Ubwo hasozwaga igihembwe cya gatatu gisanzwe cya 2020/2021, mu nteko ishingamategeko bagaragaje ko muri ikigihembwe batabashije kujya gusura abaturage nk’uko bari basanwze babikora bitewe n’icyorezo cya COVID-19.
Perezida w’inteko ishingamategeko, Dr. Mukabarisa Donathile, asoza igihembwe cya gatatu gisanzwe cya 2020/2021, yagaragaje ko inteko yakoze mu bihe bidasanzwe kubera icyorezo cya COVID-19 kandi bagasohoza neza inshingano bari bafite kuko batoye amategeko 23 ndetse bakanemeza ishingiro ry’imishingay’amategeko igera kuri 28.
Si ibyo gusa kuko hari n’ibindi bikorwa bakoze birimo kwakira abagize guverinoma bagira ibyo basobanura ndetse na bimwe mubigo bya leta.
Mu magambo ye, Dr.Mukabarisa Donathile yagize ati “Twakoze mu bihe bigoye kubera icyorezo cya COVID-19 ariko twifashishije ikoranabuhanga twatoye imishinga y’amategeko ndetse tunacyira bamwe mu bagize guverinoma bagira ibyo basobanura mu bihe bitandukanye”
Dr.Mukabarisa yavuze ko igikorwa abagize inteko ishingamategeko bajyaga bakora cyo gusura abaturage aho batuye bagamije kumva ibitekerezo byabo bitabakundiye kubera icyorezo cya COVID-19.
“Murabizi ko twajyaga tugira umwanya wo kujya gusura abaturage ngo twumve ibitekerezo byabo, tukaganira nabo ku iterambere ryabo, ariko ubu ntibyakunze kuko hari ingamba zo kwirinda COVID-19 zitatworoherezaga kujya kuganira n’abaturage”
Abagize inteko ishingamategeko bagaragaje ko bamaze imyaka ibiri bakora mu buryo budasanzwe bwo gukoresha ikoranabuhanga kubera ko hari icyorezo cya COVID-19 ariko ngo bagerageje gukora akazi kabo n’ubwo bitari byoroshye
Inkuru ya: MURAGIJEMALIYA Juventine/RadioTV10 Rwanda