBEREHO, UDUSHYA
0
Inkuru itangaje y’umugabo waciye agahigo ku Isi kubera ibyo yakoze ku Mugabane wose
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza na Afurika y’Epfo, yaciye agahigo ko kwambukiranya Umugabane wa Afurika n’amaguru aho yagiye yirukanka, agakoresha iminsi itageze ku mwaka, agahita agabanyaho iminsi 17 ku wari ufite aka gahigo.

Uyu mugabo witwa Keith Boyd w’imyaka 57, yakoresheje iminsi 301 akuraho agahigo kari karaciwe n’undi wabikoze afite imyaka 25 y’amavuko.

Uru rugendo yakoze yirukanka, yarutangiriye Cape Town muri Afurika y’Epfo, arusoreza i Cairo mu Misiri mu Gihugu cyo mu majyaruguru ya Afurika, bituma yandikwa mu gitabo cy’abanyaduhigo ku Isi cya ‘Guinness World Records’.

Uru rugendo rwatumwe Keith Boyd aca agahigo ku Isi, rureshya n’ibilometero 10 793, aho yaturutse muri Afurika y’Epfo, anyura Botswana, yinjira Zimbabwe, akomereza Zambia, anaca hirya aha muri Tanzania no muri Kenya, akomereza muri Ethiopia, aho yavuye yinjira muri Sudan, aza gusoreza mu Misiri.

Mbere y’uko atangira uru rugendo, yari yateguye kurutangirira i Cairo mu Misiri agasoreza i Cape Town muri Afurika y’Epfo, ariko aza gukora ibinyuranye n’uku yari yabiteguye kubera intambara yari iri kuba muri Sudan, aho yatekerezaga ko ashobora kuzagera muri iki Gihugu, iyi ntambara yarahosheje.

Ni mu gihe kandi muri Ethiopia yaje kuhahurira n’ibibazo bikomeye, byatumye uru rugendo rwe arwita “hell on Earth” cyangwa “Ikuzimu ho mu Isi.” Aho yari agiye gushimutwa.

Iyo ataza guhura n’ibi bibazo, byarashobokaga ko yari gukoresha igihe kiri munsi y’icyo yakoresheje muri uru rugendo rwe, ku buryo hari ibyumweru byari kuvaho.

Ni igikorwa yakoze agamije gukusanya amafaranga yo gutera inkunga umuryango we udaharanira inyungu wa ‘Rainbow Leaders’, ugamije kurwanya ubukene muri Afurika, aho yari agamije gukangurira urubyiruko kwitabira gahunda za Leta z’Ibihugu byabo, nk’amatora.

Yagize ati “Nigendeye urugendo rwanjye n’amaguru kuva i Cape Town kugera i Cairo mu mbogamizi zikomeye zagiye zikora ku buzima bwanjye bw’umubiri n’ubwo mu mutwe. Kandi nari nizeye ko ngomba kuzarusoza nciye agahigo ku Isi ku myaka yanjye, ibi bizabera urugero abantu mu buryo bunyuranye.”

Yavuze ko muri uru rugendo yari agamije gushishikariza urubyiruko rwa Afurika kwitabira ibikorwa bya Leta z’Ibihugu byabo mu kubahiriza ihame rya Demokarasi.

Ati “Ubu ni bwo buryo bwonyine bushobora kuzamura ubukungu mu buryo bwihuse, nanone kandi bugatuma habaho guhanga imirimo ikenewe no kugabanya ubukene.”

Keith Boyd wakoreye Ibigo by’Itumanaho bitandukanye muri Afurika mu gihe cy’imyaka 30, yamaze amezi ane ari mu myitozo yo guca aka gahigo, aho yagendaga ibilometero nibura 200 mu cyumweru mu rwego rwo gukomeza ibirenge bye, amaguru ndetse n’umugongo nka bimwe mu bice by’umubiri bifasha umuntu gukora urugendo n’amaguru.

Keith Boyd ubwo yirukanka mu mihanda inyuranye muri Afurika
Yageraga aho agahura n’abana b’Abanyafurika bagahuza urugwiro

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × one =

Previous Post

Rubavu: Ukutavuga rumwe ku ngeso bamwe buvugaho kuzamura bumboribombori abandi bati “ntabirenze”

Next Post

Ufite izina rizwi mu mwuga w’itangazamakuru mu Rwanda ari mu gahinda k’ibyago yagize

Related Posts

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

by radiotv10
23/01/2026
0

I Davos mu Busuwisi, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangije Akanama k’Amahoro kagamije gushimangira agahenge kari...

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

by radiotv10
23/01/2026
0

Urukiko rwa Gisirikare rwa Ituri rwakatiye igifungo cy’imyaka 20 umusirikare wo ku rwego rwa Ofisiye muri FARDC no kwirukanwa burundu...

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, akomeje guterana amagambo na Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine) uherutse gutsindwa amatora...

IZIHERUKA

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho
MU RWANDA

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

24/01/2026
Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

24/01/2026
Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

23/01/2026
Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ufite izina rizwi mu mwuga w’itangazamakuru mu Rwanda ari mu gahinda k’ibyago yagize

Ufite izina rizwi mu mwuga w’itangazamakuru mu Rwanda ari mu gahinda k’ibyago yagize

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.