Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis; yitabye Imana kuri uyu wa Mbere, nyuma y’amasaha macye Abakristu barimo n’aba Kiliziya Gatulika bizihije izuka rya Yezu.
Urupfu rwa Papa Francis rwatangajwe n’Ibiro bye, i Vatican kuri uyu wa Mbere tariki 21 Mata 2025, ko Nyirubutungane Papa yatabarutse ku myaka 88 y’amavuko.
Amakuru y’itabaruka rya Papa Francis, yatangajwe na Karidinari Kevin Farrell mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki, aho yavuze ko Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi yashizemo umwuka saa moya na mirongo itatu n’itanu (07:35), aho yitabiye Imana iwe mu rugo ruri i Casa Santa Marta.
Karidinari Kevin Farrell yagize ati “Nshuti bavandimwe, mbabajwe bikomeye no gutangaza urupfu rwa Nyirubutungane Papa Francis. Saa 7:35 zo muri iki gitondo, Umushumba wa Roma, Francis, yatabarutse mu rugo kwa Data.”
Yakomeje avuga ko Nyirubutungane Papa Francis, mu buzima bwe bwose, yaranze no gukorera Nyagasani na Kiliziya Gaturuka, kandi ko abo babanye yabigishije indangagaciro zo “gukurera Imana, kurangwa n’ubudahemuka, umuhate no gukunda abantu bose nta vangura cyane cyane abakene, n’abandi bose b’abanyantege nke.”
Asoza agira ati “Turashima byimazeyo urugero rwiza yaduhaye rw’imyitwarire ya Nyagasani Yezu, turashima roho ya Papa Francis ku bw’urutundo rwe ruhebuje n’ingabire y’Imana.”
Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, yitabye Imana nyuma y’igihe gito avuye mu Bitaro bya Gemelli Hospital yari yajyanywemo tariki 14 Gashyantare 2025, nyuma yo kugira ibibazo mu myanya y’ubuhumekero.
Mu bihe bitandukanye, yagiye agira uburwayi bunyuranye byumwihariko bw’ibibazo byo mu buhumekero, ndetse n’umusonga, byari byarangije ibihaha bye byombi, byatumaga atabasha guhumeka neza.
RADIOTV10