Thursday, December 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Intambara imaze imyaka ibiri yabaye ingingo y’umunsi mu nama ihurije hamwe Isi yose

radiotv10by radiotv10
25/09/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Intambara imaze imyaka ibiri yabaye ingingo y’umunsi mu nama ihurije hamwe Isi yose
Share on FacebookShare on Twitter

Ikibazo cy’intambara ya Israel n’umutwe wa Hamas muri Gaza cyiganje mu Nteko Rusange ya 80 y’Umuryango w’Abibumbye, aho benshi bifuza ko Ibihugu byose byemeza Leta ya Palestine nk’uburyo bwo guhagarika iyi ntambara igiye kuzuza imyaka ibiri yadutse.

Muri iyi Nteko Rusange iteraniye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America, hari Abakuru b’Ibihugu bakomeje gusaba ko iki kibazo cy’intambara imaze igihe muri Gaza cyafatirwa umwanzuro utandukanye n’uwo Israel yifuza.

Bwana Recep Tayyip Erdoğan uyobora Turkiye yagize ati “Ndashimira Ibihugu byose bimaze kwemeza ko bishobora kwemeza Leta ya Palestine. Ndasaba n’Ibihugu bitarabikora, gufata icyo cyemezo bwangu. Ntabwo tugomba kurebera ibiri kubera muri Gaza, hariyo jenoside imaze iminsi irenga 700.

Ubu turi muri iyi nama; abasivile bari kwicwa muri Gaza, abasivile bamaze kwicirwayo barenze ibihumbi 65. Ntabwo iki igitero cyo guhashya iterabwoba, Ahubwo ni gahunda yo kwigarurira ubutaka bwa Palestine yatangiye mbere y’ibyabaye ku italiki 7/10.”

Abafitanye ibibazo na Isarel bagaragaje ko bayirambiwe, bakagaragaza ko iki Gihugu bagifata nk’intandaro y’ibibazo by’umutekano mucye uri mu burasirazuba bwo hagati.

Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad bin Khalifa Al Thani yagize ati “Israel ntabwo ari Igihugu kigendera kuri Demokarasi gikikijwe n’abanzi, ahubwo ni umwanzi w’abaturanyi bayo bose. Iki Gihugu kiri gukora jenoside. Abayobozi bacyo bahora birata ko bazakora ibishoboka byose bakabangamira ishyirwaho rya Leta ya Palestine. Yirata ko abangamira ibiganiro by’amahoro na leta ya Palestine.”

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, yavuze ko inzira ya Israel inashyigikiwe na America, idashobora gutanga umusaruro.

Ati “Ntabwo ari icyemezo cyafashwe gutyo gusa, nta n’ubwo ari u Bufaransa, u Bwongereza na Canada bahisemo uwo mwanzuro, ahubwo ibintu biri guhinduka. Perezida Trump ari mu kuri. Ntamuntu ugomba kwibagirwa ibyabaye ku italiki 7/10. Cyari igitero kibi cyane, kandi natwe twahaburiye Abafaransa benshi, Ariko tugomba no kwibaza ngo nyuma y’imyaka ibiri n’igice intambara iri kuba byatanze iki. Bishe abayobozi bakuru ba hamas, Byarakunze rwose, Ariko uyu munsi hamas ifite abarwanyi bangana n’abo yari ifite ku munsi iyi ntambara yatangiriyeho. Ibyo bivuze ko ubu buryo budakora.”

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump we yagaragaje ko atari mu murongo umwe n’aba bayobozi, aho yagize ati “Njye nshyigikiye Israel, kandi nabaye kuri urwo ruhande ubuzima bwanjye bwose.”

Yavuze ko Ibihugu byafashe ubwo mwanzuro byahembye Hamas. Ati “Ntidushobora kwibagirwa ibyabaye ku italiki 7/10. None imiryango imwe ikomeje kongerera ubukana iyi ntambara. Gushyiraho Leta ya Palestine ni ukugororera Hamas. Ibi ni ukuyishimira ku bikorwa by’ubunyamaswa yakoze mu bihe bitandukanye birimo n’ibyo ku italiki 7/10.”

Nyuma y’iyo Nteko Rusange; Perezida Trump yahise agirana inama yihariye na bagenzi be bashyize imbere icyo gitekerezo, barimo abayobora Turkiye, Qatar, Arabiya Saudite, Misiri, Pakistan, Jordaniya, na Indoneziya.

Iyi ngingo yiyongereye ku bindi byemezo ibihugu bitumvikanaho. Hari uruhande runini rwemera ko Palestine igomba kuba Igihugu kigenga, Ariko urundi ruhande ruto ruyobowe na Leta Zunze Ubumwe za America rwo rwemera ko iyo Leta itagomba kuba mu nkengero z’ubutaka bw’Abayahudi.

David NZABONIMPA

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen + eight =

Previous Post

Eng.-What students in Kigali are busy with after their schools were closed

Next Post

Icyo Urukiko rwagendeyeho rutesha agaciro ikirego cy’uwari warareze uwabaye Minisitiri ngo wanze kumugira umugore

Related Posts

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

by radiotv10
23/12/2025
0

Guverineri wa Leta ya Niger muri Nigeria yayoboye umuhango wo kwakira abana 130 n’abarimu bari barashimuswe n’abitwaje intwaro, nyuma yo...

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

Abapolisi b’igipolisi cy’Ihuriro AFC/M23 cyagaragaye mu Mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru, bari guhosha imyigaragambyo y’abaturage basaba ko iri...

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

by radiotv10
22/12/2025
0

Mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, haramukiye imyigaragambyo yitabiriwe n’Abanyekongo benshi, bamagana MONUSCO yongerewe igihe, ndetse...

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

by radiotv10
22/12/2025
0

Abanyeshuri 130 bo muri Nigeria bari barashimuswe mu Ntara ya Niger barekuwe, nyuma y’ukwezi kumwe bafashwe bugwate, nk’uko byatangajwe n’Ibiro...

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

by radiotv10
22/12/2025
0

Residents of Goma in North Kivu province woke up on Monday to widespread protests, as large numbers of Congolese citizens...

IZIHERUKA

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho
IMIBEREHO MYIZA

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

24/12/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

24/12/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyo Urukiko rwagendeyeho rutesha agaciro ikirego cy’uwari warareze uwabaye Minisitiri ngo wanze kumugira umugore

Icyo Urukiko rwagendeyeho rutesha agaciro ikirego cy’uwari warareze uwabaye Minisitiri ngo wanze kumugira umugore

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.