Marcel Gatsinzi uri mu ba mbere babonye ipeti rya General mu ngabo z’u Rwanda akaba yaranagize imyanya inyuranye mu buyobozi bwazo, yitabye Imana azize uburwayi.
General Marcel Gatsinzi wari umaze imyaka icumi (10) ari mu kiruhuko cy’izabukuru, yitabiye Imana mu Bubiligi aho yari amaze igihe atuye ari na ho yivuriza.
Urupfu rwe rwamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki Indwi Werurwe 2023, gusa yitabye Imana ku munsi wari wabanje, ku wa Mbere tariki 06 Werurwe.
Amakuru aturuka mu bo hafi y’umuryango we, avuga ko nyakwigendera atari arembye bikabije kuko no kujya kwa muganda, yagiyeyo nyuma yo kumva atameze nabi ariko aza guhita yitaba Imana.
Ari mu ba mbere babonye ipeti rya General…Amwe mu mateka ye
Mbere yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru muri 2013, General Gatsinzi Marcel yagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’Igihugu no mu buyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda.
Kuva mu mwaka wa 2002 kugeza muri 2010, yari Minisitiri w’Ingabo, umwanya yavuyeho akaza kugirwa Minisitiri w’Imicungire y’ibiza n’impunzu yagiyeho kuva muri 2010 kugeza muri 2013.
Uyu mugabo wagiye mu gisirikare ku butegetsi bwa Leta ya Habyarimana Juvenal, yahawe imyanya inyuranye mu ngabo z’icyo gihe.
Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga mu 1994, Gatsinzi Marcel yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo ariko uyu mwanya ntiyawutinzeho kuko yawuvuyego nyuma y’icyumweru kimwe kirengaho iminsi micye ndetse anirukanwa na Leta yiyise iy’abatabazi.
Nyuma yaje guhungira mu cyahoze ari Zaire aza kuvayo agaruka mu Rwanda, ubwo ingabo zahoze ari iza RPA za FPR-Inkotanyi zihuzaga n’ingabo zari zatsinzwe, yinjijwe mu ngabo z’u Rwanda ahabwa ipeti rya Colonel.
Kuva icyo gihe yagiye agira imyanya inyuranye mu ngabo z’u Rwanda, irimo kuba yarayoboye Itsinda rya Gisirikare rishinzwe umutekano w’abasirikare rizwi nka Military Police, yayoboye afite ipeti rya Major General.
Uyu mugabo wanayoboye urwego rw’Igihugu rushinzwe umutekano n’iperereza rwa NISS, yaje guhabwa ipeti rya General muri 2004 ari na we wa mbere wahawe iri peti muri izi Ngabo z’u Rwanda.
RADIOTV10