Ikibazo cy’intambara ya Israel n’umutwe wa Hamas muri Gaza cyiganje mu Nteko Rusange ya 80 y’Umuryango w’Abibumbye, aho benshi bifuza ko Ibihugu byose byemeza Leta ya Palestine nk’uburyo bwo guhagarika iyi ntambara igiye kuzuza imyaka ibiri yadutse.
Muri iyi Nteko Rusange iteraniye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America, hari Abakuru b’Ibihugu bakomeje gusaba ko iki kibazo cy’intambara imaze igihe muri Gaza cyafatirwa umwanzuro utandukanye n’uwo Israel yifuza.
Bwana Recep Tayyip Erdoğan uyobora Turkiye yagize ati “Ndashimira Ibihugu byose bimaze kwemeza ko bishobora kwemeza Leta ya Palestine. Ndasaba n’Ibihugu bitarabikora, gufata icyo cyemezo bwangu. Ntabwo tugomba kurebera ibiri kubera muri Gaza, hariyo jenoside imaze iminsi irenga 700.
Ubu turi muri iyi nama; abasivile bari kwicwa muri Gaza, abasivile bamaze kwicirwayo barenze ibihumbi 65. Ntabwo iki igitero cyo guhashya iterabwoba, Ahubwo ni gahunda yo kwigarurira ubutaka bwa Palestine yatangiye mbere y’ibyabaye ku italiki 7/10.”
Abafitanye ibibazo na Isarel bagaragaje ko bayirambiwe, bakagaragaza ko iki Gihugu bagifata nk’intandaro y’ibibazo by’umutekano mucye uri mu burasirazuba bwo hagati.
Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad bin Khalifa Al Thani yagize ati “Israel ntabwo ari Igihugu kigendera kuri Demokarasi gikikijwe n’abanzi, ahubwo ni umwanzi w’abaturanyi bayo bose. Iki Gihugu kiri gukora jenoside. Abayobozi bacyo bahora birata ko bazakora ibishoboka byose bakabangamira ishyirwaho rya Leta ya Palestine. Yirata ko abangamira ibiganiro by’amahoro na leta ya Palestine.”
Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, yavuze ko inzira ya Israel inashyigikiwe na America, idashobora gutanga umusaruro.
Ati “Ntabwo ari icyemezo cyafashwe gutyo gusa, nta n’ubwo ari u Bufaransa, u Bwongereza na Canada bahisemo uwo mwanzuro, ahubwo ibintu biri guhinduka. Perezida Trump ari mu kuri. Ntamuntu ugomba kwibagirwa ibyabaye ku italiki 7/10. Cyari igitero kibi cyane, kandi natwe twahaburiye Abafaransa benshi, Ariko tugomba no kwibaza ngo nyuma y’imyaka ibiri n’igice intambara iri kuba byatanze iki. Bishe abayobozi bakuru ba hamas, Byarakunze rwose, Ariko uyu munsi hamas ifite abarwanyi bangana n’abo yari ifite ku munsi iyi ntambara yatangiriyeho. Ibyo bivuze ko ubu buryo budakora.”
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump we yagaragaje ko atari mu murongo umwe n’aba bayobozi, aho yagize ati “Njye nshyigikiye Israel, kandi nabaye kuri urwo ruhande ubuzima bwanjye bwose.”
Yavuze ko Ibihugu byafashe ubwo mwanzuro byahembye Hamas. Ati “Ntidushobora kwibagirwa ibyabaye ku italiki 7/10. None imiryango imwe ikomeje kongerera ubukana iyi ntambara. Gushyiraho Leta ya Palestine ni ukugororera Hamas. Ibi ni ukuyishimira ku bikorwa by’ubunyamaswa yakoze mu bihe bitandukanye birimo n’ibyo ku italiki 7/10.”
Nyuma y’iyo Nteko Rusange; Perezida Trump yahise agirana inama yihariye na bagenzi be bashyize imbere icyo gitekerezo, barimo abayobora Turkiye, Qatar, Arabiya Saudite, Misiri, Pakistan, Jordaniya, na Indoneziya.
Iyi ngingo yiyongereye ku bindi byemezo ibihugu bitumvikanaho. Hari uruhande runini rwemera ko Palestine igomba kuba Igihugu kigenga, Ariko urundi ruhande ruto ruyobowe na Leta Zunze Ubumwe za America rwo rwemera ko iyo Leta itagomba kuba mu nkengero z’ubutaka bw’Abayahudi.
David NZABONIMPA
RADIOTV10