Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

BREAKING: Inkuru y’incamugongo muri Kiliziya Gatulika yari ikiri mu byishimo by’izuka rya Yezu

radiotv10by radiotv10
21/04/2025
in AMAHANGA
0
BREAKING: Inkuru y’incamugongo muri Kiliziya Gatulika yari ikiri mu byishimo by’izuka rya Yezu
Share on FacebookShare on Twitter

Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis; yitabye Imana kuri uyu wa Mbere, nyuma y’amasaha macye Abakristu barimo n’aba Kiliziya Gatulika bizihije izuka rya Yezu.

Urupfu rwa Papa Francis rwatangajwe n’Ibiro bye, i Vatican kuri uyu wa Mbere tariki 21 Mata 2025, ko Nyirubutungane Papa yatabarutse ku myaka 88 y’amavuko.

Amakuru y’itabaruka rya Papa Francis, yatangajwe na Karidinari Kevin Farrell mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki, aho yavuze ko Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi yashizemo umwuka saa moya na mirongo itatu n’itanu (07:35), aho yitabiye Imana iwe mu rugo ruri i Casa Santa Marta.

Karidinari Kevin Farrell yagize ati “Nshuti bavandimwe, mbabajwe bikomeye no gutangaza urupfu rwa Nyirubutungane Papa Francis. Saa 7:35 zo muri iki gitondo, Umushumba wa Roma, Francis, yatabarutse mu rugo kwa Data.”

Yakomeje avuga ko Nyirubutungane Papa Francis, mu buzima bwe bwose, yaranze no gukorera Nyagasani na Kiliziya Gaturuka, kandi ko abo babanye yabigishije indangagaciro zo “gukurera Imana, kurangwa n’ubudahemuka, umuhate no gukunda abantu bose nta vangura cyane cyane abakene, n’abandi bose b’abanyantege nke.”

Asoza agira ati “Turashima byimazeyo urugero rwiza yaduhaye rw’imyitwarire ya Nyagasani Yezu, turashima roho ya Papa Francis ku bw’urutundo rwe ruhebuje n’ingabire y’Imana.”

Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, yitabye Imana nyuma y’igihe gito avuye mu Bitaro bya Gemelli Hospital yari yajyanywemo tariki 14 Gashyantare 2025, nyuma yo kugira ibibazo mu myanya y’ubuhumekero.

Mu bihe bitandukanye, yagiye agira uburwayi bunyuranye byumwihariko bw’ibibazo byo mu buhumekero, ndetse n’umusonga, byari byarangije ibihaha bye byombi, byatumaga atabasha guhumeka neza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + 10 =

Previous Post

Ntibumva uko amakosa y’umuntu umwe yavamo igihano cy’Umudugudu wose

Next Post

Ingabo za Mozambique zabwiye iz’u Rwanda icyo zizishimira

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ingabo za Mozambique zabwiye iz’u Rwanda icyo zizishimira

Ingabo za Mozambique zabwiye iz’u Rwanda icyo zizishimira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.