Monday, November 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Inkuru y’incamugongo kuri General ufite amateka akomeye mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
08/03/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Inkuru y’incamugongo kuri General ufite amateka akomeye mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Marcel Gatsinzi uri mu ba mbere babonye ipeti rya General mu ngabo z’u Rwanda akaba yaranagize imyanya inyuranye mu buyobozi bwazo, yitabye Imana azize uburwayi.

General Marcel Gatsinzi wari umaze imyaka icumi (10) ari mu kiruhuko cy’izabukuru, yitabiye Imana mu Bubiligi aho yari amaze igihe atuye ari na ho yivuriza.

Urupfu rwe rwamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki Indwi Werurwe 2023, gusa yitabye Imana ku munsi wari wabanje, ku wa Mbere tariki 06 Werurwe.

Amakuru aturuka mu bo hafi y’umuryango we, avuga ko nyakwigendera atari arembye bikabije kuko no kujya kwa muganda, yagiyeyo nyuma yo kumva atameze nabi ariko aza guhita yitaba Imana.

 

Ari mu ba mbere babonye ipeti rya General…Amwe mu mateka ye

Mbere yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru muri 2013, General Gatsinzi Marcel yagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’Igihugu no mu buyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda.

Kuva mu mwaka wa 2002 kugeza muri 2010, yari Minisitiri w’Ingabo, umwanya yavuyeho akaza kugirwa Minisitiri w’Imicungire y’ibiza n’impunzu yagiyeho kuva muri 2010 kugeza muri 2013.

Uyu mugabo wagiye mu gisirikare ku butegetsi bwa Leta ya Habyarimana Juvenal, yahawe imyanya inyuranye mu ngabo z’icyo gihe.

Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga mu 1994, Gatsinzi Marcel yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo ariko uyu mwanya ntiyawutinzeho kuko yawuvuyego nyuma y’icyumweru kimwe kirengaho iminsi micye ndetse anirukanwa na Leta yiyise iy’abatabazi.

Nyuma yaje guhungira mu cyahoze ari Zaire aza kuvayo agaruka mu Rwanda, ubwo ingabo zahoze ari iza RPA za FPR-Inkotanyi zihuzaga n’ingabo zari zatsinzwe, yinjijwe mu ngabo z’u Rwanda ahabwa ipeti rya Colonel.

Kuva icyo gihe yagiye agira imyanya inyuranye mu ngabo z’u Rwanda, irimo kuba yarayoboye Itsinda rya Gisirikare rishinzwe umutekano w’abasirikare rizwi nka Military Police, yayoboye afite ipeti rya Major General.

Uyu mugabo wanayoboye urwego rw’Igihugu rushinzwe umutekano n’iperereza rwa NISS, yaje guhabwa ipeti rya General muri 2004 ari na we wa mbere wahawe iri peti muri izi Ngabo z’u Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 4 =

Previous Post

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe uwabaye umuyobozi mu nzego nkuru z’u Rwanda uregwaga gusambanya umwana

Next Post

Kigali: Abazunguzayi baravugwaho gukorera amahano adasanzwe umunyerondo

Related Posts

Polisi y’u Rwanda irarangisha amafaranga

Amakuru mashya: Hatangajwe ifungwa ry’Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge na nyiri Uruganda rw’inzoga

by radiotv10
17/11/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi umugenzuzi mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw'Ibiribwa n'Imiti (Rwanda FDA), na...

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

by radiotv10
17/11/2025
0

Bamwe mu batuye mu Mirenge ya Kivumu na Nyamyumba mu Turere twa Rubavu na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba, bavuga ko...

Start Strong:- Monday tips that will make your week more productive

Start Strong:- Monday tips that will make your week more productive

by radiotv10
17/11/2025
0

Many people say Monday is the hardest of the week, but it doesn’t have to be. When you start your...

Imiterere y’ishuri barereramo abana babo rituma bagira impungenge

Imiterere y’ishuri barereramo abana babo rituma bagira impungenge

by radiotv10
17/11/2025
0

Abarerera mu Ishuri Ribanza rya Nyanza ryo mu Murenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru, barasaba ko inyubako z’iri shuri...

Rusizi: Abaturage babiri mu icumi bari hamwe baba barwaye diyabete

Rusizi: Abaturage babiri mu icumi bari hamwe baba barwaye diyabete

by radiotv10
17/11/2025
0

Mu rwego rwo kurwanya indwara zitandura zirimo diyabete yibasiye abangana na 2% mu baturage b’akarere ka Rusizi, ubuyobozi bw’aka karere...

IZIHERUKA

Polisi y’u Rwanda irarangisha amafaranga
MU RWANDA

Amakuru mashya: Hatangajwe ifungwa ry’Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge na nyiri Uruganda rw’inzoga

by radiotv10
17/11/2025
0

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

17/11/2025
Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

17/11/2025
Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

17/11/2025
Perezida Tshisekedi wa DRCongo na Ndayishimiye w’u Burundi binjiye mu bundi bufatanye nyuma y’ibya gisirikare

Perezida Tshisekedi wa DRCongo na Ndayishimiye w’u Burundi binjiye mu bundi bufatanye nyuma y’ibya gisirikare

17/11/2025
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Ubutumwa AFC/M23 yageneye Congo ku gufungura Ikibuga cya Goma no kuyizana mu bibazo byayo n’u Rwanda

17/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Abazunguzayi baravugwaho gukorera amahano adasanzwe umunyerondo

Kigali: Abazunguzayi baravugwaho gukorera amahano adasanzwe umunyerondo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru mashya: Hatangajwe ifungwa ry’Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge na nyiri Uruganda rw’inzoga

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.